Gatsibo na Kirehe baradindiza iterambere ry’Intara – Guv. Uwamaliya
Uturere twa Gatsibo na Kirehe two mu Ntara y’Iburasirazuba byagaragaye ko aritwo tuza ku isonga mu gukoresha nabi imari ya Leta barebeye hamwe uko ingengo yimari y’umwaka wa 2012-2013 yagenze. Ni ibyasohotse mu cyegeranyo cyakozwe n’umuryango Transparency international Rwanda kuri iyi Ntara y’Iburasirazuba. Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bukaba buvuga ko amafaranga yoherezwa mu bigo bishamikiye k’uturere nabyo ngo biri mu bidindiza gushyira mubikorwa ingengo y’imari.
Buri mwaka w’imari iyo urangiye ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta busohora raporo igaragaza imikoresherezwe y’imari ya Leta, iyi raporo ni yo umuryango utegamiye kuri Leta Transparency International Rwanda ushingiraho usohora icyegeranyo cy’imikoresherezwe y’imari ya Leta.
Mu nama yahuje uyu muryango n’abayobozi batandukanye bo mu Ntara y’Iburasirazuba bafite mu nshingano imikoreshereze y’imari ya Leta kuri uyu wa 04 Gashyantare ku biro by’Intara i Rwamagana, barebeye hamwe uko ingengo yimari y’umwaka wa 2012-2013 yagenze.
Mu ntara y’Iburasirazuba uturere twa Gatsibo na Kirehe nitwo twaje imbere mu gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Mme Odette Uwamariya umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba avuga ko koko utu turere tutigeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yatanzwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ndetse tnitwujuje ibisabwa byo kwerekana uko amafaranga yakoreshejwe.
Ati “Ubona mu by’ukuri utu turere tudusubiza inyuma, nibura Kirehe kuko yo hari aho iza imbere”.
Ikindi cyagaragaye nuko amafaranga yoherezwa mu bigo bishamikiye ku turere nk’amashuri, ibigo nderabuzima n’ibindi…biri mu bidindiza gushyira mu bikorwa ingengo y’imari nk’uko nabyo byatangajwe n’umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba.
Iki gikorwa cya transparency international Rwanda cyo gusohora icyegeranyo ni ngaruka mwaka murwego rwo kugaragariza abaturage uburyo umutungo wa Leta ukoreshwa.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ariko rimwe na rimwe mujye munatubwira no munzego zo hejuru uko bimeze nka prezidanse ninzego za gisilikare.Ntimukibande kuri ba meya gusa.
Comments are closed.