Amavubi yemerewe imikino ya gicuti na Libya na Tunisia
Mu guhatanira umwanya mu gikombe cya Africa cya 2013 ndetse n’igikombe cy’isi cya 2014, ikipe y’igihugu ifite imikino ikomeye izakina n’amakipe ya Nigeria (CAN 2013) ndetse ihatane na Mali, Algeria na Benin mu itsinda H bahatanira kujya mu gikombe cy’Isi.
Iyi mikino na biriya bihugu, imyinshi izakinwa kuva mu kwezi kwa gatandatu kuzamura. Amavubi mu rwego rwo kwitegura akaba yabashije kwemererwa imikino ya gicuti n’amakipe y’ibihugu ya Tunisia na Libya.
Nkuko byemejwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Amavubi azaba ari mu mwiherero mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tunisia hafi y’umupaka na Algeria hagati ya tariki 21/05 na 31/05 nibwo iriya mikino ya gicuti yombi izakinwa.
Tariki 23/05 Amavubi azakina umukino wa gicuti na Libya, umukino uzakinirwa i Tunis muri Tunisia naho undi mukino ukazakinirwa i Tunis tariki 27/05 Amavubi akina na Les Aigles du Carthage ya Tunisia.
Iibi bikaba bisobanuye ko ku buryo bwemewe n’amategeko Tunisia na Libya zemereye u Rwanda kuzakina imikino ya gicuti.
Iyi mikino yombi ikazafasha Amavubi gutegura imikino y’amarushanwa iteye itya:
2014 FIFA World Cup (amajonjora)
02/06/2012
Algeria vs. Rwanda
10/06/2012
Rwanda vs. Benin
CAN 2013 (umukino wo kwishyura mu majonjora)
16/06/2012
Nigeria vs. Rwanda
Amavubi akaba azatangira imyiteguro y’iriya mikino kuva tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, tariki 14 Gicurasi umutoza mukuru w’ikipe ye’ikipe y’igihugu Milutin Sredojovic Micho akazatangaza abakinnyi 30 azatangirana imyitozo.
UM– USEKE.COM