Digiqole ad

Dushimimana Lydia azahatana n’abakobwa 80 muri 'Miss Heritage Universe' 2018

 Dushimimana Lydia azahatana n’abakobwa 80 muri 'Miss Heritage Universe' 2018

Dushimimana Lydia wabaye Nyampinga w’umurage n’umuco mu Rwanda muri 2018 yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Heritage Universe rizabera muri Uganda.

Lydia niwe uzaserukira u Rwanda.
Lydia niwe uzaserukira u Rwanda.

Iri rushanwa rigiye kubaho ku nshuro ya mbere risa neza n’iryari risanzwe ribaho rizwi nka “Miss Heritage Global” ryaberaga muri Africa y’Epfo na Zimbabwe.
Iri ryari risanzweho ngo ntirizongera kubaho kuko umwaka ushize nabwo ntiryabaye kuko uwari guhagararira u Rwanda aheruka bamutumira gusa.
Shimwa Guelda niwe wari kuzitabira muri Miss Heritage Global ya 2017 icyo gihe yabwiye Umuseke ko bamuvugishije bakanamuha amabwiriza agenga irushanwa.
Ubu bwo yatubwiye ko byarangiye bitabaye ngo nta n’amakuru yabyo yongeye kumenya.
Ubu iri ryo rije ryitwa “Miss Heritage Universe” rizitabirwa n’abakobwa bagera kuri 80 bazaturuka mu bihugu bitandukanye, uwo mu Rwanda watumiwe ni Miss Dushimimana Lydia.
Kugira ngo Lydia abe ariwe uhagararira u Rwanda byanyuze muri Rwanda Inspirational Back up imutanga nka Nyampinga w’umurage n’umuco nk’uko ari nayo ntego nyamukuru irushanwa ryibandaho.
Lydia niwe wabaye Miss Heritage 2018 asimbuye Shimwa Guelda.
Lydia niwe wabaye Miss Heritage 2018 asimbuye Shimwa Guelda.

Iri rushanwa rizamara iby’umweru bibiri, rizatangira tariki ya 12 Nyakanga kugera kuri 28 uyu mwaka wa 2018. Rizabera mu gihugu cya Uganda mu mujyi wa Kampala.
Iri rushanwa ngo rifite intego yo guhuza ubwiza n’umurage mu kwigisha, no guhindura ubuzima bwa bamwe no kuzamura umuco wa buri gihugu.
Igihugu cya Uganda kizaberamo iryo rushanwa ngo cyatoranyijwe bigizwemo uruhare n’umugabo witwa Ronnie Nsubuga usanzwe ategura ibitaramo by’imideli.
Ikindi ni uko iri rushanwa rizategurwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubukerarugendo ya Uganda ndetse n’Ikigo k’igihugu k’ingoro z’umurage wa Uganda.
Uyu nawe azaba ahagarariye igihugu cya Romania.

Uyu mukobwa we azaba ahagarariye u Burundi muri Miss Heritage Universe.
Uyu mukobwa we azaba ahagarariye u Burundi muri Miss Heritage Universe.

Mutoni Jane niwe waherukaga muri iri rushanwa hari mu mwaka wa 2016.
Mutoni Jane niwe waherukaga muri iri rushanwa hari mu mwaka wa 2016.

Kuri Page ya Facebook yabo bamaze kwemeza ko Lydia azitabira irushanwa.
Kuri Page ya Facebook yabo bamaze kwemeza ko Lydia azitabira irushanwa.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Uyu mwana w’umurundikazi niwe uzabahiga bose.

Comments are closed.

en_USEnglish