Ubuhanuzi bwa ‘Nostradamus’ bwasohoye ko impera y’isi iri hafi cyane
Impera y’isi iri hafi cyane, ku bemera ubuhanuzi bw’uwitwaga Matteo Tafuri (1492-1582) bahimbye Nostradamus w’Umutaliyani. Kubera ko ibyo yavuze ko nibiba isi izaba iri hafi ku mpera yayo ubu byabaye.
Uyu mu ‘Philosophe’, akaba umuhanga cyane mu bugenge, ubumenyi bw’ikirere, ubutabire n’ubuganga yari igitangaza kuko ibyo yagendaga avuga byabaga nk’uko yabivuze mu gihe cye.
Yaje kuvuga ko umunsi mu mujyi wa Salento (uri mu majyepfo y’ubutariya) haguye urubura mu gihe cy’iminsi ibiri bakanabona imikororombya ibiri isi izaba iri hafi cyane kurangira.
Ubuhanuzi bwe ntibwigeze busohora kuva icyo gihe kugeza ejo bundi mu kuwa mbere ubwo urubura rwamaze iminsi ibiri rugwa muri Salento.
Ubuhanuzi bwe ababwemera bavuga ko nta kabuza isi igeze ku musozo.
Gusa hari n’abasanzwe basoma Bibiliya bavuga ko ibimenyetso byanditsemo by’impera z’isi ubu byasohoye.
Gusa buracya bukira, nubwo ukurikije uko kwemra kwa Nostradamus n’ukwa Bibiliya ubu isi yaba iri mu gihe cy’inyongera!
UM– USEKE.RW
3 Comments
Nibyo koko byashoboka KO isi iri kurangira ariko wowe munyamakuru uba wanditse iyi nkuru jya utanga n’uwo murongo wo muri bibiliya abantu babasha gusoma Bakaba babasha kuwugereranya n’iryo jambo uwo nostradamus yavuze. Ese yarivuze gute?(situation yari arimo) mû (ruhe rurimi)? KO watubwiyeko yari umutaliyani ugomba kwandika amagambo yavuze mû rurimi rw’igitaliyani warangiza ukayasobanura nibwo buryo bwimbitse bwo gutanga inkuru nkiyo. Aha ndabona wavuze ubusa.
Ibihe bya nyuma by’uko isi igiye kurangira byatangiye kuvugwa hano mu Rwanda mu myaka ya za 1900. Hashize imyaka 117 bikivugwa. Mureke dutegereze, muribuka ko hari n’abagiye batanga amatariki n’amezi ariko bikarangira bitabaye. Ese ubundi abantu mufite ubwoba bwiki ko yarangira itarangira mwese ko muzapfa.
Ndagushimiye rwose wowe wiyise Kagaju, byanze bikunze twese tuzapfa umuntu nacungane nizamu rye ibindi namagambo. isi izarangira nibyo ariko ntituziko uwo munsi uzagera tukiriho rero duhangayikishwe no gupfa tutihannye gusa
Comments are closed.