AERG ya UR Huye Campus yijihije imyaka 20 ishinzwe
Gouverneur w’Intara y’amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimiye abashinze n’abagize ubu umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside wa AERG ishami ryo muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’i Huye ibyo bakomeje kugera. Hari ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 20 iyi AERG yabanjirije izindi mu gihugu itangijwe.
Yatangijwe n’abari abanyeshuri mu cyahoze ari UNR, igamije guhuriza hamwe abanyeshuri barokotse Jenoside ntibakomeze kuba inkehwa, kuganira no gufashanya mu bibazo bari bafite icyo gihe. Uru rumuri rwakwiye no mu zindi kaminuza n’amashuri makuru.
Francois Regis Rukundakuvuga ni umwe muri 12 batangije uyu muryango ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza mu 1996, ubu ni umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’ubutabera. Uyu munsi yari yitabiriye ibirori bya barumuna be.
Ati “Dushyiraho uyu muryango byari bikomeye, twari mu bwigunge bukabije, abarokotse twari bacye mu ishuri, ariko uyu munsi aho tugeze twiyubaka harashimishije, ubu bamwe muri twe barakora muri za Minisiteri zitandukanye twabaye abagabo twafashe inshingano tukiri abana turera abandi ubu ntitugifite ubwoba bwo kubaho.”
Mbabazi Richard umwe mu banyeshuri baba muri AERG avuga ko batakiba mu bwigunge kuko bahurira hamwe mu miryango (familles za AERG) itandukanye iri muri kaminuza bakungurana ibitekerezo bagafashanya mu myigire n’imibereho.
Mbabazi ati “muri izi familles tugira ababyeyi n’abavandimwe tukabaho nko mu rugo kuko twisanzuranaho bityo n’abasigaye iheruheru bakumva bari mu muryango.”
Ernestus Niyigena ubu uhagarariye AERG muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yavuze ko urugero bagezeho mu ntego za AERG rushimishije ariko asaba abayobozi kurushaho kubaba hafi.
Niyigena ati “Turifuza kurushaho kumenyekanisha uyu muryango mu batawuzi cyane mu rubiruko kugira ngo dufatanye kubaka igihugu turushaho kubeshyuza abavuga amakuru atari yo k’u Rwanda.”
AERG muri Kaminuza i Huye ubu ugizwe n’abanyamuryango bagera ku 1 300, ubu abanyamuryango ba AERG ku rwego rw’igihugu ni ibihumbi 43.
Itorero INYAMIBWA rya AERG niryo ryasusurukije uyu munsi
Abashyitsi bishimiye kureba izi mbyino
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye