Gicumbi – Imvura yaraye ibahekuye
Imvura yaguye henshi mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu nijoro, i Gicumbi yaguye ari nyinshi cyane idakuraho ivanze n’inkuba zikarishye n’imiyaga mu gihe kigera ku masaha ane yangije imyaka yari yarahinzwe n’abaturage kuburyo ubu bibaza ikigiye kuzabatunga.
Marceline Nyiragukura utuye mu murenge wa Bymba aganira n’Umuseke.com yagize ati “ Imvura yampekuye, ubu abana bakuru baherutse kujya kwishuri bajyanye udufaranga twose, none utwo nari ncunze muri iriya myaka dore imvura irayisiribanze. Ubu ndi kwibaza icyo abana bato bazarya cyanyobeye”
Kugeza ubu ibyangijwe n’iyi mvura ntabwo birabarurwa, ariko aho twagiye tunyura bigaragara ko yangije cyane imirima y’ibigori cyane cyane ndetse n’abari bamaze gutera ibishyimbo.
Usibye kwangiza imyaka iyi mvura yaguye kuva mu masaa kumi n’ebyiri z’umugoroba yarimbuye ibiti, imihanda yegeranye n’imisozi yafunzwe n’inkangu z’ibyaturukaga ku misozi.
Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’itemwa ry’amashyamba bashaka aho bahinga, ariko uko byagaragaye iyo mirima yahinzwe ahatemwe amashyamba ikaba iri mu yangiritse nayo.
Abaturage bo mu mudugudu wa Gashirwe Akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba abaturage baho bakaba bavuga ko bakeneye nibura ingoboka y’imbuto ngo barebe niba bakongera kwisuganya bagahinga.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.COM/Gicumbi
0 Comment
imvurabyo yatuyogoje.
Yoooo, Bavandimwe ba Gicumbi mwihangane. Ariko turasaba Ministere y’ibiza kureba icyo yakora kuko birakomeye. Ibi ni nk’ibyabaye ku Gisozi mu karere ka Gasabo. Mu Mudugudu Wa Kagara Amazi ava mu mihanda ajya mu ngo z’abaturage kuko leta itakoze za RUHURURA.
Iyi nkuru ni nziza iba ikenewe. Muri abambere.Abo baturage MIDIMAR ibagereho
Comments are closed.