Mukamugema yabonye umuhungu we nyuma y’imyaka 18 aziko yapfuye
Mukamugema Venantien wo mu murenge wa Huye mu karere ka Huye yongeye kubonana na Ntawigira Jean Claude, umuhungu we baburanye muri Jenoside mu 1994 aziko yapfuye.
Igihe cya Jenoside muri 1994 Mukamugema n’abana be barimo Ntawigira wari ufite imyaka 3 bahunze berekeza i Burundi ariko bageze mu nzira bagwa mu gatsiko k’abicanyi umugabo umwe aramutema yikubita hasi n’uwo mwana yari ahetse mu mugongo ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Mukamugema asobanura ko nyuma ngo yaje kugarura akuka agasanga umwana we bari kumwe nawe akiri muzima ariko ntiyari azi aho abandi bana bari bari. Mukamugema yashatse guheka Ntawigira ngo bave aho ariko akeka ko yapfuye. Agira ati “noneho numva akantu kambwira ngo yewe ngo umwana wawe yapfuye ga, ca akantu k’akababi uraba umuhambye.”
Mukamugema ngo yaje guca akababi agashyira ku mwana we yari azi ko yapfuye, aba aramuhambye. Mukamugema yaje kurokoka, gusa n’ubwo yari azi ko umwana we Ntawigira yapfuye siko byari bimeze kuko Ntawigira yaje kuboneka i Butare mu kigo cya Croix-Rouge mu 1997. Muri iki kigo niho umugabo witwa Musabyimana Theogene yaje kumusanga nuko aramutwara ajya kumurerera iwe.
Igihe Ntawigira yarererwaga mu kigo cya Croix-Rouge yari yariswe Bariyanga, iri zina ngo ashobora kuba yararyiswe n’abakozi ba Croix-Rouge kuko bamubonye atazi kuvuga izina rye. Kugeza ubu Ntawigira ntibimworohera kuvuga izina rye kuko ubwo twamubazaga uko yitwa yabanje kutubwira ko yitwa Bariyanga nyuma aza kwibuka abona kuvuga ko yitwa Ntawigira.
Musabyimana avuga ko kuri Croix-Rouge bamweretse abana benshi ngo ahitemo nuko ahitamo gutwara Ntawigira icyo gihe wari ufite imyaka ine. Musabyimana avuga ko bitamworoheye kurera Ntawigira kuko umugore we icyo gihe bari bafitanye undi mwana w’umukobwa atishimiye kubona undi mwana umugabo we yari azanye.
Musabyimana avuga ko hari igihe yemeye gutandukana n’umugore we aho kureke umwana Ntawigira, ati “muri icyo gihe ahagera madamu twarabipfuye amara hafi nk’amezi 2 iwabo twarashwanye ndavuga nti njyewe aho kugira ngo mbure aka kana Imana impaye wowe genda nzashaka undi.”Gusa nyuma ngo umugore yaje kugaruka nuko yemera kurera Ntawigira.
Ntawigira yakomeje kuba muri urwo rugo azi ko abana n’ababyeyi be, ajya no mu ishuri ariko ngo aza kurivamo ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Musabyimana avuga ko yamwinginze ngo akomeze yige ariko Ntawigira aranga avuga ko adashoboye kwiga ahubwo ashaka korora amatungo.
Ntawigira avuga ko yakuze azi ko ari kumwe n’ababyeyi be ariko nyuma aza kumenya ko atari ababyeyi be abyumvanye abana baragiranaga. Icyo gihe yabibajije Musabyimana ariwe wamureraga amubwira ko ari we se umubyara.
Ibintu ngo byaje guhinduka ubwo muri Gacaca, Musabyimana wareraga Ntawigira yaje gufungwa aregwa kugira uruhare muri Jenoside agahabwa imirimo mfunguragifungo (TIG). Aho Musabyimana yakoreraga iyi mirimo niho yaje guhurira na Maniriho Claudine, mushiki wa Ntawigira wari ushinzwe inzu ibikwamo ibikoresho.
Umunsi umwe Maniriho Claudine, mushiki wa Ntawigira yumvise Musabyimana abwira bagenzi be ukuntu yabonye umwana bakaba babanye neza. Maniriho akibyumva yahise yibuka umuvandimwe we babuze muri Jenoside nyuma yaje kuganirana Musabyimana amubwira ko nabo babuze umwana wari uri mu kigero cya Ntawigira amusaba ko yazazana Ntawigira akamureba.
Musabyimana yaje kuzana Ntawigira hanyuma Maniriho aramureba ahita ahamagara nyina kuri terefoni amubaza niba hari ibimenyetso byamufasha kumenya niba Ntawigira ari umwana we koko. Nyina yamubwiye kureba inkovu yari iri mu irugu ndetse amubwira ko bafite ino rimeze kimwe. Baje gusanga ibimenyetso bihura Ntawigira aba ahuye n’umuryango we nyuma y’imyaka 18.
Tariki 06/04/2012 nibwo Musabyimana yaherekeje Ntawigira amujyana iwabo. Mukamugema avuga ko akibona umwana we yahise amumenya ariko ananirwa kumusuhuza ahubwo ariruka. Umwana nawe yabonye nyina yirutse ararira.
Abaturanyi nibo bafashe Mukamugema nuko baramugarura aza gusuhuza umwana we yari amaze imyaka 18 azi ko yapfuye. Ntawigira avuga ko akimenya ko afite umubyeyi n’abavandimwe be byamushimishije cyane, ati “ mubonye [mama we] byaranshimishije cyane.”
Ubu Mukamugema abana n’umwana we mu mudugudu wa Nyakagezi wo murenge wa Huye.
Source:kigalitoday.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
Imana ikuzwe cyane!
imana ishimwe! tujye twizera.
imana ishimwe. ababishoboye bamuvuganire abone icumbi ryiza murabona ko inzu ye iri mu gusenyuka.
Iyi nkuru iranshimishije cyane inkora ku mutima ndarira Imana ihabwe icyubahiro iteka ryose.
erega isubiriza igihe nuko abantu turi babi.
ntawuyoberwa umwana we!!! gusa Imana ishimwe kuko yongeye guhuza umwana na nyina kandi nuwo mugabo wamureza yarakoze
Mbega inkuru nziza! Uwiteka ni mwiza pe kdi ashyirwe hejuru iteka,Amen!!
BIRAKAZE RWOSE KUKO BIRARENZE IMANA IRAKOMEYE BIRAGARAGARA
Imana irakomeye nukuri izajye ikomeza idukorere iyo mirimo wenda nabandi bake bazaboneka.nsabiye uriya mwana kuzaba umugabo nkuko ari igitangaza cyayo mu izina ry’Imana ishobora byose.Amen
imana ishimwe
Gusa ni akore ibishoboka byose amusubize mu ISHURI kuko kuragira inka gusa ntaho byazamugeza. Uwiteka akomeze ICYUBAHIRO
Yewe reka nanjye ntegereze wenda wabona hari abo mbonye.
IMANA NI IGITANGAZA GUSA ABANYARWANDA BAJYE BAKOMEZA KUGIRA UMUTIMA MWIZA NKURIYA MUGABO WAGEZE NAHO ATANDUKANA N’UMUGORE WE KU MWANA UTARI UWE NABYO NI IMBARAGA Z’IMANA GUSA IMANA IZAFAHE UWO MWANA KUBA UMUGABO KANDI IYO MIRYANGO IBIRI IZAKOMEZE KUBANA NEZA NKABAHANYE IGIHANGO.
imana ikora ibyayo wenda nzabona murumuna wange ntazi aho yaguye
nange nzabona mama na murumuna wange ntazi aho baguye
wabona najye imana impuje na karumuna kajye ntazi naho kapfiriye wasanga nako kakiriho ko twayobewe aho kaguye kari gafite 6 ans
Imana Ishimwe cyaneee.
Imana irakomeye gusa namwe mufite abo mwabuze haracyari ibyiringiro
cyo kuzababona haba mu isi cg mu ijuru kwizera no gusenga nibyo bya 1 bifasha
Comments are closed.