Tags : Mme Jeannette Kagame

P.Kagame na Mme bakiriwe na ‘Empereur’ w’Ubuyapani

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu. Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko […]Irambuye

Mme J.Kagame arashima abagore uko bafashe agaciro basubijwe

*Yatashye kumugaragaro inyubako y’ikitegererezo y’iterambere ry’abagore, *Avuga ko nta mugore ukwiye gupfa atanga ubuzima, Madamu Jeannette Kagame yatashye ku mugaragaro igice cya mbere cy’inyubako y’ikigo cy’ikitegererezo cy’iterambere ry’abagore cyubatswe i Gahanga mu karere ka Kicukiro, yashimiye abagore ko bakomeje gusigasira no kubyaza umusaruro agaciro basubijwe nyuma yo kumara imyaka myinshi barahejwe. Iyi nyubako y’impuzamiryango Pro-Femme […]Irambuye

Ibitaramo by’imideli si ukwidagadura gusa…N’ababyitabira bafite byinshi bunguka

Kumurika imideli bisa nk’aho ari imihini mishya ku banyarwanda, amabavu y’iyi mihini ari kumenyera mu biganza by’abinjiye mu rugamba rwo kwagura iyi myidagaduro yo kumurika imideli. Abadozi n’abahimbyi b’imyambarire barakora ibishoboka kugira ngo bashyikire abo mu bihugu byateye imbere. Abitabira ibirori bimurikirwamo imideli bavuga ko hari byinshi batahana birimo kumenya imyambaro igezweho no kwidagadura. Hashize […]Irambuye

Rulindo: Abakobwa 23 bigeze guhembwa na Mme J. Kagame bahuguwe

Kuri uyu wa kane, mu ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro n’ikoranabuhanga rya ‘Tumba College of Technology’,abakobwa 23 bigeze guhembwa na madamu Jeannette Kagame bahawe impamyabumenyi nyuma yo kumara ibyumweru bitatu bahugurwa ku bijyanye n’ikoranabuhanga. Aba bakobwa baarangije amashuri yisumbuye bakitwara neza kurusha abandi, bari bamaze ibyumweru bitatu bahabwa amahugurwa mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yateguwe ku bufatanye bwa […]Irambuye

Mme J.Kagame ati “umwana natozwe imyitwarire myiza no kubaha”

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwana w’umwana w’Umunyafurika wahujwe n’umunsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana wabereye mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 18 Kamena, Madamu Jeannette Kagame yasabye ababyeyi kwita ku bana bose nk’ababo babarinda icyahungabanya imikurire yabo. Mu karere ka Nyagatare hizihirijwe uyu munsi, muri iki gihembwe cy’amashuri, abana 24 092 basubijwe […]Irambuye

Mme Jeannette Kagame yahaye abana amata k’Umuganura

Remera – Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Kanama ubwo kuri stade Amahoro hizihizwaga umunsi w’Umuganura Madame Jeannette Kagame niwe wakoze umuhango wo guha abana amata, umwe mu mihango yakorwaga kuri uyu munsi. Abantu buzuye stade nto hamwe n’abayobozi barimo Minisitiri Geraldine Mukeshimana w’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe, Serafina Mukantabana w’Ibiza no […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish