Digiqole ad

Mme J.Kagame arashima abagore uko bafashe agaciro basubijwe

 Mme J.Kagame arashima abagore uko bafashe agaciro basubijwe

Mme Jeannette Kagame yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruruo ijambo bahawe

*Yatashye kumugaragaro inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore,
*Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima,

Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro, yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe.

Mme Jeannette Kagame yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruruo ijambo bahawe
Mme Jeannette Kagame yasabye abagore gukomeza kubyaza umusaruruo ijambo bahawe

Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe yitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, igizwe n’ibyumba bizakoreramo abakozi b’iyi mpuzamiryango n’imiryango imwe iyihuriyemo.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko iyi nyubako y’Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe igezweho kubera ubushake bw’abagore bakomeje kugaraza ko nabo bashoboye. Ati “Mwakoze kurota, murahanika mwakabije inzozi.”

Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inzira yo kubaka igihugu no gusana imitima y’Abanyarwanda yari ikomeye ariko bikaba umwihariko ku bagore bari barimwe agaciro na Leta zabanje.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko bahawe ijambo kandi bigatanga umusaruro kuko bagize uruhare mu kubaka igihugu kiri kimaze guca mu icuraburindi rya Jenoside.

Ati “Mwabaye abatumurikira muri iyo nzira mufasha benshi batari kubona imbaraga zo kurwinirira izo ntambara no kwigendana muri urwo rugendo rwari rukomeye.”

Mme Jeannette yabanje gusura bimwe mu bikorwa by’abagore byamurikiwe aha, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga w’umugore w’uyu mwakana yibutsaga abagore gusigasira agaciro basubijwe, avuga ko agaciro bahawe bakomeje kukabyaza umusaruro.

Ati “Turabashimira kuri iyi mpanuro ko mukomeje kuyikurikiza mukaba mutugaragariza koko ko muri abantu twakwizera mwamenye kubakira ku byo mwahawe.”

Intambwe abagore bamaze gutera ngo iri no mu mibare aho Abagore bari mu bukene bavuye ku kigero cya 58% muri 2000-2001 bagera kuri 39% muri 2013-2014.

Avuga ko iyi ari intambwe ishimishije. Ati “Dukomeze guharanira ko iki gipimo gikomeza kumanuka kandi dukomeje ubufatanye nta cyatuma tutabigeraho.”

Mu kwiteza imbere no kugana ibigo by’imari, abagore bavuye kuri 5.1% muri 2006 bagera kuri 44% muri 2013-2014.

Umubare w’abagore babyarira kwa muganga wavuye kuri 39% muri 2005 ugera kuri 91% muri 2015, naho ababyeyi bapfa babyara bavuye ku 1 071 muri 2000 ubu ni 210.

Mme Jeannette Kagame avuga ko hakiri icyuho mu babyeyi bitaba Imana babyara. Ati “Dukwiye gukomeza guharanira ko nta mubyeyi ukwiye gupfa atanga ubuzima kuko bigira ingaruka w’abo asize n’igihugu muri rusange.”

Mme Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’imiryango yo guteza imbere abanyarwandakazi mu gukemura ibibazo byugarije imiryango nyarwanda birimo amakimbirane, ihohoterwa rikorerwa abagore, abangavu baterwa inda n’ikibazo cy’icuruzwa ry’urubyiruko.

Inzu batashye uyu munsi
Inzu batashye uyu munsi
Ni inzu ikoreramo impuzamiryango PRO-FEMMES TWESE HAMWE n'imiryango imwe iyihuriyemo
Ni inzu ikoreramo impuzamiryango PRO-FEMMES TWESE HAMWE n’imiryango imwe iyihuriyemo

Muri iki gikorwa kandi, bamwe mu bagore biteje imbere kubera gukorana n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe batanze ubuhamya , bavuga ko intambwe bamaze gutera bayikesha Leta itagira uwo iheza.

Karangwa Scovia wahoze akora ubucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka ubu akaba ari umuyobozi w’abagore bakora ubucuruzi bwemewe bwambukiranya imipaka mu Rwanda no muri EAC avuga ko iyi ntamwe yayiteye kubera imiyoborere myiza iyobowe na Perezida Kagame.

Uyu mugore washimaga, yagize ati “Kubona umugore nkanjye uturuka muri Nyagatare mu murenge wa Musheri utari kuri map nkahagarara hano nkavuga…”

Mugenzi we Ladegonde wo mu karere ka Rubavu wahoze ari umwarimu mu mashuri abanza ubu akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabaya avuga ko uru rwego yarugezeho kubera ijambo ryahawe abagore na we akabasha kwitinyuka.

Ati “Yatwubatsemo ikizere aduha ubushobozi tukaba twiga tukaminuza, imyanya ifatiwamo ibyemezo tukayijyamo, ibizamini tukabikora tukanatsinda.”

Mu gusoza ubuhamya bwabo bombi, bavuze ko bagikeneye gutera intambwe zisumbuye ku zo bamaze kugeraho.

Mme Jeannette Kagame yakirwa aha i Gahanga, aha araramutsa Minisitiri Esperance Nyirasafari
Mme Jeannette Kagame yakirwa aha i Gahanga, aha araramutsa Minisitiri Esperance Nyirasafari
Yatambagijwe ibice binyuranye bigize iyi nyubako
Yatambagijwe ibice binyuranye bigize iyi nyubako
Irimo amashusho y'ubugeni arimo ayakozwe n'abanyabugeni b'abakobwa
Irimo amashusho y’ubugeni arimo ayakozwe n’abanyabugeni b’abakobwa
Arasinya mu gitabo cy'abasuye uyu mushinga w'iterambere ry'abagore
Arasinya mu gitabo cy’abasuye uyu mushinga w’iterambere ry’abagore
Ifoto rusange n'abayobozi basuye uyu mushinga
Ifoto rusange n’abayobozi basuye uyu mushinga
Yasuye kandi imurikabikorwa ry'ibyo abagore bakora
Yasuye kandi imurikabikorwa ry’ibyo abagore bakora
Abantu b'ingeri zinyuranye baje muri uyu munsi i Gahanga
Abantu b’ingeri zinyuranye baje muri uyu munsi i Gahanga
Minisitiri Nyirasafari
Minisitiri Nyirasafari avuga ko uyu munsi bishimira byinshi byagezweho mu guteza imbere abanyarwandakazi mu nzego zose
Abayobozi babyina kinyarwanda muri uyu munsi wo kwishimira ibyagezweho
Abayobozi babyina kinyarwanda muri uyu munsi wo kwishimira ibyagezweho
Mu gihe cyo kwishimana babyina, Mme Jeannette Kagame araganiraho n'uyu mubyeyi
Mu gihe cyo kwishimana babyina, Mme Jeannette Kagame araganiraho n’uyu mubyeyi
Yamuhaye akanya baganiraho barishimana
Yamuhaye akanya baganiraho barishimana

Photos ©M.Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Thank you mama Rwanda

  • ntacyo utadukorera mubyeyi mwiza , tuzahora tugushimira iteka, ababyeyi nibo bazi neza ibyiza byawe

  • nkunda cyane urukundo ndetse n’ubwitange bw’umubyeyi wacu Jeannette kagame, iyo noneho bigeze kubabyeyi ndetse n’abakobwa , ntacyo atabakorera rwose , turamushima kandi Imana ijye imuha umugisha nukuri

    • URAKOZE GUSHIMAGIZA, NIBYO USHINZWE N’AGASHAHARA GATUBUTSE.

  • A true/real and right First Lady.
    U Rwanda rugira Imana pe, nakomereze aho ahe abo Babyeyi icyizere cyo kuzasazira neza mu gihugu gitekanye, gitunganye,gikungahaye.

  • Ko mu matora twinjiyemo iyo gender nbtayihari se?

    • Koko Mpayimana yarushije Diane signatures mutatubeshye?

  • Jeanette Kagame,Umubyeyi wacu dukunda,Mama dukunda,Umubyeyi w’Intangarugero,amata n’ingoma bimukamirwe ubutaretsa,abagore bose bo mu Murenge wa Gashaki i Musanze baramukunda,yabahaye urugero rwiza,natwe twese turamushigikiye,tumuri inyuma,ijoro n’umunsi.Mugire amahoro.

  • Gusa avangirwa nibikorwa byinzego zu Rwanda zibwirako zikorera perezida neza kandi zimuvangira.

    • Buriya biriya NEC ikoze buriya koko ntabwo ibivangiye ibikorwa byiza uyu mumama akora?

  • ARIKO TURASHIMA IBYO ABAGORE BAGEZEHO NUBURYO BAGENDA BATERA INTAMBWE NTAWABISUBIZA INYUMA ARIKO NTITUKARENGERE MURAVUGA IBIJYANYE NA PEREZIDA IGIHE CYO KUYOBORWA NUMUGORE NTIKIRAGERA NUBWO TWEMERA KO HARI UMURONGO NTARENGWA UMAZE KUBAKWA ARIKO IYO NTAMBWE NTITURAYIGERAHO MUJYE MUMENYA AMAKURU NUBURYO UMUKURU WIGIHUGU AKORA ARI AHO TUBA TWARASHATSE UNDI UKOMEZA KUYOBORA NKUKO S/AFRICA BYAGENZE MANDERA AKAREKURA KENYA NAHANDI ARIKO MURWANDA TWIFUJE KO KAGAME AKOMEZA KUKO UMURONGO WA POLITIKE TWIFUZA NTURAGERWAHO NIBYO DUTEGEREZE NIWE TUBONA WABITUGEZAHO KUKO YAGARAGAJE UBUDASA IBYABAGORE BYO REKA TUBAREKE BADUFASHE KUBIGERAHO PEREZIDA TUBITEGEREZE KERA MUMYAKA IRI KURE NIYO KAGAME AZAVAHO HAZAJYAHO UMUSIRIKARE U RWANDA NTABWO ARI USA OR TANZANIA TWAKOREWE GENOCIDE INKIKO ZIFITE IBIBAZO UBUKENE …..OYA

  • NTABWO NTESHEJE AGACIRO ABAGORE MUNYUMVE NEZA ARIKO KUMVA KO TWAYOBORWA N’UMUGORE UBU NTIBISHOKA DUTEGEREZE TWIHANGANYE

Comments are closed.

en_USEnglish