Impunzi z’Abarundi zije kwiga muri Kaminuza ya Kibungo zizejwe ubufasha
Ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bita ku mpunzi bamwe mu mpunzi z’Abarundi bagera kuri 29 bari kwiga muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK). Kuri bo ni inzozi kuba bari kwiga Kaminuza kandi ari impunzi, babishimira Leta y’u Rwanda n’umuryango Maison Shalom wita ku mpunzi.
Eric Nduwayo ati “Tugihunga nari nzi ko iby’amashuri yanjye birangiye nkumva n’ubuzima burangiye ariko ndishimye cyane kuko nogeye kwiga.”
Ernest Habimana nawe wiga aha ati “Ndishimye cyane kuba nari narahagaritse amashuri nkaba nongeye gutangira, turabishimira cyane Leta y’u Rwanda.”
Impungenge z’uko bagiye kwiga mu cyongereza kandi iwabo i Burundi barigaga mu gifaransa nko ntabwo ari nyinshi kuko bahawe amahugurwa ahagije mu cyongereza ku buryo biteguye kwiga nta kibazo.
Umuryango Maison Shalom wita ku mibereho y’impunzi umaze imyaka ibiri ukorera mu Rwanda hamwe na Leta y’u Rwanda nibo bari gufasha izi mpunzi kwiga.
Maison Shalom isaba aba banyeshuri kumenya ko bari kwiga ngo biteze imbere kandi bari kwiga nk’impunzi bakwiye kugira umuhate.
Amini Ngabonziza umuvugizi wa kaminuza ya Kibungo (UNIK) avuga ko Kaminuza izaba hafi y’aba banyeshuri ikabafasha kwiga neza kugira ngo batsinde neza.
Uretse aba bo muri Kaminuza, ubusanzwe impunzi z’Abarundi ziga amashuri abanza n’ayisumbuye basanzwe bigira mu nkambi ya Mahama bacumbikiwemo kuva batangira guhungira mu Rwanda mu 2015.
Izi mpunzi zivuga zitarizera umutekano iwabo ariyo mpamvu zikiri mu buhungiro mu Rwanda.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW