Amakosa ni aya Mico – Diamond
Umuhanzi w’Umunyatanzania Abdul Naseeb uzwi cyane ku izina rya Diamond Platinumz; yagize icyo avuga ku kuba ataritabiriye igitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere y’umuhanzi w’umunyarwanda Mico Da Best; cyabereye i Gikondo kuwa 15 Gashyantare 2013, yemeza ko byose byatewe na Mico ubwe.
Turatsinze Prosper bita Mico Da Best; yari yatangaje ko Diamond yamuhemukiye bikabije kuko ngo yamuhaye amafaranga yose yamuciye ngo azaze mu Rwanda angana n’ibihumbi 6 by’amadolari ndetse akamwishyurira n’amatike ane y’indege; ariko akarenga akanga kuza. Aha Mico yavuze ko byamubabaje cyane ku buryo ari gukorana na Ambasade ya Tanzania mu Rwanda ndetse n’iy’u Rwanda muri Tanzania ngo bamufashe gukurikirana Diamond; nibinashiboka amujyane mu nkiko.
Mu kiganiro Diamond Platinumz yagiranye n’umunyamakuru wa Izuba Rirashe; yavuze ko ahubwo byaba byiza Mico amujyanye mu nkiko bakaburana aho gukomeza “kumusebya abinyujije mu itangazamakuru”; kuko ngo afite ibihamya byose bigaragaza ko nta kosa na rimwe afite.
Mu gihe Mico avuga ko yamwoherereje amatike y’indege hakiri kare; Diamond avuga ko iki ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko ngo n’ubutumwa bwose bohererezanyaga kuri telefoni akibufite; kandi ngo bukaba bugaragaza ko yamwoherereje amatike yakerewe cyane (15h59′ zo muri Tanzania) ku buryo atashoboraga kubona indege.
Dore Ikiganiro kirambuye Abdul Naseeb. Iki kiganiro cyashyizwe mu Kinyarwanda kuko umwimerere wacyo uri mu Giswahili.
Izuba Rirashe (IR): Diamond kuki utaje mu gitaramo cyo kumurika alubumu ya mbere ya Mico?
Diamond: Ndabizi hari ibintu byinshi biri kuvugwa mu Rwanda abantu bakaba bataramenya ukuri. Urazi Mico yaje muri Tanzania; ansaba ko dukorana indirimbo; ndemera. Arambwira ngo afite n’igitaramo mu Rwanda ngo nzaze mufashe; ndamwemerera. Twemeranya amadolari ibihumbi 6 byo kuzaza kumufasha muri icyo gitaramo cye; ndetse akatwishyurira amatike y’indege njye n’itsinda ryanjye ryose; urumva hari njye; ababyinyi banjye; DJ…Mico yambwiye ko atazanye amafaranga menshi ko afite igihumbi kimwe; ndamubwira ngo keretse ari nka bine akaba ansigayemo bibiri; aranyinginga ngeraho ndemera; gusa anyizeza ko azampa ibindi bihumbi 2 ngo byuzure avansi ya bitatu; ku itariki 20 Mutarama. Narabyemeye. Tariki 20 zarageze; zirarenga ntacyo yibwira; ndamubwira nti; ariko ko ntacyo umbwira? Njye ngira ibitaramo byinshi mbwira uko gahunda yawe imeze twemeranye hakiri kare; mbashe no kumenya uburyo uri kunteguriramo iby’indege.
“Namubwiye ko tariki 14 Gashyantare mfite igitaramo i Mwanza; nkaza mu Rwanda kuri 15 hanyuma nkagira ikindi I Arusha kuri 16. Ndabimusobanurira musaba ko dupanga neza iby’igitaramo cye hakiri kare; ariko ntushobora kumva uburyo yampejeje mu gihirahiro ku buryo ukwezi kwa kabiri kwageze nta kintu arambwira. Ndamubwira nti ariko uri kumpemukira; ibuka ko twavuganye ko uzampa ibindi bihumbi 2 tariki 20; andi asigaye ibihumbi 3 ukayampa mbere y’uko nza mu Rwanda; rero ubu sinshobora kwemera ko umpa ibihumbi bibiri gusa kuko warakerewe yazane yose uko ari bitanu.
Yarakomeje arituriza ntiyagira icyo akora ku buryo yayanyoherereje habura nk’iminsi itanu gusa ngo igitaramo nyirizina kigere. Ndamubwira nti ariko Mico; icyangombwa cyane si aya mafaranga nko kumbwira uko gahunda y’indege yo kunzana mu Rwanda no kungarura imeze; kandi ujye wibuka ko mfite igitaramo mbere y’uko nza mu Rwanda na nyuma y’uko nzaba mvuye mu Rwanda.
Ibi Mico yakomeje kumera nk’utabyumva; agera ubwo ambwira ngo amatike yabuze hari kuboneka iyawe gusa; ndamubwira ngo ibyo ntitwabyumvikanye sinshobora kuza mu Rwanda ndi njyenyine; sinshobora gusiga ababyinnyi banjye; umulinzi wanjye umwe n’umu DJ umwe; umusore ambwira ibibazo bye by’amafaranga noneho ndamubwira nti noneho niba utishoboye mu mufuka reka nkorohereze; nta kibazo katisha amatike ane yonyine; iyanjye; ababyinnyi banjye babiri n’umufotogarafe umwe.
Mico yakomeje kunchengacenga ntushobora kwemera ko umunsi w’igitaramo cye wageze nta tike aranyoherereza! N’ubu mfite ubutumwa bugufi namwohererezaga musaba ko ankura mu cyeragati.
Namubwire ko namara kunyoherereza amatike aribwo ndi bumenye ko gahunda yo kuza mu Rwanda iciyemo; bityo ko mpita mfata indege iva i Mwanza ijya mu rugo Dar Es Salaam kugira ngo nitegure nze mu Rwanda.
Mico ubwo nyuma yambwiye ko agiye kumfatira indege ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; ndamubwira ngo namara kuyifata anyoherereze amatike; mpaguruke n’iya Mwanza-Dar Es Salaam ya saa cyenda ari nayo ya nyuma; injyanye ingezeyo saa kumi kuko harimo urugendo rw’isaha; noneho saa kumi n’ebyiri mpaguruke i Dar Es Salaam nze mu Rwanda.
Mico yantesheje umutwe anzanaho ibintu by’uburyarya; rimwe akambwira ngo tike iri kuboneka ni iyanjye yonyine; ubundi ati iyishyurire indege nugera mu Rwanda nzayagusubiza; ndamwangira mubwira ko tutigeze tubivugana.
Ntushobora kwemera ko tike yayinyoherereje saa cyenda na mirongo itanu n’icyenda; ubutumwa bugufi bwe ndabufite hano sinzi impamvu avuga ngo yazohereje kare kandi ibyo yakoze abizi neza; indege y’i Mwanza ijya Dar Es Salaam yari yahagurutse kare kandi nari nabimusobanuriye byose.
Icyakurikiyeho ni uko namubwiye ko yohereje amatike akerewe cyane ko kuza mu Rwanda bitagishobotse kuko ntabona indi ndege imvana i Mwanza injyana Dar Es Salaam; iya nyuma ni iyo ngiyo yari yahagurutse saa cyenda.
IR: Diamond; uri umwe mu bahanzi bo muri Tanzania bakunzwe hano mu Rwanda ariko birasa n’aho ikibazo cyawe na Mico kimaze gutuma abantu bamwe na bamwe bakwikuramo; ibi ubitekerezaho iki?
Diamond: Icyo navuga nuko nta kundi nari kubigenza kuko Mico byose niwe wabiteye; ubwo se umuntu wanyoherereje tike saa kumi kandi azi ko ndi I Mwanza kandi namubwiye ko indege ya nyuma ijya Dar Es Salaam ihaguruka saa cyenda; yatekerezaga ko biri bugende gute? Ikibazo cyabaye ni uko Mico yarenze ku masezerano twagiranye.
Nyuma y’uko icyo gitaramo cye kibaye nibwo yampamagaye ambwira ibintu byinshi ngo arantanga mu banyamakuru; ndamubwira ngo nukora ibyo uraba uri kunsenyera izina kandi uzi ko ari wowe byose byaturutseho. Ndamubwira nti kujya kunsebereza mu itangazamakuru ntacyo byakumarira kuko byose urabizi ni wowe wabiteye. Mbega muri make Mico yijeje abanyarwanda ko nzaza mu gitaramo cye kandi azi ko ibyo twavuganye atarimo arabishyira mu bikorwa.
IZ: hanyuma se ko Mico avuga ko ari gukorana na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ndetse n’iya Tanzania mu Rwanda ngo bamufashe kugukurikirana; witeguye kuburana?
Diamond: Ahubwo niyihute anjyane mu rukiko ibyo kuburanira mu itangazamakuru tubiveho kuko ntacyo byatugezaho; ndumva ari byo byaba byiza cyane kurusha uko yakomeza kunyangisha abanyarwanda; kuko ndabizi ko mfite abakunzi benshi mu Rwanda. Nanone ariko ndibaza icyo azashingiraho andega; ariko nabikore kuko gutsindwa kwe nibyo bizagaragaza ukuri kwanjye.
IZ: Umujyanama wawe (manager) yumvikanye kuri radio imwe ya hano mu Rwanda avuga ko ibyo kuza mu Rwanda kwawe ntacyo yari abiziho na gito; ubundi kuki wabimuhishe?
Diamond: Sintekereza ko umujyanama wanjye ari we wabivuze; ubwo ni undi muntu bapanze arabivuga; kuko we yari abizi kuva kera.
Izuba Rirashe
UM– USEKE.COM
0 Comment
n’umubeshyi gusa …none se kuki yafashe ayo mafaranga 5000$ , niba Mico ari we wabiteye kuki atamusubije ayo mafaranga ko atari yaje ?
wowe se wabigenza ute? gusa basabwe kuzumvikana kuko buri wese hariya yaratakaje surtout MICO Diamond ntaza muheze
DIAMOND ari mu kuri buriya mico yagize akazo ka cash yihagararaho bya kinyarwanda
Nanjye numvise interview ya Diamond kuri imwe muri Radio z’i Dar Es Salaam mu kuganiro cyitwa XXL gihita kuri Clouds fm numva Mico ariwe munyamakosa kuki atubahirije amasezerano bagiranye.
CYA MICO NICYO CYAKOZE AMAKOSA
KIBESHYERA DIAMOND KABISA
Ok.noneho namusubize niyo 5000$ dore ntiyaje. nahubundi byaba ari ubujura
Ndabona Mico ari mu akosa ariko dutegereze amategeko kuko ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
Umva rwanyonga we nonese kuvuga ngo diamond ngo numubeshyi ngo kuko yafashe ariya ma frncs umwanya mico yatumye diamond ata ni muke yarikujyano gukora ibindi bitaramo ahandi erega kurubu ntamwanya wo guta
ariko urumva ibyo bintu uvuga ….umwanya wo kuvugana kuri telephone no kwoherezanya sms , ugura amadorali 5000$ ?
umuntu aguhamagaye kuri phone mukaganira ntimwumvikane wamuca 5000$? ko aba yanaguhamagaye unites akoresheje ari ize ra? n’umujura n’umubeshyi gusa kuva yemera ko yafashe ariya mafaranga ntaze arabeshya…..iyo aba umugabo yari kumubwira ati ndumva tutari kwumvikana ntiwirirwe unishyura ariko we yabanje gusaba amafaranga mbere yo kutumvikana uburiganya bubi !!!!!
mico niba aziko ariwe uri mumakosa yakwemeye icyaha akareka gusaza imigeri koko.akanava kwizima.uhombye arabyimenyera wangu………
Ariko umuntu uvuga ukuri uramwumva ukamumenya, Diamond ni akageso ke niko asanzwe birazwi, none se niba amacash yaratinze kuki yayakiriye, ahubwo Mico yari kuyamuhera ku kibuga yahageze kuko n,ibugande yarabikoze.
ntibizoroha gusa nibanjye munkiko kuko ntakindi cyabakiranura
Mubyukuri nkurikije,Amagambo Maze Gusoma Diamond yivugiye N umviseko DIAMOND Nakosa narimwe,Afite Kubera yuko Diamond yamubwiye yuko,Arikumwe na Group ye,Agomba kubategera,Indege MICO,aMUSUBIZA,Amubwira yuko,Afite,Igihumbi cyamadori kimwe 1000
sha nta mwanzi wayo nti tukabyine mbere yumuziki ari Mico ndetse na Diamond bose nta numwe navugako atahemutse niba Diamond yarabonye ko gahunda yahindutse kuki atmuhakaniye mbere gusa na Mico nawe yabaye moins serieux wagirango yari yavangiwe. BIZIMANA NI UMWANA W’UMUNYARWANDA
Jye uko mbibona Mico yashatse kujya murwego rumurenze kuko amafra Diamond yamuciye ntayo yari afite yagombye kubanza akayashakisha ariko na ka Diamond biragaragara ko muri iyi minsi gafite ubwiyemezi cyane
Comments are closed.