Digiqole ad

Hillary Clinton aravuga ko asize Isi itekanye kurushaho

Uyu mugore w’imyaka 65 ubwo yasezeraga ku murimo yariho wo kuba umukuru w’ububanyi n’Amahanga wa USA mu ijambo rye kuwa 2 Gashyantare yavuze ko asize Isi imeze neza kurushaho.

Ubwo yasezeraga ku mirimo ye muri iyi week end yavuze ko asize isi neza/photo Gettyimages
Ubwo yasezeraga ku mirimo ye muri iyi week end yavuze ko asize isi neza/photo Gettyimages

Mu myaka ine yari amaze mukazi, Mme Clinton yasuye ibihugu 112 ku Isi (ntiyageze mu Rwanda), nta wundi wakoze uwo murimo we muri Amerika wagenze bingana bitya.

Uyu mwanya awusigiye John Kelly, wigeze kwiyamamaza kuyobora Amerika, akaba yararahiye mu muhezo kuwa gatanu w’iki cyumweru.

Biranugwanugwa ko uyu mugore wahoze ari ‘First Lady’ ashobora kuziyamamaza kuyobora USA mu 2016.

Mu ijambo rye asezera, yavuze ko umusimbuye azakomeza gukora umurimo ukomeye cyane, kuko ubwo yavugaga bari bamaze kumenya amakuru ko Ambasade ya US muri Turquie yagabweho igitero.

Ati “ Ndashimira akazi twakoze turi hamwe, nubwo twabayeho mu bihe bikomeye, nubundi birakomeje kuko uyu munsi nyine ambasade yacu i Ankara yatewe.

Icyakora ndahamya ko ibintu bizagenda neza kurusha mu 2009 ubwo twatangiraga aka kazi. Ndetse nishimiye ko nsize Isi itekanye kurushaho.”

Obama na Clinton nubwo bigeze gukebana bikomeye benshi bahamya ko bakoranye neza
Obama na Clinton nubwo bigeze gukebana bikomeye benshi bahamya ko bakoranye neza/photo gettyimages

Kuri uyu wa 02 Gashyantare akaba aribwo ku mugaragaro Mme Clinton yahaye inzandiko zo kwegura ku kazi ke President Obama, umukeba we wari ukomeye mu 2008 ubwo bahataniraga ko umwe muri bo aba ariwe uhagararira aba ‘democrates’ mu matora ya President wa Amerika.

Mu ibaruwa isezera, yavuze ko nta migambi yihariye afitiye imbere ye, ariko ko agitekereza kugira icyo ahindura ku bibazo yitaho cyane atigeze atangaza birambuye.

Mme Clinton azibukwa cyane mu kibazo cya Libya, ihirikwa n’urupfu bya Col Muammar Khadafi, ndetse n’iterwa rya ambasade ya USA i Benghazi ahaguye ambasaderi wa Amerika. Ibi byanyuma Mme Hilary Clinton akaba yarabisabiye imbabazi.

BBC

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibyo shenge, none se ntasize uwari abangamiye financial system yabo(Illuminati) aho yashakaga gushyiraho i dinar(gold money) bamwisasiye(Kaddafi). Ntasize atunganyirije ikibuga IsraHELL aho yavanyeho Mubarrak(puppet) agashyiraho Muslim brothers bizatuma Israel yerekana ko ibangamiwe n’ingirwa leta z’abasilamu, bityo bikayiha urwitwazo rwo gutera turiya duhugu? Ntasize se afashije Al CIA(Al qaeda muri Syria na Libya)? Ndabona isi ayisize mu mahoro kweli. Uwabaza abaturage ba Libya, Syria, Iraq…(Only muslim countries) sinzi icyo basubiza. Time will tell. Israel wars.

    • wibagiwe ko asize yisasiye osama, umwanzi we nimero yambere!haraho nemerenya nawe muri poritiki yisi ariko mumadini nkifata, nobwo bitoroshye gutandukanya amadini na poritiki.

  • Afghan President Hamid Karzai says the greatest threat to Afghanistan is not the Taliban but rather the interference by foreign powers.
    http://www.presstv.com/detail/2013/02/04/287156/foreign-meddling-threat-to-afghanistan/

  • UUHHH ARIKO SHA ABANTU BARIBONYE
    NGO BASIZE UMUTEKANO !!?? UWUHE SE
    KO AHUBWO ARI INTAMBARA GUSA!

  • Aya mashitani yitwa Illuminati a.k.a Zionists, uwayabaza ati ni iki mwita amahoro? basubiza ko amahoro bivuga intambara, drones, embargo….these are the real terrorists. Ninde wambwira umutwe w’iterabwoba umaze kwica abakuru b’ibihugu, coup d’etat, kwica inzirakarengane nyinshi kuva isi yaremwa? Al qaeda? Wrong. Ni CIA. Niba mbeshye munyomoze ariko ntimuntuke. Zionists wars.

    • u’re right. Ariko se? Dukore iki muvandimwe. Twese turabizi kdi bafite impamvu zabo, so…..

    • Cyakoze nubwo Abdullah yasaze avuga abaislam no ku nkuru zimwe na zimwe biterekeranye ndamushimira ko yavanye ijambo christianism mu magambo yabo aho yahoraga abyitiranya na democracy n’ibindi ntazi. Nakubwira iki komeza wisarire ariko ufashe ubukristu hasi kuko wazapfa utanamenye nicyo uzira!!Agapfa kaburiwe ni impongo!!

  • NTA SONI RERO AFITE NGO ASIZE ISI HEZA? KUKO AYISIZE AYIGABIJE UMWAMI WE SATANI W’UMWICANYI GUSA CYAKORA ABAZI GUKORA ANALYSE AVUZE UKURI KUKO KURI SHITANI N’IBYEGERA BYE(DAIMONS+ILLUMINATIENS) BARI KUBONA IBIRIBWA NDAVUGA AMARASO AMENEKA KUBW’ABO

  • asize ntacyo akoze ku rwanda ngo ruhagarike inkunga ruha m23?? none rukaba rugiye gufungura undi mutwe uzatera uturutse ibukavu rukanayishyigikira

  • Asize umuvurungano mubarabu,abanyafrica bo ntimubitwaze badushwanisha igihe cyose

  • nta cyitagira iherezo plz sorry for her peace asize mwisi ,nyagani arebe isi yiremeye kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish