Month: <span>February 2013</span>

Ndamutse ntwaye inda nabyakira uko bije -Allioni

Yitwa Buzindu Uwamwezi Aline, izina akoresha nk’umuhanzi ni Allioni, yavutse kuwa 22 Ugushingo 1992. Twaganiriye nawe tumubaza byinshi ku buzima bwe. Tugeze aho tumubaza icyo yavuga ku bakobwa batwara inda yadusubije ko abona ari accident no kutamenya gufata icyemezo, ariko anavuga ko we aramutse ayitwaye yabyakira uko bije. Iki ni ikiganiro kirambuye yagiranye n’Umuseke.com Umuseke.com: […]Irambuye

Iminsi 60 irashize Inyumba atabarutse

Tariki ya 6 Ukuboza 2012, Tariki ya 4 Gashyantare 2013. Iminsi mirongo itandatu irashize Inyumba Aloisea atabarutse. Kubera ubutwari bwe ntazigera yibagirana mu mitima y’Abanyarwanda b’ingeri zose. Ngicyo icyatumye ku itariki ya 2 Gashyantare 2013, Abanyarwanda baba muri Canada n’inshuti zabo bafata umwanya bakamwibuka Uyu muhango wabereye Ottawa, mu Murwa mukuru wa Canada ariko witabiriwe […]Irambuye

Mani Martin yakoze impanuka ari kuri Taxi Moto

Saa tatu n’iminota 20 z’iki gitondo cyo kuwa 04 Gashyantare nibwo umuhanzi ukunzwe na benshi Mani Martin yari kuri Taxi Moto yagonzwe n’imodoka ubu akaba ari mu bitaro bya CHUK. Mani Martin n’umumotari bituye hasi bikomeye, umumotari amagufa y’akaguru k’ibumoso yari yavuye mu mwanya wayo nkuko byagaragaraga. Mani Martin we yateruwe hasi yataye ubwenge ashyirwa […]Irambuye

Karekezi, Bayisenge na Nirisarike ntibazakina na Uganda

Kubera gahunda z’amakipe yabo, abakinnyi Karekezi Olivier, Emery Bayisenge na Salomon Nirisarike ntabwo bazakina umukino wa gicuti wo kuwa gatatu Amavubi azakina na Uganda Cranes kuri stade Amahoro. Karekezi yavuze ko atazaboneka kuko ikipe ye ikomeje imikino ya shampionat ndetse ko bari no kwitegura imikino ya Orange CAF Champions Ligue. Emery Bayisenge nubu aracyari kugeragezwa […]Irambuye

Scandal i Rwamagana: Abanyeshuri 26 bo ku ishuri rimwe batwaye

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko abanyeshuri 26 bigaga ku ishuri yari abere umuyobozi batwaye inda z’indaro, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Nsinda yahagaritswe kuri ako kazi. Uretse kumubuza kuzongera gukandagiza akarege ku ishuri kubera icyo kibazo cy’abana b’abakobwa batwaye inda, Emmanuel Usabye aranshinjwa kutubahiriza inshingano ze, n’imicungire mibi y’umutungo w’ikigo nk’uko Ikinyamakuru The Newtimes cyabitangaje. Aba bana […]Irambuye

DRC: Imitwe y’abarwanyi yishyize hamwe ngo ihirike Kabila

Intambara muri Congo ikomeje guteza urujijo, ni nyuma y’uko kuri iki cyumweru imitwe y’abarwanyi baherereye cyane cyane muri Kivu y’epfo bishyize hamwe bagashinga umutwe umwe uvuga ko ushaka kuvana President Kabila ku butegetsi. Mu itangazo iyi mitwe yashyize ahagaragara yavuze ko ishinze Union des Forces Révolutionnaires du Congo (UFRC), ufite ishami rya poilitiki n’irya gisirikare, […]Irambuye

Hillary Clinton aravuga ko asize Isi itekanye kurushaho

Uyu mugore w’imyaka 65 ubwo yasezeraga ku murimo yariho wo kuba umukuru w’ububanyi n’Amahanga wa USA mu ijambo rye kuwa 2 Gashyantare yavuze ko asize Isi imeze neza kurushaho. Mu myaka ine yari amaze mukazi, Mme Clinton yasuye ibihugu 112 ku Isi (ntiyageze mu Rwanda), nta wundi wakoze uwo murimo we muri Amerika wagenze bingana […]Irambuye

Gicumbi – Imvura yaraye ibahekuye

Imvura yaguye henshi mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu nijoro, i Gicumbi yaguye ari nyinshi cyane idakuraho ivanze n’inkuba zikarishye n’imiyaga mu gihe kigera ku masaha ane yangije imyaka yari yarahinzwe n’abaturage kuburyo ubu bibaza ikigiye kuzabatunga. Marceline Nyiragukura utuye mu murenge wa Bymba aganira n’Umuseke.com yagize ati “ Imvura yampekuye, ubu abana bakuru baherutse […]Irambuye

Danny Nanone nawe yavuye muri Kina Music

Conga Music Label ari nayo ifite studio ya Kina Music yabarizwagamo abahanzi nka Knowless, Christopher, King James, Danny Nanone kugeza uba ba babiri ba nyuma bamaze kuhasezera. Habanje King James, amakuru atugeraho ubu ni uko na Danny Nanone nawe yamaze kuva muri iriya Music Label. Ishimwe Clement uzwi cyane nka Producer Clement akaba umuyobozi wa […]Irambuye

Kirehe: Umurundi warokoye Abanyarwanda 35 muri Jenoside yahawe inka

Kimwe n’ahandi mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 01/02/2013, mu karere ka Kirehe bizihije umunsi w’intwari, wizihirijwe mu mu murenge wa Gahara uhana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, aho bahembye umurundi wahishe abanyarwanda bagera kuri 35 akabakiza interahamwe zashakaga kubasanga hakurya ngo zibivugane. Akarere ka Kirehe gafatanije n’umurenge wa Gahara bafashe umwanya wo gushimira Umurundi […]Irambuye

en_USEnglish