Umusozo w’Inkuru ya EDDY….
Bakunzi b’inkuru MY DAY OF SURPRISE ya Eddy, iyi nkuru yegereje umusozo. Episode ya 98, 99 na 100 ya nyuma zizabagereraho icya rimwe ejo kuwa gatandatu tariki 14 Mutarama saa saba z’amanywa. (GIYE KUJYAHO MUKANYA GATO)
Turabashimira cyane urukundo mwagaragarije iyi nkuru ikubiyemo inyigisho nyinshi ku bantu zirimo; urukundo, kwihangana, ubudahemuka, ubupfura, gukunda umururimo, ubucuti nyabwo, kuvugisha ukuri, kwitangira abandi, kugira ubuntu n’ubumuntu, kugira intego, kwitwara neza ku bandi n’indi myifatire ikwiriye umuntu wese.
Umwanditsi wayo azabonana namwe abakunzi bayo babishoboye i Kigali ku itariki 14 Mutarama 2017 guhera saa yine za mugitondo mu busitani bwa La Palisse Hotel i Nyandungu.
Ni mu rwego rwo kumenyana kuri bamwe mu bahuriye muri group ihujwe n’iyi nkuru, ndetse n’abandi bose bakunze iyi nkuru bazashobora kugera aho uku guhura kuzabera.
Uku guhura kwabo biri gutegurwa n’itsinda ry’abakorerabushake. Uzitabira uyu muhuro asabwa gutanga amafaranga 5 000Frw kuri telephone 0788 524 104 ya Carine. Ayo mafaranga akaba ari ayo kwiyakira ku wayatanze.
Buri wese ukunda iyi nkuru ararikiwe kandi atumiwe muri uyu muhuro na Eddy.
**************
49 Comments
Akaryoshye ntigahora mu itama ntakundi, nari Ntegereje episode 98 uyu munsi none ndahebye gusa nizeye izo episode uko ari 3 zizaza ziryoshye, tukabutaha tunezerewe. Mwarakoze cyane kdi umuseke kubw’iyi nkuru twavomyemo ibyiza byinshi. Twizeye ko muzajya muhora mutugezaho ibyubaka imitima ya benshi cyane ko amateka no’abanyarda twanyuzemo dukeneye ibitwubaka. Umunsi mwiza kdi kubakunzi biyi nkuru mwese abazashobora kuboneka Saturday muzadushimire byimazeyo umwanditsi y’iyi nkuru.
Muraduhemukiye, nizereko mushaka kureba uko tubyakira, ntirangire plz. Ubuse umuntu yabaho ate atamenye uko Eddy yiriwe nuko yaraye? Oya mutubabarire nukuri. Njye ndikure ariko nsabye abazahura samedi kudufasha kubinginga inkuru igakomeza Kandi muzadufatire n’udufoto twa Eddy, Jane, James, Sarah, impanga, Kadogo na Chantal. Murakoze
Ayiweeeeeee muradukoze nukuntu twariraye tuyitegereje
Felicitations kuri iyi nkuru. Njye mba muri CANADA. Iyi nkuru ikoranye ubuhanga. Sinajyaga ndyama ntabanje gusoma iyi nkuru. Ndababaye kandi ndanishimye. Njye ndababwiyenti CHAPEAU.
Utahitayabo
cg utayafite
ntagoyaza
Murakoze
Njye najyaga mbyukira muri jardin gushakayo network none birarangiye koko? Iyo mua muduhaye ka épisode ka 98 koko? Muturamukirije ku nkuru mbi rwose. Ejo saa saaba ni kera!!! Tuzaba twamaze kubonana!!!! Ntitwifuza ko irangira ubuzima bwa Eddy se buzaba burangiye? Agomba kubyara akarera nabyo harimo amasomo
Mbikuye k’umutima ndabashimiye kubwinkuru nziza yamfashije simba murwanda ariko inkuru ya eddy hari abanyamahanga babiri narimaze kuyikundisha mbese bayikundaniyemo.ntago byoroshye kuboneka gusa muzagire ibihe byiza.
Mana weeeeeeee,ndababaye cyane numvaga tuzaherekeza Eddy mubuzima bwe bwose kugeza nibura kubuzukuruza none ngo ???? Nta kundi nyine,nako ,urabona byari byiza.Reka nshimire byimazeyo umwanditsi wacu kuko nubwo iyinkuru irangiye isigaye mumutima wanjye kuko hari byinshi nigiye mo:1.Kubabarira Cuba
2.Urukundo rutagira umupaka
3.Gufasha buri wese
4.Kwihangana
5.Kudahubuka mumagambo no gufata icyemezo mubuzima
6.Guha agaciro isezerano ,…….Mwarakoze cyane abazaboneka bazakumpoberere cyane.Imana ikwagurire imbago nkuko yazaguriye Yabesi
mutegure indi nkuru iryoshye nkiyi.mwaraturyohereje bantu n’imana.
Twararyohewe gusa ntakitagira iherezo. Kubera impanvu z’akazi sinzabona Eddy.. Ubuhanga yahawe n’iyamuhanze burahanitse.
Abyifuzo namugezaho ni ibi:
*Iyi nkuru nayandike mu buryo bw’igitabo niba bihenze tuyishakemo (fundraising)
*Akomeze yandike indi nkuru yigisha muri uru rwego,ku ndangagaciro zindi.
Sinzi ķo Umuseke uzongera gusonwa bingana nko mu minsi twari dufite EDDY na My Day of Surprise..Nizeye ko azasoza yaguze imodoka ????????
Murakoze..
Mwarakoze kubw’iyi nkuru yaratwubatse cyane, ndifuza kujya muri iyo group whatsapp nkoresha numero 0783421604. Gusa njye sinzaboneka mu Muhuro ku mpamvu z’akazi. Ariko abazaboneka muzahatubere. Murakoze
Nukuri ikinyamakuru cy’Umuseke.rw turabashimiye cyane kubw’iyi nkuru mwatugejejeho.Iyi nkuru yatubereye nziza,kuko hari byinshi yatwigishije mu buzima bwacu bwa buri munsi.Turashimira cyane umwanditsi wayo EDDY RWIBUTSO kuko yayandikanye ubuhanga bwinshi cyane.Ikindi twakwisabira Umuseke.rw nuko, mwazongera mukadushyiriraho izindi nkuru nziza nk’izi kuko zajyira uruhare runini mumihindukire ya Society Nyarwanda.Murakoze cyane.
Mbega agahinda, nsomye uyu mutwe w’inkuru rwose numva nshinse intege pe!! Njye nifuzaga ko inkuru itarangizwa gusa no kubana kwa Jane na Eddy kuko na nyuma yo kubana burya habaho ubundi buzima bw’urugo aho usanga abo mu miryango bivanga mu mibereho y’urugo rw’abandi, abo mukorana bifuza kugutesha umurongo nka Destine, kuba mwatinda kubyara, n’ibindi bigeragezo bitandukanye, bityo uburyo Eddy na Jane babyitwaramo byafasha benshi mu mibereho ya buri munsi nkuko iyi nkuru yadufashije guhinduka kuri byinshi!! Murakoze
Ye baba weeeeee iyi nkuru n’incamugongo ku basomyi ba Eddy nukuri ntabwo kurangir byari ubu kuko hakiri benshi bakeneye kumva akamaro k’ubudahemuka.
twizere ko murangiza kugura imodoka bivuye mu nzozi, hamenywe icyo Eddy apfana na Roro, umusaza wacomaga, umuryango wa Jemes kandi ibyo kwa Jene bigasobanuka kuko Jene ntakwiye kwitwe mwene Simoni nuwa President kandi president agomba kongera kubona umugore we ubundi igisambo Simoni kigatabwo muri yombi ubuzima bukarangirira mabuso, ibintu bya Ruboneka bigasubizwa bene byo yewe hari hakiri byinshi rwose twinginge Eddy azashyireho igice cya kabiri. kandi ashyireho n’uburyo bwo gutera inkunga natwe abari mu mahanga twaramukunze kandi turifuza gutera inkunga uyu mwanditsi, nturekeraho ahubwo wandikemo igitabo kandi umuseke ushake abahanga bakinemo filime, ariko turabingize ntimuhagarike ibi bintu kuko birimo ubumwe n’ubwiyunge bukomeye.
Murakoze
Ye baba weeeeee iyi nkuru n’incamugongo ku basomyi ba Eddy nukuri ntabwo kurangira byari ubu kuko hakiri benshi bakeneye kumva akamaro k’ubudahemuka.
twizere ko murangiza kugura imodoka bivuye mu nzozi, hamenywe icyo Eddy apfana na Roro, umusaza wacomaga na Kodogondetse na Jemes Beni by’umwihariko , umuryango wa Jemes kandi ibyo kwa Jene bigasobanuka kuko Jene ntakwiye kwitwe mwene Simoni nuwa President kandi president agomba kongera kubona umugore we ubundi igisambo Simoni kigatabwo muri yombi ubuzima bukarangirira mabuso, ibintu bya Ruboneka bigasubizwa bene byo yewe hari hakiri byinshi rwose twinginge Eddy azashyireho igice cya kabiri. kandi ashyireho n’uburyo bwo gutera inkunga natwe abari mu mahanga twaramukunze kandi turifuza gutera inkunga uyu mwanditsi, nturekeraho ahubwo wandikemo igitabo kandi umuseke ushake abahanga bakinemo filime, ariko turabingize ntimuhagarike ibi bintu kuko birimo ubumwe n’ubwiyunge bukomeye.
Murakoze
Umuseke murasobanutse cyane. Muri iyi nkuru twigiyemo byinshi.
Gusa ndumva iyi nkuru itarangirira ku bukwe bwa Eddy na Jane,dukeneye kubona imbuto ziva kumashami yabashibutseho. Sarah na James, Grace na Ben, Maman Jane na President. My day of Surprise Part 1 (100 Episodes) : yari inzira y`umusaraba Eddy yanyuzemo). Ndifuza Part 2:( yagira izindi episodes 100: urugendo rw`umunezero wa Eddy na Jane,ndetse n`inshuti zamubereye inkingi mu buzima,n`amasomo menshi kubagaragaje ubuhemu mu buzima bwa Eddy.
Bakunzi ba Eddy mwese mugire umunsi mwiza. Imana ibahe umugisha
oooooooh noooooooo iyi titre y’iyi nkuru ni incamugongo pe! muyisoje yari igeze aho iryoheye amatwi. twizere ko mubice byubutaha tuzasanga simon muri gereza, maman wa jane agahita ajya kwibanira na president, james nawe akarongora sarah, chanisse agatera indobo Ben, ndetse chantal na kadogo bakangana kugirango kadogo abe busy mumashuri kurusha uko aha umwanya chantal.
Ndashimye cyane ku nyigisho nziza mwaduhaye biciye muri iyi nkuru
Ariko nkaba nsaba ntihagararire aha kuko inyigisho z’ubuzima ziyirimo zari zigikenewe kandi ziradufasha cyane
Hari hakirimo inyigisho z’imyitwarire y’abashakanye ,ibibazo biboneka mu ngo nuko wabyitwaramo,uburere bw’abana mu gihe baba bamaze ku babona ,amaherezo y’abagizi ba nabi nka ba Simon bariya ,iyi nkuru nti rangirire aha pls umwanditsi wacu Eddy abyigeho neza ashyireho igice cya kabiri.Ndizera ko abagiye guhura nawe bahatubera mi bitekerezo
Mugire ibihe byiza
MBEGA UKUNTU MUTUBABAJE ARIKO VRAIMENT TWISHIMIYE IYI NKURU, NUBWO NTAZAREBA eDDY kubera akazi ariko umuseke uzadufashe udushyirireho ifoto ye basi mu gusoza tumurebe uyu musore wacu twaramukunze
Muraho, nubwo inkuru ya Eddy igeze hafi ku musozo harimo inyigisho nyinshi z’ubuzima tubamo buri munsi, urukundo, kwihangana, ndi umunyarwanda n’izindi kuburyo nifuzaga ko umuseke ubishoboye wareba uburyo ukuramo igitabo cyakwandikwa noneho ntirangirire aho n’abazavuka nyuma bakagisoma. Nshimiye umwanditsi w’iyi nkuru, Imana imuhe umugisha, ikomeze kumwongerera ubwenge n’umurava wo kwandika. Sinzashobora kubana namwe ejo ariko muzadufashe mudushyirireho agafoto kanyu, hanyuma nifuzaga no kuba kuri group whatsapp phone yanjye ni 0788525738.Murakoze
Mbega weeeee birashyize birashize koko,ubuse mbaye uwande weeeee,nizereko muri gutegura indi nkuru kuko ntitwabaho tudasoma nako tutiga mbega amasomo,mwarakoze cyane kubera impamvu z’akazi sinzaboneka mu muhuro,umuntu wambere uzahagera azampoberere Eddy bzuuu ntazayibagirwe,mwarakoze cyane ndi Rusizi
ntakibazo aho mwakuye iyi ndibyira hari izindi, muzadutegurire indi nkayo turabakunda
Ahwi.nazindukiye kuri fone ndayibura Nari nifuje kuboneka ariko ntuye mu majyepfo ejo nzakora ndi umuganga ariko ndabakunda Eddy yagiye anyibutsa byinshi kdi yangaruye mu bihe byiza byinshi byagiye biva mu mahwa no mu miti isharira Abazahura muzagire ibihe byiza ejo rwose muri pause ni jye na Eddy.Imana ibakomereze inganzo itazima.Hari emmission nkunda kuri RTL9 le jour où tout a basculé itangira ivuga ngo cette histoire est inspirée des fait réels Iyi nayo urayisoma ukabona the real facts ukanezerwa.Ndabakunda seriously kuri iyi nkuru.Courage rero turi kumwe Uwiteka abishimire
oya rwose niba ntayinkuru Eddy arimo adutegurira ni abe aretse gusoza iyinkuru
oya rwose niba ntayinkuru Eddy arimo adutegurira ni abe aretse gusoza iyinkuru
Mbega inkuru umbabaje ?nukuri sinifuzaga ko yarangira ?gusa Umuseke turabashimiye dushimira na Eddy kubw’inkuru nziza yatugezagaho ikubiyemo inyigisho nziza ngiango ntawasonye iyi nkuru udafite icyo akuyemo pe ?rwose mudufashe muduhe indi nkuru kuko mwatumenyereje nabi ntitwabaho tudasoma umenya bamwe twarwara ?nange nifuzaga kubona Eddy ndetse nabagenzibe bose ariko sindi murwanda abazabasha kumubona muza muduhsuhurize cyane .umuseke dutegereje indi nkuru murakoze
Muzandikemo agatabo. Kazajya kagurwa cyane.
gusa ndabashimira kuba iyi nkuru nziza yuje amasomo menshi n urukundo. Mbasabako nyuma y iyi nkuru ,mwadutegurira Indi bidatinze.Murakoze.
Njye nubwo ntazaboneka kubera akazi ariko ndabashimiye byimazeyo uwo muhuro abazawubonekamo bazihangane basi baduhe amafoto y’umwanditsi w’iyi nkuru kuko numuhanga cyane kandi nintwari kuko nawe yafashije benshi. Yesu amuhe umugisha kandi akomeze kwagura impano ye y’ubwanditsi. Ndabakunda
NDASHIMIRA MBIKUYE KU MUTIMA UWANDIKA IYI NKURU; UTANGA IBITEKEREZO NDETSE N’ABAKUNZI BOSE B’IYI NKURU. ICYO MBISABIRA NI UKO BITARANGIRA GUTYA GUSA. NIMUYISHYIRE NO MU BITABO; BIJYE KU ISOKO; ABANYARWANDA BESHI BABISOME; ABADAKUNDA GUSOMA NABO BAZAGIRA URUKUNDO RWO GUSOMA INYANDIKO. IBITABO BYAJYA NO MU ZINDI NDIMI KUGIRANGO BYAMBUKE IMIPAKA. KUKO N’URUKUNDO RUTAGIRA IMIPAKA. NI BIBA NA NGOMBWA YAKINWAMO FILM. ABABA IYO KURE MU MAHANGA BO BARABIZI; HARI INKURU ZAHEREWE KERA NK’UKU ZANDIKWA MU BITABO; ZIKINWA MU MAFILM; IMYAKA IRASHIRA INDI IRATAHA. NONE NAWE EDDY MBABARIRA WISUBIREHO. UMUGABO NI UWUMVA INAMA AKISUBIRAHO;KOMEZA WANDIKE TWISHIMIRA KUBANA NAMWE IMINSI YOSE; NATWE TUZAJYE TUBARIRA ABUZUKURU BACU KO IYI NKURU TWAYIBATANZE;YADUHEREKEJE MU BUZIMA BWACU. UBWO MU BURYO BWO KUBYEMEZA NTI DORE IGITABO; DORE FILM; REBA KURI IRIYA WEBSITE.
EDDY URI UWA MBERE UKANIBANZA!JAMES NAWE URI INSHUTI NZIZA; AHO WIGIZE UMUSINZI HARIYA HO HARANYEMEJE. KADOGO SE WAMUNGANYA IKI. IYABA ABAKADOGO BOSE BAMERAGA KURIYA BA BOSS BABAHO NEZA! JANE NAGUSHIMIYE KO UZI GUKUNDA. BENI UTANGA IMINYENGA NAWE URI SAWA. SARAH NAWE UBWAWE NA JAMES TURABUSHAKA NDAVUGA UBUKWE: MAMA SARAH URI UMUBYEYI MWIZA CYANEEEEE.
DESTINE ARAGAKIZWA!NYAGASANI ARAKAMUGENDERERA!
Rek rek ninaragir nimuzatwicyish amatsik muzazane akand ga story peee
Oh my God! Nyabuna inkuru muyikomeze. Gusa ndabashimiye cyanee inama twakuye muriyi nkuru zaratwubatse cyane. Niba iya Edy irangiye mdushakire akandi irungu ntitwarikira. Umuseke turabakunda.
Bravooo ku mwanditsi w’iyi nkuru ikoranye ubuhanga kandi irimo inyigisho nyinshi, ndizera ko abazagira amahirwe yo kubonana nawe muzungurana ibitekerezo ikazakinwamo film cg ikandikwamo igitabo kikagurwa. Jyewe nayisomye igitangira ndayegeranya nkajya nshira abana bagasoma ariko uko natahaga bayinyishyuzaga. Warakoze cyaneee kuri iyi nkuru Imana ikongerere ubuhanga
MWARAKOZE CYANE, BYARATWUBATSE! MUKOMEREZE AHO.
Iyi nkuru ninziza yigisha byose mu buzima…..why itakorwamo film??
ejo abazahatubera muzabaze Eddy uko nukuri inkuru nkiyi yabyazwa undi musaruro ikagera kubantu benshi mu buryo bwa film.
thx ku basomyi mwese n uwahimbye iyu nkuru.
Iki cyaba igitabo kiza kigisha abantu bose cyane urubyiruko gukomera kwisezerano no kutirukira mu buriri mbere ya marriage. Natwe abakuru itwigisha kubabarira no kugira neza .
Thank u so much Umuseke.
Mbega bibi gusa thx Eddy waraturyohereje gusa uzakomeze kdi Imana ikwagure mu buryo bwose!niba bishoboka munshyire muri group nbr ni 0786911080 kdi abazahura nawe muzahatubere Imana ibahe umugisha mwese!!!
yebabaweee!!!burya koko akaryoshye ntigahora mwitama!ark uzatubwire uko umuntu utarabonye yankuru yitwa online game aho yayikura.murakoze!!
Ese muzahita muduha iyindi nkuru ndende? Kabisa muzayiduhe
None Se Ko twategereje 88,89,100 tugaheba
Saa saba mwatubwiye zageze ngaho mutwoherereze izo epsodes
BATUBESHYE BIBAYE SAA MUNANI
mwaduhaye eddy abaseke bacu
Saa saba zageze muduhe final
saa saba zageze none saa cyenda nazo zigere. amatsiko arenda kunyica. ndimo gusura urubuga buri Kanya.
ariko mwatubwuye sa munani none twahebye nimutwohererze gusa niba mwasubiye kucyemezo cyanyu cyo kuyirangiriza kuri episode 100 mwakomeza mukabitegura neza kandi twabibashimira
Twihangane. Eddy ari mu muhuro! ubwo aratugezaho ibyiza nkuko bisanzwe mukanya.
nukuri iyi nkuru yankoze ku mutima kdi yarampinduye,gusa ndabashimiye cyane, gusa nge nabuze episode yi ijana (100)isoza na bugingo nubu sindayibona nukuri mumfashe nyibone.,
Comments are closed.