Umuhinzi w’urumogi muri Nyungwe yafashwe

Mu Murenge wa Muganza mu kagari ka Samiyonga Umudugudu wa Tangabo ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha kuwa kabiri w’iki cyumweru hafashwe umugabo Rukemangango wahingaga urumogi muri Pariki ya Nyungwe. Akagari Samiyonga gakora ku ishyamba rya Nyungwe aho uyu mugabo yari yarateye ibiti 1 029 nk’uko Jean Pierre Uwimana umuyobozi […]Irambuye

Impunzi z’Abarundi zije kwiga muri Kaminuza ya Kibungo zizejwe ubufasha

Ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bita ku mpunzi bamwe mu mpunzi z’Abarundi bagera kuri 29 bari kwiga muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK). Kuri bo ni inzozi kuba bari kwiga Kaminuza kandi ari impunzi, babishimira Leta y’u Rwanda n’umuryango Maison Shalom wita ku mpunzi. Eric Nduwayo ati “Tugihunga nari nzi ko iby’amashuri yanjye birangiye […]Irambuye

Umusozo w’Inkuru ya EDDY….

Bakunzi b’inkuru MY DAY OF SURPRISE ya Eddy, iyi nkuru yegereje umusozo. Episode ya 98, 99 na 100 ya nyuma zizabagereraho icya rimwe ejo kuwa gatandatu tariki 14 Mutarama saa saba z’amanywa.  (GIYE KUJYAHO MUKANYA GATO) Turabashimira cyane urukundo mwagaragarije iyi nkuru ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti […]Irambuye

Abayobozi bakora nabi nibagende, gusa ntihagire ubirenganiramo!

Hashize iminsi mu gihugu, cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba humvikana kwegura cyangwa kweguzwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane abayobozi b’utugari n’ab’imirenge imwe n’imwe. Abamaze kuva ku mirimo bose hamwe ngerageje kubara aho nagiye nsoma mu itangazamakuru ntabwo bari munsi y’abantu 150. Aba bayobozi benshi koko sinshidikana ko baba bazira imitangire mibi ya serivisi nkurikije uko […]Irambuye

Ubuhanuzi bwa ‘Nostradamus’ bwasohoye ko impera y’isi iri hafi cyane

Impera y’isi iri hafi cyane, ku bemera ubuhanuzi bw’uwitwaga Matteo Tafuri (1492-1582) bahimbye Nostradamus w’Umutaliyani.  Kubera ko ibyo yavuze ko nibiba isi izaba iri hafi ku mpera yayo ubu byabaye. Uyu mu ‘Philosophe’, akaba umuhanga cyane mu bugenge, ubumenyi bw’ikirere, ubutabire n’ubuganga  yari igitangaza kuko ibyo yagendaga avuga byabaga nk’uko yabivuze mu gihe cye. Yaje […]Irambuye

Umugabo wasohokanye abakobwa abahambiriye nk’imbwa yafunzwe

Police muri Leta ya Lagos yataye muri yombi umugabo ufite inzu y’urubyiniro muri uyu mujyi witwa Mike Nwogu bakunda kwita Pretty Mike yatawe muri yombi ashinjwa gutesha agaciro abagore. Pretty Mike mu minsi ishize kumbuga nkoranyambaga hasakaye ifoto ye yajyanye ahantu mu birori n’abakobwa babiri abashoreye yabahambiranyije nk’imbwa cyangwa abacakara ba cyera. Abantu benshi bamaganye […]Irambuye

80% by’amakuru kuri ruswa tuyahabwa n’abaturage – Umuvunyi

*Gukusanya ibimenyetso kuri ruswa bifite inzitizi nyinshi  -Umuvunyi Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire avuga ko uruhare rw’abaturage mu kurwanya ruswa ruri hejuru, ku buryo mu madosiye Urwego rw’Umuvunyi rukurikirana 80% by’amakuru aba yatanzwe n’abaturage. Agasaba abaturage gukomeza kuyatanga kugira ngo barwanye ruswa. Kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 kugera muwa 2015/2016, Urwego rw’Umuvunyi rwakurikiranye Dosiye […]Irambuye

Musée yo mu Rukari izaba ifunze mu gutabariza Kigeli ku

Ingoro y’umurage w’u Rwanda ishami ry’ingoro y’umwami mu Rukari izaba ifunze ku bifuza kuyisura ku itariki 15 Mutarama umunsi bazatabarizaho Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Kigeli V Ndahindurwa azatabarizwa aha mu Rukari mu rugo rwa mukuru we Mutara III Rudahigwa ari naho igitambo cya Misa yo kumusezeraho izabera. Ingoro y’umwami Mutara Rudahigwa i Nyanza mu Rukari […]Irambuye

Trump ati “Niba Putin anyikundira ntabwo nkwiye kubiryozwa”

Bwa mbere Donald Trump kuva yatorwa yahaye ikiganiro abanyamakuru mbere yo gutangira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yasubije abanyamakuru ku bibazo nka ObamaCare, urukuta ruzabatandukanya na Mexique, kutizera inzego z’iperereza, kuba yaba akorana na Moscow n’ibindi…Muri iki kiganiro yimye neza neza umwanya umunyamakuru wa CNN anamubwira ko bo ari ‘Fake News’. Umwe mu bakozi […]Irambuye

Gicumbi: Buri wa 3 bigisha isuku mu baturage. Ntawe bagikarabya

Buri wa gatatu abayobozi ku nzego z’uturere bamanuka mu tugari tugize aka karere ka Gicumbi bakajya kwigisha abaturage isuku. Umwaka ushize bwo hari abaturage bafite umwanda bari bakarabijwe ku ngufu, gusa ubu birakorwa mu bukangurambaga bwo kwigisha. Gicumbi ituwe n’abaturaga 426 202 barimo abagore 224 256 n’abagabo 202 946. Aha hakunze kuvugwa ikibazo cy’isuku nke […]Irambuye

en_USEnglish