Umuhinzi w’urumogi muri Nyungwe yafashwe
Mu Murenge wa Muganza mu kagari ka Samiyonga Umudugudu wa Tangabo ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha kuwa kabiri w’iki cyumweru hafashwe umugabo Rukemangango wahingaga urumogi muri Pariki ya Nyungwe.
Akagari Samiyonga gakora ku ishyamba rya Nyungwe aho uyu mugabo yari yarateye ibiti 1 029 nk’uko Jean Pierre Uwimana umuyobozi w’Umurenge wa Muganza yabitangarije Umuseke.
Uwimana avuga ko uyu mugabo yari yarateye urumogi aha mu ishyamba ariko akaba yarafashwe ubu akaba afungiye kuri station ya Police ya Muganza.
Aha hafi y’ishyamba rya Nyungwe, Uwimana avuga ko ari ahantu hitaruye ingo z’abaturage, gusa hakaba ari ahantu hakunze guhingwa kandi hera cyane kuko hatajya habura imvura.
Uwimana yemeza ko igikorwa nk’iki kidasanzwe muri uyu murenge wabo, ndetse uru rumogi rwahise rurandurwa aho rwahinzwe.
Ikiyobyabwenge cy’urumogi ni kimwe mu kirarura benshi biganjemo urubyiruko muri iki gihe, ariko kugihinga, kugicuruza no kugikwirakwiza bihanwa n’ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Muri iki gitabo iyi ngingo igira iti “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Naho umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).”
Mu mpera z’umwaka ushize ubwo Police yatangaga ishusho y’uko umutekano wifashe mu gihugu mu mwaka wa 2016, ACP Morris Muligo, Komiseri ushinwe ishami ryo gukurikirana ibyaha (CID) yavuze ko ibyaha bitanu mu gihugu byihariye 53% y’ibindi byaha byose byakozwe mu 2016.
Ibi ni; Gukubita no gukomeretsa, Gukwirakwiza, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, Gusambanya abana, Ubujura buciye icyuho, N’ubujura budakoresheje kiboko. Bimwe muri ibi byaha bikaba bikorwa cyane cyane n’abafashe ibiyobyabwenge.
Icyaha cy’ibiyibyabwenge cyo cyonyine umwaka ushize cyafashe 25,9% y’ibindi byaha byose.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
SOMA NEZA IYO NGINGO KUKONUMVISE MWANDITSE KO UYU ARI UMUHINZI!!!!!!!!
ndabo ari dange kbs urumogi rugomba gucika
turashimira police yacu muguca ibiyobyamwenge
Uyu mugabo ndabona atoroshye ibiti bingana gutyo byose? Aranahombye bya cyane kuko ubanza yari kujya agemura no mu mahanga