Digiqole ad

Kikwete yarijijwe n’indirimbo zaririmbwe mu gusezera kuri Julius Nyerere

Hari kuri uyu wa mbere ubwo mu gihugu cya Tanzania habaga umuhango wo gusezera kuri Hon Depite, Capt. John Komba witabye Imana ku wa gatandatu tariki 28 Gashyantare 2015 azize indwara y’igisukari (diabete), akaba ari nawe waririmbye indirimbo ‘Nani Yule’ mu gushyingura Umubyeyi w’igihugu Mawlimu Julius Nyerere muri 1999, Perezida Kikwete yaturitse ararira.

Perezida Kikwete yarijijwe bikomeye n'indirimbo zo mu 1999 zaririmbwe mu gushyingura Nyerere
Perezida Kikwete yarijijwe bikomeye n’indirimbo zo mu 1999 zaririmbwe mu gushyingura Nyerere

Iyi ndirimbo kimwe n’indi yari yaririmbiye Nyerere yitwa ‘Kwaheri Mwalimu’ zaririmbwaga n’itsinda ry’abaririmbyi bari baje kumusezera bwa nyuma barimo na John Komba, ubwo basezeraga Komba uyu baziririmbaga bakuramo amagambo avuga Nyerere bakayasimbuza John Komba.

Abanyacyubahiro benshi barimo Perezida, Jakaya Kikwete kimwe na Ali Hassan Mwinyi wayoboye Tanzania, ndetse na Anne Makinda, Perezida w’inteko nshingamategeko, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka Chama cya Mapinduzi (CCM) bose barize bitewe n’iyo ndirimbo.

Muri iyo ndirimbo hari aho bagize bati “Kapteni Komba, umuryango wawe uwusigiye nde? ishyaka ryawe urisigiye nde? data igendere uturamukirize Mwalimu (Nyerere), umubwire uko Abatanzania babayeho ubu, umubwire uko igihugu cyacu gihagaze ubu, mudusuhurize, Mzehe Kawawa Intare y’urugamba.”

Iyi ndirimbo yaririmbwe na bamwe mu badepite, ndetse n’abafite imirimo mu ishyaka CCM bafatanyanyije n’abahanzi bazwi muri Tanzania barimo Jose Mara na Luiza Mbutu wo muri African Stars.

Ubwo aba bahanzi baririmbaga, abantu benshi bari baje mu muhango wo gushyingura Muzehe Komba witabye Imana afite imyaka 61, nabo bariraga baririmba.

Jakaya Kikwete n'abandi banyacyubahiro benshi bararize
Jakaya Kikwete n’abandi banyacyubahiro benshi bararize

Bagiraga bati “Uyu mugabo yahimbiraga indirimbo inshuti ze zitabye Imana, ubu ni we urimo kuririmbirwa.”

Ubwo Mwalimu Julius Nyerere ufatwa nk’Intwari ya Africa na Tanzania yatabarukaga tariki 4 Ukwakira 1999, Kapteni Komba wari umudepite mu gace ka Mbinga Magharibi, we na kompanyi ya muzika yitwa TOT bamuririmbiye indirimbo zo kumusezera ‘Nani Yule’ na ‘Kwaheri Mwalumu’, izo zikaba zararirimbwe mu muhago wo kumusezera na we ubwe ariko bahindura amagambo, Nyerere bigasimbuzwa Komba.

Mpekuzi

 UM– USEKE.RW

18 Comments

  • ariko abacu Bo ko ntajya mbona bagiye gushyingura?nta bukwe bataha,nta kiriyo,nta nta
    ni kuburinzi tu….nta relax. njya mbona Obama ahagarara munzira akagura akantu ko kurya rwose akifotozanya nabaturage ubona biri simple…

    • Wowe ndabaza ndumva utari muzima cyangwa urwaye inrwara itaramenyekana, baravuga ngo ingendo y’undi iravuna! nonese ushaka ko president wacu w’U Rwanda yigana OBAMA?? kuki wumva ko aribyo bikwiye kugirango ayobore igihugu cyacu se? wenda nturagira amahirwe yo gutaha ubukwe Mzee yatumiwemo naho ubundi yitabira amakwe cyane. ikindi iyo ahuye n’abaturage arabasuhuza agasabana nabo ukabona ari simple nk”ijambo wakoresheje. ejo bundi yarari Faisal abaturage baramwiruka inyuma bajya kumusuhuza arahagarara nyakugira Imana arabasuhuza abakecuru n’abasaza bararamutsa ndetse aranabaganiriza buri umwe amubaza aho atuyte n’icyo akora. Urumva rero aho kwandika ubusa uvuga ibyo utazi wahitamo guceceka. Urakoze ntuzongere kuvuga ubusa

  • @Ndabaza: Uwo uvuga ubukwe arabutaha n’umuryango we ni uko ahari uba utaburimo( naguha ingero nyinshi). No gusezera abatabarutse arabikora(urugero: mu gusezera Inyumba).Naho biriya bya Obama ni comedie yo kwerekana ko ari hafi y’abaturage, ko ari umuntu usanzwe, etc ariko ni comedie nyine: Obama si umuntu usanzwe ni Perezida w’igihugu gikomeye cya mbere ku isi. Mzee wacu we izo comedies ntazikora ariko ntibimubuza kujya muri restaurants za hano i Kigali ndetse no gusabana n’abantu bisanzwe (na none urugero: igihe yazaga kuri Hotel Milles Colinnes mu gitaramo atunguranye ndetse akanatugurira, ndavuga abari bahari!) Gusa na none, ntugashake ko yakwigana ibyo abandi bakora kuko abo uvuga nibo, nawe niwe nyine! Ubu wasanga utekereza ko Kikwete ari umuntu muzima kuko yarize mu bantu!

  • ngo ni comedie!? Hahahahaa

  • Narumiwe koko, ubu se ibi biratangaje cyane ?
    Nawe yarira daaa si emotion se
    nkizabandi bagira mu bihe bidasanzwe.

    • You are very right. Ntabwo bitangaje nyine kuko buri muntu wese kuri iyi si agira ibyo ashoboye. Kikwete rero nibiriya ashoboye.

      • Kera nkiri umwana nar nzi ko mwarimu atarya, atituma …..mbese nkabona ari umuntu udasanzwe kugeza aho menyeye ko nawe ari umuntu. Umuntu ni umuntu, point.

  • Julia urarenganya Ndabaaza.Iwacu biterwa n’ukuntu bageze Ku butegetsi no kutizera abanyagihugu.Ntabwo waba warageze Ku butegetsi Uri inyeshyamba hanyuma Ngo ujye wirirwa uhobera abaturage.Intambara iba yaraguhahamuye cyane.

  • hahahhhhhh, I like the point of Mr/Mrs Sungura so much

    • ME TOO!!

  • Erega mbere yo kwitwa president aba ari umuntuagira emotions nkabandi bantu. Ndumva nta gitangaje kirimo

  • Nta perezida ukwiye kurira. Ubwo se Perezida arize nanjye w’ikibwa njya mboroga ijoro ryose ubwo murumva byazagarukirahe?

  • Nta perezidawo kurira naho byaba bibabaje yakwihangana
    Ubwose kwariwe wo guhoza igihugu aramutse arize igihugu cyahozwa nande?

    • Yarira nyine none se mwibeshya ko isi dutuye isakaye !!

  • Mwabantu mwe buriwese nibye.kurira kwa kikwete niwe uzimpamvu yarize.guterana amagambo cg guhiga ntacyo bimariye abanyarwanda.ntimukavange ibitavangika kagame afite impano ye .obama iye .kikwete iye kdi muziko nabonse ibere rimwe badasa.aho tugeze twiteze imbere aho kureba ibitaduhangayikishije.mukomere.

  • Kimbogo, ahubwo wowe warenzwe n’amatiku! Ubanza uri mubo uwo wita Inyeshyamba yatesheje abo mwari mugiye kumara! Naho ubundi nk’uko benshi babivuze, arasabana ndetse cyane! Ariko abamubona bakarwara nkawe icyo aba agamije si ukubashimisha. Sorry…

  • kurira kw’abayobozi n’abandi baturage, bigaragaza agaciro uwapfuye yarafite, kandi mumenye ko kiriya gihugu cy’ubakiye kuri bariya bitabye imana. imana izite kumirimo yabo yose.

  • Sha muge mureka kugereranya Muzehe wacu nka bariya ba Perezida bahuzagurika. We azi icyo gukora. Uvuga rero ngo ntatabara cyangwa ngo ajye mu bukwe, uwo afite ibindi agamije birimo no kudusebereza Umukuru w’Igihugu kandi icyo ni icyaha gihanirwa n’amategeko. Paul KAGAME wacu sha ni sociable ntuzongere kumwibeshyaho.

Comments are closed.

en_USEnglish