Digiqole ad

Primus Guma Guma Super Star irongeye iraje

Benshi bari bamaze iminsi bibaza iby’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star. Umunsi urashyize uragera kuko none aribwo abahanzi bazahatana muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu batorwa n’abanyamakuru.

Iburyo hari King James wegukanye iri rushanwa kunshuro ya mbere na Tom Close waregukanye ku nshuro ya kabiri
Iburyo hari King James wegukanye iri rushanwa kunshuro ya mbere na Tom Close waregukanye ku nshuro ya kabiri

Primus Guma Guma Super Star ya mbere ntiyari ifite imbaraga nyinshi cyane kuko itari imenyerewe n’Abanyarwanda ariko bigeze kuya kabiri yarushijeho kuryoha ndetse irashyuha karahava.

Ubu igikomeje kwibazwa na benshi ni uburyo iri rushanwa rimaze gutera intambwe rizagenda kuri iyi nshuro ya gatatu, dore ko hari byinshi byanenzwe muri Primus Guma Guma Super Star ya Kabiri.

Kugeza ubu ntibiramenyeka niba abanyamakuru bagiye guhitamo abahanzi bazitabira PGGSSIII bongera gutora abahanzi 20 nk’uko umwaka ushize byagenze. Ntibiramenyekana kandi niba iri rushanwa risongera kumara amezi nk’ayo ryamaze dore ko benshi bari bifuje ko ritabangikana na Tusker Project Fame nayo iba irimo Abanyarwanda.

Impamvu abakurikiranira umuziki hafi bari bifuje ko PGGSS yatandukana na Tusker Project Fame ni uko Umuhanzi w’Umunyarwanda Jackson Kalimba yavuye muri iri rushanwa ku munota wanyuma; benshi bakaba bemeza ko byatewe n’uko yabuze amaboko y’Abanyarwanda bari bahanze amaso abahanzi bari muri PGGSSII.

Ubwo yabaga ku nshuro yayo ya mbere Primus Guma Guma Super Star yegukanywe n’Umuhanzi w’Umunyarwanda uririmba mu njyana ya RnB Dr Muyombo Thomas uzwi cyane ku izina rya Tom Close wari uhanganye na King James.

Ku nshuro ya kabiri PGGSS nabwo yegukanwe n’umuririmbyi uririmba mu njyana ya RnB (ubu asigaye anaririmba indirimbo ziri mu njyana ya Afro beat) Ruhumuriza James uzwi cyane ku izina rya King James wari uhatanye n’umuririmbyi uririmba mu njyana ya Hip Hop Tuyishimire Joshua uzwi cyane nka Jay Polly.

Ubu ibyibazwa na benshi ndetse gihurirwaho n’aho twagiye tuganira ni ibintu bibiri: Ese ninde uzegukana PGGSSIII ko iy’ubushize yari amashiraniro? Ibyo twari twifuje ko byahinduka se bizahinduka kuri iyi nshuro?

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • king james yegukanye iri rushwanwa ku nshuro ya kabiri ntabwo ari ubwambere,ubwa mbere ni tom close,kandi ubwambere ndetse nubwakabiri hose bari bahatnye ni umuraperi jay polly,mwafasha abakunda umuseke kuduhindurira murakoze

  • abanyamakuru mutubabarire mureke amarangamutima yanyu, mutore abahanzi bakunzwe, apana kuvugango turashaka kuzamura runaka, kugirango azazamuke azajye abanza atwemeze (abanyarwanda),abamaze kutwemeza rero mwirya iminwa cy ngo mujyere kunzika, muburengagize. njye nshigikiye
    JAY POLLY pe, atanabayemo competition ibura ingufu, ngaho nimurebe salax

  • Ni impamo, jye nayobewe ikintu abantu bakundira Jay Polly, afite indirimbo mbi, ijwi ribi … Ahubwo nkunda Dream boyz cyane kuburyo iyo bavuyemo ntongera kureba PGGSS

  • iri jwi nubwo riciye aha muzarihe jay c

  • S8 aussi un artiste mais j’aime comment les artistes rwandais commence à évolué ds la music par rapport à ceux de tanzanie.
    Du genre Kng James, Priscila, KNOWLESS, danie na NONE et autres ils m’inspirent beaucoup.

Comments are closed.

en_USEnglish