Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya APAPEB i Gicumbi burashinjwa na bamwe mu banyeshuri bacyo kwishyuza za mudasobwa bahawe nk’inkunga na MTN ngo zibafashe kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga. MTN yatanze imashini zirenga 30 kuri iki kigo ngo zifashe aba banyeshuri mu myigire yabo n’ubushakashatsi, iki kigo ubu kikaba cyishyuza amafaranga 100 buri munyeshuri uko ashatse gukoresha iyo […]Irambuye
Benshi bari bamaze iminsi bibaza iby’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Umunsi urashyize uragera kuko none aribwo abahanzi bazahatana muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu batorwa n’abanyamakuru. Primus Guma Guma Super Star ya mbere ntiyari ifite imbaraga nyinshi cyane kuko itari imenyerewe n’Abanyarwanda ariko bigeze kuya kabiri yarushijeho kuryoha ndetse irashyuha […]Irambuye
Umuhanzi w’Umunyatanzania Abdul Naseeb uzwi cyane ku izina rya Diamond Platinumz; yagize icyo avuga ku kuba ataritabiriye igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere y’umuhanzi w’umunyarwanda Mico Da Best; cyabereye i Gikondo kuwa 15 Gashyantare 2013, yemeza ko byose byatewe na Mico ubwe. Turatsinze Prosper bita Mico Da Best; yari yatangaje ko Diamond yamuhemukiye bikabije kuko […]Irambuye
Mu gihe uyu munsi wa 21 Gashyantare hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco UNESCO, riratangaza ko niba nta gikozwe indimi zigera ku 6000 zishobora kuzima mu mpera z’iki kinyejana. Uyu munsi wizihijwe mu gihe hirya no hino indimi kavukure zifite ikibazo cy’iyinjiramico rikomeje gutuma indimi nk’umuyoboro w’umuco zigenda zizima. […]Irambuye
Mu kurushaho guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda, impuguke zitandukanye zishyize hamwe mu guhundira Ikinyarwanda mu zindi ndimi bahereye ku Cyongereza. Iyi nkoranyamagambo wayisanga ku rubuga rwa internet www.kinyarwanda.net . Nyuma y’igiswahili, ikinyarwanda nacyo kigiye gushyirwa mu zindi ndimi, muri urwo rwego kuri uyu wa kane tariki 21 Gashyantare 2013 hashyirwa ku mugaragaro iyi nkoranyamagambo isobanura Ikinyarwanda […]Irambuye
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2013, hasohojwe igikorwa cyo gusimbura abasirikare ba batayo ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda bakoreraga muri Sudani y’Amajyepfo aho bari bamaze amezi 9 mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, no gufasha icyo gihugu kwiyubaka . Brig. Gen Andrew Kagame waje urangaje imbere abaje uyu munsi, yavuze ko mu gihe bari mu butumwa […]Irambuye
Umuryango w’Urubyiruko Uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iteranmbere AJPRODHO-JIJUKIRWA uramagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa mu mashuri atandukanye. Ibi byatangajwe na Nkurunziza Enock, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango wavuze ko bahagurukiye kwamagana iri hohoterwa nyuma y’aho mu Karere ka Rwamagana ku kigo cy’amashuri cya Ntsinda abana b’abakobwa 20 batewe inda. Nk’uko AJPRODHO-JIJUKIRWA ibivuga icyenda muri […]Irambuye
Umuvugizi w’Agateganyo w’Itorero ADEPR, Pasiteri Sibomana Jean yatangaje ko Komite nyobozi y’iri torero ihangayikishijwe n’amatsinda ahuriyemo intiti zarangije kaminuza zibarirwa muri iryo torero, dore ko ngo ayo matsinda ashingiye ku ivangura rirobanura abize n’abatarize, nyamara yo akiyita ko aharanira impinduka. Pasiteri Sibomana yatangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyo nkuru ko ayo matsinda ari: Change Bringers, […]Irambuye
Mu nzego zitandukanye z’ubuzima, usanga izi kompanyi zikora ibi bikorwa zaramamaye kubera ibikorwa byazo, bitari byiza gusa kuko n’izindi nyinshi zikora byiza ariko umwihariko nk’akarusho. Izi kompanyi ibirango byazo usanga byaramamaye kandi ubwabyo byivugira umuntu atarinze kwibaza byinshi. Muri izo kompanyi izi ni zimwe muri Logo ziziranga. 1. Coca Cola Ku Isi hose, usibye mu […]Irambuye
Hari abavuga ko byaba byiza agakingirizo gashyizwe mu bigo by’amashuri kuko byarinda bamwe gutwara inda z’indaro cyangwa kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ntibiremezwa ndetse impaka ziracyari zose, leta yo iracyifashe kuri iki kibazo nubwo amadini atandukanye avuga ko biramutse bikozwe urubyiruko rwaba rubonye urwaho rwo kwishora mu busambanyi. Bamwe mu barezi bavuga ko agakingirizo […]Irambuye