Digiqole ad

Salax Awards – Kamichi arifuza ‘hat-trick’

Bwa mbere yinjire muri Salax Awards muri Gicurasi 2011, yahegukanye ibihembo bibiri (Afrobeat na Song of the Year, Zoubeda), umwaka wakurikiye nabwo yegukanye bibiri, ubu icyo ashaka ngo ni hat-trick (bitatu).

Kuva yajya muri iri rushanwa atwara ibihembo bibiri, ubu arashaka bitatu
Kuva yajya muri iri rushanwa atwara ibihembo bibiri, ubu arashaka bitatu

Iyi izaba ari inshuro ya gatatu uyu muhanzi aza muri iri rushanwa, ku nshuro ya kabiri ubwo bahembaga abitwaye neza mu 2011 Kamichi yongeye kwisubiza igihembo cya Afrobeat ndetse n’icya video nziza (Warambeshye).

Kuri uyu wa 1 Gashyantare aganira n’Umuseke.com yavuze ko yumva nibura yifuza kongera kwegukana ibihembo bibiri muri iri rushanwa.

Kamichi ati “ Iri rushanwa ndarybaha cyane kuko rufite kinini rivuze mu buhanzi bwanjye. Iyi nshuro nabwo mfite icyizere cyo kwitwara neza

Kamichi ubu arahatana mu byiciro bine, gusa yemeza ko kimwe mu bihembo yifuza cyane ari icya Best Album n’ubwo ngo Album ya Mani Martin yitwa Destiny kuri we ngo ayibonamo umukeba ukomeye kuko ari nziza cyane n’ubwo n’iye Ubumuntu itoroshye.

Ati “ Bizaba ari ubwa mbere, ndasaba abafana banjye n’abakunzi ba muzika kumfasha kugera kuri icyo cyifuzo bantora kuri SMS no k’Umuseke.com nanjye nzabitura kudahagarika kubaha indirimbo nziza zibashimisha

Mu 2012 indirimbo z’uyu muhanzi zakunzwe harimo “ Ifirimbi ya nyuma” “Byacitse”, “Kabimye”, “Akanigi” , “Ntunteze abantu”, ,ndetse izindi zirindwi ziri kuri album Ubumuntu iri ku isoko ubu.

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • SENDERI INTERNATIONAL HIT YAJE UYU MWAKA NUWA SENDERI

  • ariko ubwo muravuga gutyo mutzi ko urban boyz yakoze cyane ahahahahah ndumiwe nzaba ndora ukuri kwanyu

  • Kumuseke batora gute ngo uwo mwana wiwacu Mutore di?

  • BAGABO Adolphe kamishi ooyyyyyyyyyeeeeeeee.

  • Oh!!ifirimbi ya nyuma nanjye ndayikunda cyane!hatrick se arashaka kwigana Romney??haaha!!

Comments are closed.

en_USEnglish