MTN yatwihereye inkunga none bari kuyitwishyuza – Abanyeshuri ba APAPEB
Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri cya APAPEB i Gicumbi burashinjwa na bamwe mu banyeshuri bacyo kwishyuza za mudasobwa bahawe nk’inkunga na MTN ngo zibafashe kugira ubumenyi mu ikoranabuhanga.
MTN yatanze imashini zirenga 30 kuri iki kigo ngo zifashe aba banyeshuri mu myigire yabo n’ubushakashatsi, iki kigo ubu kikaba cyishyuza amafaranga 100 buri munyeshuri uko ashatse gukoresha iyo mashini.
Abanyehsuri baganiriye n’Umuseke.com banze ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko babona ari ubusambo ikigo kiri gukora ndetse no guhemukira abanyeshuri bababuza kugera ku bintu bafitiye uburenganzira.
Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “ MTN yatwihereye imashini ngo tujye tuzikoresha natwe tumenye ikoranabuhanga nk’abandi. None ikigo kiratwaka 100 uko tuyikoresheje, ubu aha kwishuri urabona koko umuntu yajya abona 100F uko agiye gukoresha imashini, kandi icyo gihe MTN izitanga twese twari duhari batubwiye ko nta kiguzi tugomba kuzitangaho.”
Nshimiyimana Philbert umuyobozi mukuru w’ikigo cya APAPEB yemereye Umuseke.com ko abanyeshuri babaka amafaranga 100 uko bagiye gukoresha izi mashini ziri mu kigo cyabo ngo mu rwego rwo kugirango nizipfa zikoreshwe.
Izi mashini ziri mu kigo zikaba zinafite umuyoboro wa Internet ubu zikoreshwa nka Cyber Café ifunguye no ku baturage bo hanze mu rwego rwo kuborohereza nabo kugera kuri iryo koranabuhanga.
Umwe mu banyeshuri ati “ Birababaje, kubona imashini MTN yatwihereye zikora nka Cyber Café yinjiriza amafaranga ikigo avuye hanze, ikigo kingarengaho kikatwaka amafaranga kandi abayobozi bazi neza ko ku munyeshuri no kubona isabune y’ijana ari ingorane. Ubwo se iryo koranabuhanga twazaniwe tuzarigeraho gute mu gihe baritwishyuza twarariherewe ubuntu?”
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.COM
0 Comment
Niba se binjiza n’abantu bavuye hanze kandi bakabishyuza,kuki bishyuza n’abanyeshuri !!
Nge ndumva abanyeshule batari bakwiye kwishyura kuko bivuga ko utazabona iryo 100,atazemererwa gukoresha izo machines !!
Ikindi kdi,APAPEB nyizi ho kwishyuza school dues nyinshi,kuburyo nge numva ziba zihagije hataje mo n’ibyo kwiyenza ku banyeshuli.
Ubwo buyobozi buzabyige ho neza.
MUGIRE UBUREZI BUZIRA INENGE.
Banyeshuli mwikabya nonese amafranga 100fr
babaka muziko ali ayishyura umuliro muba mwakoresheje? Ujiguzeikaba iyawe murugo
Umenyeko wajyawishyura umuliro uba warakoresheje? Ndabona ibyo muvuga ngomulishyuzwa ntshingiro mufite rwose
oya nimubyunve neza
Murakoze
100 ni ryinshi ku munyeshuri. Naho kuvuga ngo rigura umuriro sibyo kuko bishyura minerval. bajye bayavana muri minerval. Izo computers ni imfashanyo pliz
NDAGUSABYE NIBA URI UMUNTU USHYIRA MUGACIRO UZI MACHINE UMURIRO ITWARA,UBWO NTIWAKAGOBYE KUVUGA AMAGAMBO KAYA NDAKEKA URACYARI UMWANA KUKO IYO UBA UMUNTU MUKURU WAKUMVISE IKIBAZO IKIGO GIFITE
Aha APAPEB iri gukora ibyiza rwose, kuko frais de maintenance ntabwo MTN izayatanga. Abanyeshuri bari bakwiye kumva ko ikigo kiri gukora ku buryo na barumuna babo bazaza mu gihe kizaza batazasanga zarapfuye zarabuze uko zikoreshwa.
Sinarimperutse kwandika comentaire, ark kubera ino nkuru ineye amakenga kdi iranambabaza, ntaganzwa nukuntu umuntu urimo gukomatinga ashyigira kwishyura ijana k’umunyeshuri wese wijiye muri computer room numva ahubwo ariwe ufite ububwenge budafite iterambere ntarike mu bitekerezo koko imfashanyo yakabyaye inyungu mu bumenyi kuri buri munyeshuri ibyazwemo inyungu yo gushakishikirizamo amafaranga kubanyeshuri? Uziko iyo ari business yabyarijwe mu burezi ? DORE IBINTU BIRENGAGIZA! 1)izo ni imfashanyo zaje gufasha abanyeshuri, kdi ikigo kibyemera sicyavuze ko kizishyuza amafaranga ahubwo cyemeje ko bigomba gufasha abamenyeshuri kdi sicyari kiyobewe ko ibikoresho bizangirika, ndetse bari bazi neza ko zizakenera umuriro mwinshi, sinumva neza impamvu babyirengagiza bene ako kageni! 2)biragaragara ko ubuyobozi bw’ishuri bubufite inyungu yihishe inyuma kuko nawe urabibona babibyaje business kuburyo n’umuturage wo hanze yinjira mu kigo agiye kuryohereza kuri internet zimfashanyo yagenewe gufasha abanyeshuri kdi nabo banyeshuri bose zitabahagije, mubyukuri zi computer zigenewe kogora ubumenyi bw’abanyeshuri mugenzi Directeur! 3.urebye n’amafuti gusa, ese nigute uhabwa ikintu ikifuza kugikurizamo unyungu zidasobanutse nizo rwose! Umva ibyo nukugondozo abanyeshuri! Kdi ninda nini y’abayobozi bikigo peee!
Comments are closed.