Digiqole ad

Knowless na Dream Boys bakoranye indirimbo mu giswahili

 Knowless na Dream Boys bakoranye indirimbo mu giswahili

Butera Knowless hamwe na Dream Boys bakorera muri Kina Music basohoye indirimbo nshya yitwa ‘Pesa’ iri mu  giswahili ngo ni mu buryo bwo kwagura muzika yabo no kubwira abafana babo batumva ikinyarwanda.

Dream Boys na Knowless mu ndirimbo y'Ikiswahili 100%
Dream Boys na Knowless mu ndirimbo y’Ikiswahili 100%

Platini umwe mu bagize itsinda rya Dream Boys yabwiye Umuseke ko iyo ndirimbo yabo nshya bahisemo kuyikora mu rurimi giswahili 100% kuko hari benshi batumva ikinyarwanda bagiye babibasaba.
Ati “Twayikoze kuko hari abajya batwandikira ku zindi ndirimbo badusaba ubusobanuro bw’ ibyo twaririmbye”.
Platini avuga ko ubutaha bashobora no kuririmba izindi mu cyongereza gusa cyangwa igifaransa.
Dream Boys si ubwa mbere bakoze indirimbo mu giswahili kuko ngo niyo bahereyeho yari mu giswahili, Knowless nawe azanzwe aririmba mu giswahili.
Iyi ndirimbo bakoranye ngo izabafasha kwagura muzika yabo ikarenga mu Rwanda.
Platini kuri iyi ndirimbo ati “Ni indirimbo igaragaza ko amafaranga adatanga byose, hari ukuntu muba muri abakene mufitanye urukundo rwuzuye ariko amafaranga yaza ibyishimo bikabura, rero aho kubura ibyo byishimo habura ayo mafaranga.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe na Producer Clement muri Kina Music, amashusho yo ngo aracyakorwaho azasohoka mu minsi iri imbere.
Ntabwo ari ubwa mbere Knowless na Dream Boys bakoranye indirimbo kuko muri 2013 bakoze iyitwa ‘Baramponda’ bahuriye no mu zindi nka ‘Rubanda’, na ‘Kanda amazi’.
 

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish