Digiqole ad

Espagne: Ubushomeri buriyongera umunsi ku munsi

Umubare w’abaturage badafite akazi mu gihugu cya Espagne ukomeje kugenda wiyongera umunsi ku munsi aho ubu abadafite akazi babarirwa muri miliyoni zirenga esheshatu.

Abanyaespagne ku murongo bashaka amafaranga
Abanyaespagne ku murongo bashaka amafaranga

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu bitangaza ko muri iki gihe ubushomeri burimo kubarirwa kuri 27,2% n’ukuvuga miliyoni esheshatu n’ibihumbi 200 by’abaturage.

Abatuye umujyi wa Madrid batangaza ko ikibazo cy’ubumeshomeri cyakajije umurego kurusha babikekaga ngo kuko ubukungu bwabatuye uyu mujyi bwahungabanye kugeza ubwo harimo ababona icyo kurya bibagoye, kimwe n’abafaranga yo kwishyura amazi , umuriro ndetse n’icumbi.

Ikibazo cy’ihungungana ry’ubukungu cyatangiye mu mwaka w’2009 gusa ngo cyakajije aho ubuyobozi burimo gukora uko bushoye kose mu kugishakira umuti.

Umuseke.com

 

en_USEnglish