Month: <span>February 2013</span>

USA: Abagore bafatanywe cocaine za miliyoni 3$ mu makariso

Mu Rwanda, hamaze iminsi humvikana amakuru y’abagore bafatanywa urumogi baruvana mu bice bimwe na bimwe baruzana i Kigali. Muri USA ho hafatiwe abagore babiri nk’amakariso za cocaine zifite agaciro ka miliyoni zisaga 3 z’amadorari bagerageza kubyinjiza i New York. Priscilla Pena na Michelle Blassingale bafatiwe ku kibuga cy’indege cya John F Kennedy kiri New York […]Irambuye

Mali: Hollande yakiriwe nk’umucunguzi i Tombouctou

Kuri uyu wa gatandatu ubwo ba President Dioncounda Traoré wa Mali na François Hollande wa France, uyu wanyuma niwe imboni n’amashyi menshi byahabwaga kubw’ingabo z’igihugu cye zabohoje amajyaruguru ya Mali yari yarigaruriwe n’abarwanyi b’intagondwa. Hollande wahabwaga amashyi menshi cyane, mu ijambo rye yagaye cyane uburyo abarwanyi b’aba Islam bari baragize ingaruzwamuheto abatuye Tombouctou n’amajyaruguru yandi […]Irambuye

Salax Awards – Kamichi arifuza ‘hat-trick’

Bwa mbere yinjire muri Salax Awards muri Gicurasi 2011, yahegukanye ibihembo bibiri (Afrobeat na Song of the Year, Zoubeda), umwaka wakurikiye nabwo yegukanye bibiri, ubu icyo ashaka ngo ni hat-trick (bitatu). Iyi izaba ari inshuro ya gatatu uyu muhanzi aza muri iri rushanwa, ku nshuro ya kabiri ubwo bahembaga abitwaye neza mu 2011 Kamichi yongeye […]Irambuye

Rubavu: Banki y’abaturage yahaye impano y’inzu ivuriro rya Karamo

Banki y’abaturage i Rubavu yahaye Ikigo cy’Ubuzima cya Karambo inzo yo gukoreramo ifite agaciro ka miliyoni 46 z’amanyarwanda. Iki cy’Ubuzima cyahise gitangira gukorera muri iyi nyubako kuri uyu wa 31 Mutarama. Banki y’Abaturage ishami rya Kanama ari naryo ryatanze iyi nyubako, niryo shami mu Rwanda rya Banki populaire rytoranyijwe ko ryakoze neza mu mwaka ushize, […]Irambuye

President Kagame yunamiye Intwari

Uwa mbere Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda, wizihijwe ahatandukanye mu gihugu ku rwego rw’Umudugudu, kuri uyu munsi ariko President Kagame akaba nawe yashyize indabo akanunamira abo batanze ubuzima bwabo ubu bakaba bitwa Intwari z’u Rwanda. Ni mu muhango wamaze umwanya muto ku gicumbi cy’Intwari i Remera, uba mu gitondo yco kuri uyu wa […]Irambuye

Uko byari byifashe mu gitaramo cy’Intwari

Kuri uyu wa kane tariki ya 31 Mutarama ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’u mugoroba kuri Stade nto i Remera habereye igitaramo cy’Amagaju cyo kwibuka intwari zitangiye igihugu ku nsanganyamatsiko yagiraga iti “Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere”. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abaturage ndetse n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu barangajwe imbere na Minisitiri w’intebe Dr […]Irambuye

Inkomoko y’umugani; “yagiye nka Nyomberi”

Wakomotse ku muhigi w’umukogoto witwaga Nyombeli. Yari umagaragu wa Mazimpaka ku I juru rya Kamonyi ; ahayinga umwaka wa 1700. Hambere ku ngoma ya Mazimpaka, Nsoro umwami w’u Bugesera (butaraba ubw’u Rwanda), yatumye kuri Mazimpaka amagambo y’imihigo ; ati « Aho wari uzi ko Abanyabugesera barusha Abanyarwanda kurasa mu nzira zose : kumasha, gutera imyambi, […]Irambuye

Amavubi azahangana n’Imisambi ya Uganda yahamagawe

Kuri uyu wa 01 Gashyantare, nibwo umutoza Milutin Sredojevich w’Amavubi yatangaje abakinnyi 24 barimo abo azifashisha ku mukino wa gicuti na Uganda Cranes uzaba tariki 6 z’uku kwezi twatangiye. Nyuma y’uko uyu mukino wemejwe, Amavubi yahamagawe agomba guhita atangira kuwitegura, ariko nako yitegura umukino azakina na Mali kuwa 24 Werurwe 2014 wo gushaka ticket y’igikombe […]Irambuye

Nta kibazo dufitanye na Radiant Insurance Company -Umujyi wa Kigali

Ku itariki ya 30 Mutarama nibwo Umujyi wa Kigali wafunze inyubako ikoreramo Sosiyete y’Ubwishingizi yitwa Radiant Insurance Company, uvuga ko iyo sosiyete irimo kuvugururwa kandi bitemewe, ndetse ngo birabujijwe gukorera muri iyo nyubako. Umujyi wa Kigali ukaba washimangiye ko nta kibazo na kimwe ufitanye n’abakorera muri iyo nyubako. Umujyi wa Kigali uvuga ko kuba warakoze […]Irambuye

Abarwanyi ba M23 barashinjwa gukoresha uburetwa

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo MONUSCO, zashinje abarwanyi ba M23 gukoresha uburetwa abaturage bo mu gace Gako, babakoresha imirimo yo kuvoma no gutashya. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO Lt Col. Alexis Base mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 30 Mutarama 2012, aho yavuze ko aba barwanyi ba M23 […]Irambuye

en_USEnglish