Month: <span>February 2015</span>

‘Smartphone’ ipima SIDA na Syphilis mu minota 15 yageragerejwe mu

Ba Enjennyeri bo muri Kaminuza ya Columbia muri Leta zunze ubumwe za Amerika bakoze ‘smartphone’ ifite uburyo yihariye bwo kubona indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virus itera SIDA ikoresheje amaraso macye yo ku rutoki. Ugereranyije n’uburyo busanzwe bumenyerewe ku isi bwo gupima izi ndwara bushobora no gufata iminsi, iyi telephone izajya ibikora mu minota […]Irambuye

Gatsibo na Kirehe baradindiza iterambere ry’Intara – Guv. Uwamaliya

Uturere twa Gatsibo na Kirehe two mu Ntara y’Iburasirazuba byagaragaye ko aritwo tuza ku isonga mu gukoresha nabi imari ya Leta barebeye hamwe uko ingengo yimari y’umwaka wa 2012-2013 yagenze. Ni ibyasohotse mu cyegeranyo cyakozwe n’umuryango Transparency international Rwanda kuri iyi Ntara y’Iburasirazuba. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bukaba buvuga ko amafaranga yoherezwa mu bigo bishamikiye k’uturere […]Irambuye

Hagiye kujyaho itegeko rigene uko ingabo z’u Rwanda zizajya zisezererwa

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yemeje umushinga w’itegeko rigena igabanywa ry’umubare w’abagize ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa 05 Mutarama 2015, bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba basubizwa mu buzima busanzwe, kubasezerera igihe bibaye ngombwa, kubirukana igihe bakoze amakosa n’ibindi. Abadepite bashatse kumenya isano iri hagati ya Komisiyo ishinzwe gusezerera ingabo no kuzisubiza mu buzima busanzwe yashyizweho […]Irambuye

Uwinkindi yagereranyije kwamburwa abunganizi be no gupfukirana ubutabera bwe

Nyuma y’aho Urukiko rwanzuye ko Jean Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agenerwa abunganizi bashya, urubanza rwe rwakomeje kuri uyu wa 05 Gashyantare 2015 ku Rukiko Rukuru aho Uwinkindi yanze abunganizi bashya, avuga ko kwamburwa abunganizi yihitiyemo ari ugupfukirana ubutabera, gusa Urukiko rwo ruzatangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa kane. […]Irambuye

RRA yabuze 5% by’umusoro yifuzaga mu gice cya kabiri cya

Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije kwerekana ibikorwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro, Rwanda Revenue Authority (RRA) cyagezeho mu gice cyakabiri gisoza umwaka wa 2014, iki kigo cyatangaje ko cyakusanyije imisoro ingana na miliyari 411,5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cyateganyaga kwakira miliyari 427,9 kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2014, ni ukuvuga ko imisoro […]Irambuye

Karongi: Urukiko rwategetse ko abareganwa na Kayumba nabo barekurwa

Saa cyenda na 15 kuri uyu wa 05 Gashyantare 2015 nibwo mu rukiko rukuru rwa Karongi urubanza mu bujurire rwa Philippe Turatimana, Innocent Gashema na Samuel Muvunyi rwari rugiye gusomwa. Urukiko rwahise rutegeka ko aba bagabo bareganwa n’uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Karongi nabo barekurwa bagakomeza gukurikiranwa bari hanze. Aba bagabo batatu baregeye urukiko rukuru […]Irambuye

Howard Buffett yemeye gutanga miliyoni 514 $ zo guteza imbere

Umuherwe Howard Buffett yatangaje ko yemeye kuzaha inzego zishinzwe guteza imbere ubuhinzi  mu Rwanda amafaranga miliyoni 514 $ kugira ngo uru rwego rw’ubukungu rutere imbere. Aya mafaranga ngo azaba agenewe gufasha mu bikorwa byo kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ryinshi ndetse afashe mu kubaka ikigo kigezweho kizigisha abanyeshuri iby’ubuhinzi buvuguruye. U Rwanda rurateganye ko ubukungu bwarwo […]Irambuye

Abanyarwanda bazajya biga bakoresheje telefoni zigendanwa

Ibi byemejwe n’abahagarariye Minisiteri y’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga hamwe n’abahagarariye ikigo GSMA ubwo basinyaga amasezerano y’ubufatanye(MoU) mu muhango wabereye ku cyicaro cya MYICT uyu munsi. Aya masezerano y’ubufatanye n’u Rwanda ngo azihutisha iterambere ry’ubukungu bw’igihugu hakoreshejwe icyo bise Mobile broadband. Iri korana buhanga rya Mobile broadband rizifashishwa mu burezi aho umuntu ashobora kwiga isomo […]Irambuye

Burkina Faso: Ingabo zirinda Perezida ngo zivanga mu mikorere ya

Kuri uyu wa Gatatu hari hateganyijwe kuba inama y’abaminisitiri ariko iza kwimurirwa undi munsi utaratangazwa kubera ko Minisitiri w’intebe Lt Col Yacouba Isaac Zida wari buyobore iyo nama atabonetse kubera ko yari yagiye guhosha amakimbirane avugwa hagati ya bamwe mu bagize umutwe w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu na bamwe mu bagize Guverinoma. Jeune Afrique yemeza ko […]Irambuye

Call Rwanda igiye kwegereza ibigo n’amadini itumanaho ryihuse

Call Rwanda ni ikigo cyiyemeje gha abakiriya bacyo service zihuse mu itumanaho  hakoreshejwe telephone cyangwa mudasobwa haba mu buryo bw’ amajwi ndetse no mu kohereza no kwakira ubutumwa bugufi. Muri uru rwego Call Rwanda ikomeje gufasha abantu b’ingeri zitandukanye bifuza gutambutsa ubutumwa kuri telefoni binyuze mu byo bita BULK SMS kubikora mu buryo bwihuse. Ubu […]Irambuye

en_USEnglish