Abarwanyi ba M23 barashinjwa gukoresha uburetwa
Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo MONUSCO, zashinje abarwanyi ba M23 gukoresha uburetwa abaturage bo mu gace Gako, babakoresha imirimo yo kuvoma no gutashya.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO Lt Col. Alexis Base mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku itariki ya 30 Mutarama 2012, aho yavuze ko aba barwanyi ba M23 baherereye ku birometero 10 mu Majyepfo y’Ikicaro cy’Akarere ka Rucuru bakoresheje abaturage mu cyumweru gishize imirimo y’agahato yo kubavomera amazi no kujya gutashya inkwi.
Ibirego ariko Umutwe wa M23 wabiteye utwatsi. Mu ijwi rya M23 François Rucogoza Tuyihimbaze Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo yatangarije BBC ko ari ibinyoma byamabaye ubusa bashinjwe na MONUSCO kuko ngo abarwanyi babo ari abasore bafite ingufu, badakeneye ubafasha kujya kuvoma cyangwa gutashya inkwi.
Gusa, Rucogoza yavuze ko bafite ibikorwa rusange by’umuganda bigamije iterambere ry’aho batuye, aho bafatanya n’abaturage birimo gusibura mihanda kandi ngo bose babikorera hamwe nta gahato bashizweho.
Kuva mu kwezi kwa kane umwana ushize, ubwo umutwe wa M23 wafata intwaro ukiyemeza kurwana, ukagera n’aho wigarurira Umujyi wa Goma ku itariki ya 20 Ugushyingo 2012 aho wamaze iminsi 12 gusa ugahita uhava, ntiwahwemye guvuga ko Leta ya Congo itubahirije amasezerano yagiranye na CNDP yo kuwa 23 Werurwe 2009.
Nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari byibumbiye mu muryango ICGLR ndetse n’Umuryango w’Abibumbye, abarwanyi barekuye Umujyi wa Goma, inzira y’ibiganiro Kabila yari yaranze itangira ubwo.
Kuva mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize Abayobozi ba M23 bari mu biganiro n’abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, I Kampala muri Uganda aho bahujwe na Perezi Yoweri Kaguta Museveni, gusa ibiganiro ntibiragera ku musozo kuko ibyo M23 isaba bimwe na bimwe leta ya Congo itabikozwa.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
Born Again terrorists. Israel wars.
M23 bazi agaciro k’umuntu ntago bakora ibikorwa nkibyo ,gusa tumenyereye ko babeshyerwa byinshi. Ibyo bikorwa by’uburetwa bikoreshwa na za ntagondwa za Aqmi ,ALQAIDA, ALshabab ,…. kugeza n’aho zitegaho umuntu igisasu ngo ahitane benshi.
Wokabyara we sinavuze M23, nivugiye babandi bamaze kwica 5 million bakanafata kungufu abagore benshi, gusa ubanza nibeshye nabo ari intagondwa zigendera kumahame akarishye ya sharia muri congo.
M23yo yaragowe rwose kubabeshyera nibyo bazi, ariko MUNUSCO ibona yarageze mubagore nabakobwa ba Congo yirirwa irongora gusa wagirango niyo mahoro baje gushaka, ahubwo ntegereje kureba ibibazo byanaba binvange bazavuka congo noneho intambara yabo yo izakizwa nabande?M23 rero igizwe nabasore binkorokoro rero gushaka amazi, gushaka inkwi ntabwo byabananira kuko baheka imbunda ziruta ibyo mwavuze, kandi bafite imbaraga ntabwo ari nkibisaza biri muri MONUSCO.
babongerere ibihano kuko barakabije!
Unva ingabo zirwnira uburenganzira bw’ikiremwamuntu rwanyonga!
ARIKO NDABAZA UYU MUNTU WITWA (Abdullah ) ABA MUTARAGA
KO MBONA NTAKINTI KIZIMA AJYA AVUGA
NDAKURAMBIWE Mr Abdullah
UGOMBE UHINDUKE
NAHO M23 NIBA NIBAYIREKE ZA NDEGE SE HARYA UBU NTIZIRATANGIRA GUKORA ?
NIZIZA SE BAZABITUMENYESHA
bakongere ikigufwa,ariko undumire Abdullah wirirwa zaryoshye acanga ibintu
amadini na politike n’ubutabera akabirira agatogo.
noneseko bavuzeko batazongera kurwana bashyize imbunda hasi bakaba abaturage nkabandi? none batangiye gukoresha abaturage uburetwa!cg nimirimo nsimbura gifungo?nonese nabakongoman bakoze itsembatsemba ra? kagame ryose aracyafite imitwe myinshi!!!!!!!!!!!!!! ariko ntaribi kuko igihe america izaguhagira izakwigarama bagirengo ntiwegeze uba prezida ndakuburiye reka agashinyaguro nurubozo ayo umaze kumena nurabonako azakugirira ingaruka?
@ John wowe ntacyo nagusubiza kuko izo ni ingengasi situma ibuga ibyo byose( dutuye muri 2013 naho wowe uracyatuye muri 1994) nawe mswere vamumashamba urebe ibyo murwanda bamaze kugeraho ubune kujundika kagame knd kagame ntago ariwe uteza ziriya ntambara zirikubera muri congo . nyirabayazana ni kabila utarujuje amasezerano yagiranye na cndp. Nabibitsaga. peace to east africa
MONUSCO SE NIYO SHYASHYA!!!!!!!!!!!!!!
ABAKOBWA BA AFRIKA YIRIRWA IKORESHA TIJE MU MA LODGE NIYO IKORA NEZA?
m23 ifite abasore batar’anebwe ntabwo barwan’urugambango bananirwe kujya kuvoma ibyo nugukabya
M23 ntibayisebye kuko ni abasore bakomeye bashoboye kwivomera no kwitorera inkwi. Nonese ikiri murugamba ntiyacanaga? Cyangwa ntamazi yakoreshaga? Ibyo MONUSCO ivuga ni ugusebanya! Naho abijundika Kagame barivunira ubusa kuko ni umubyeyi mwiza ntacyo atwaye abanyarwanda! Ntaho ahuriye na HABYARIMANA wagiraga ivangura mubanyarwanda.
barayibeshera
Comments are closed.