President Kagame yunamiye Intwari
Uwa mbere Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka w’Intwari z’u Rwanda, wizihijwe ahatandukanye mu gihugu ku rwego rw’Umudugudu, kuri uyu munsi ariko President Kagame akaba nawe yashyize indabo akanunamira abo batanze ubuzima bwabo ubu bakaba bitwa Intwari z’u Rwanda.
Ni mu muhango wamaze umwanya muto ku gicumbi cy’Intwari i Remera, uba mu gitondo yco kuri uyu wa 1 Gashyantare.
Protais Mitali Ministre w’Umuco mu ijambo rigufi yavugiye aho akaba yibukije icyo izo ntwari zakoze, no kuba abanyarwanda bagomba kudasenya icyo abibukwa none baharaniye.
I Remera ku irimbi ry’intwari hashyinguyemo intwari ziri mu byiciro bitatu, Imanzi, Ingenzi, Imena.
Intwari z’Imanzi ni Maj Gen Fred Gisa Rwigema ndetse n’umusirikare utazwi.
Mu ntwari z’Imena hashyinguye abana batatu b’I Nyange, ndetse na Niyitegeka Felicite,Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Umwami Mutara wa III Rudahigwa.
Tubibutse ko mu Intwari z’Ingenzi ari icyiciro gishobora gushyirwamo abantu bagaragaza ubutwari bakiriho, kuko ibyiciro bibiri bibanza birimo abitabye Imana bazize ibikorwa by’ubutwari.
Minisiti Protais yavuze ko kwibuka intwari ari umurage mwiza ukubiyemo gusigasira amateka yaranze igihugu ariyo atuma igihugu kimenya aho kigana.
Ministre Mitali yavuze ko bari gukora ubushakashatsi ku butwari ku buryo bishoboka ko biriya byiciro byakongerwa ndetse hagahabwa amashimwe bamwe mu bakiriho bagaragaza ibikorwa by’ubutwari.
Aha Mitali akaba yibukije ko kuba intwari nta mushahara cyangwa ikiguzi bihemberwa ahubwo ko ari ukuzirikana ibikorwa n’ubunyangamugayo bw’ababigezeho kugirango bahe abandi urugero.
Photo/D S Rubangura
Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM
0 Comment
Umuseke bravo! ibintu byanyu mubitanga neza rwose! courage vrmnt
Mwarakoze ntwari z’u Rwanda kutugira uko turi uku
Fred igendere watuvanye kure, nzakubwira abazankomokaho mbahe ninshingano zokubabwira ubutwari wakoze. Imana izaguhe kwicarana nayo
Ubutwari burahanirwa . Mwarakoze kutwitangira!!!!! Muhure natwe tuzakomeza kurinda u Rwanda n’ abanyarwanda ( your sons & daughters). Turashimira abo Bose bakomeje kwitanga no gukora cyane kugira abanyarwanda tuve mu my ngoyi y’ u bukene. Murakoze
bishobotse mwadushyiraho nifoto yu Umugore wa Rwigema kuko nawe yari ahari
kuki mutamwerekanye niwe dukeneye cyane kurusha Ntawukuriryayo jean Damascene na Habumuremyi Piere Damien Na Tuganeyezu nibari francoise sinibuka. kuko ntacyo turabonaho gituma muberekana aho mukareka UMUGORE WI INTWARI WATUMYE DUTAHA MURWATUBYAYE.
nshyigikiye igitekerezo cya NIWE
nshigikiye igitekerezo cya NIWE
Umuseke kuki mutashyizeho Madame Rwigema nonese amafoto ya Damiyani na ba Roza murabona ariyo akenewe cyane kurusha ay’umuryango w’ababaye intwari. Hano mwabyishe rwose mugiye kuba abaswa pe.
Comments are closed.