Month: <span>May 2012</span>

Niyo waba ufite imyaka 100 ugakora icyaha wafungwa – Rwarakabije

Ibi byatangajwe na Commissaire General Paul RWARAKABIJE   ukuriye urwegorushinzwe amagereza mu Rwanda mu kiganiro nabanyamakuru kuri  uyu wa kabiri tariki 08 Gicurasi. Iki kiganiro kije gishimangira ibyari byatangajwe tariki 02 Gicurasi mu nama yigaga ku buzima bw’abagororwa mu Rwanda, aho uru rwego rubashinjwe rwari rwatangaje ko umugororwa ugejeje ku myaka 70 bitewe n’uko ubuzima bwe […]Irambuye

Gen Bosco Ntaganda yasimbuwe na Col Makenga

Ingabo zo ku ruhande rwa Gen Bosco Ntaganda zigumuye kuri Leta ya Kinshasa kuri uyu wa kabiri zatangaje ko Bosco Ntaganda yasimbuwe ku buyobozi bwazo. Nkuko bitangazwa na BBC, izi ngabo ziyise M23 zigiye kuyoborwa na Col Sultani Makenga nawe wavuye mu ngabo za Leta, akaba asimbuye Ntaganda. Ingabo za Leta kuwa mbere tariki 8, […]Irambuye

Stade Huye imirimo yo kuyubaka bushya igeze kure

Nubwo imirimo yo kubaka iyi Stade imaze umwaka urenga, dore ko yatangijwe ku mugaragaro tariki 17 Mata 2011, ubu imirimo igeze aho bagiye gutunganya Tribune y’iyi stade nyuma y’uko ikibuga kimaze gutunganywa. Iyi Stade yakunze kwitwa “Imbehe ya Mukura” niyuzura izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bagera ku bihumbi hafi 20, imirimo yo kuyubaka ikaba bigaragara […]Irambuye

Urutonde rw’abagore 100 beza (sexiest) ku Isi rwasohowe

Uru rutonde rwasohotse mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma y’amatora yakozwe kuri Internet y’abagore cyangwa abakobwa beza (sexiest) ndetse baba bakurura abagabo kurusha abandi ku Isi. Uru rutonde rwa 2012 rwateguwe na FHM Magazine y’abagabo, rukaba rwarakozwe nyuma y’amatora mu bakobwa n’abagore ibihumbi n’ibihumbi bagiye batangwa n’ababazi ku Isi. Mu batowe, Tulisa Contostavlos, umuririmbyikazi w’Umwongereza ku […]Irambuye

Hollande na Sarkozy bwa mbere hamwe nyuma y’amatora

Kuri uyu wa kabiri, Nicolas Sarkozy na François Hollande bwa mbere nyuma y’uko umwe atsinze undi mu matora, bagaragaye hamwe mu munsi wo kwizihiza irangira ry’intambara ya kabiri y’Isi i Paris. Kuva tariki 2 Gicurasi mu kiganiro cyabahuje mbere y’amatora, bari batarongera kubonana, ariko bakaba kandi babonanye nyuma y’amasaha 48 umwe atsinze undi mu matora. […]Irambuye

Ubuzima bw'aho dukorera ni ingenzi –Binagwaho

Ibi ni ibyavugiwe mu kiganiro  kimaze kumenyerwa cya “MinisterMondays”  cyo kuri uyu wa mbere tariki 7/5/2012 cyatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba kigeza nka saa moya n’igice. Iki kiganiro hagati ya Ministre Dr Binagwaho n’ababishaka kuri Twitter, na SMS, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”ubuzima aho dukorera” . Hakaba hakoreshejwe inzira 2 mukugeza ibibazo kuri minisitiri w’ubuzima […]Irambuye

President Kagame yageze muri Ethipia muri World Economic Forum

President Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 8 Gicurasi nibwo yageze i Addis Ababa muri Ethiopia aho agiye kwitabira inama ya World Economic Forum izibanda ku izamurwa ry’ubukungu ku mugabane wa Africa. Muri iyi nama itangira kuwa 9 Gicurasi, President Kagame na bagenzi be nka Jakaya Kikwete, Ali Bongo Ondimba, Goodluck Jonathan, Yahya Jammeh president […]Irambuye

Boston: Prudence Kantengwa mukuru wa Beatrice Munyenyezi yatawe muri yombi

Urukiko rwa Boston kuwa mbere tariki 7 Gicurasi rwataye muri yombi umuvandimwe wa Beatrice Munyenyezi, umugore uba muri Leta ya New Hampshire ushinjwa uruhare muri Genocide no kubeshya Leta ya Amerika mu kubona uburenganzira bwo kuhatura. Prudence Kantengwa, 47, wari utuye i Boston muri Leta ya Massachusetts yafashwe ashinjwa kubeshya kubyo yakoraga mu gihe cya […]Irambuye

Birashoboka ko umugabo yagirana ubushuti busanzwe n’umugore utari uwe?

Abahanga berekana ko ubushuti busanzwe hagati y’umugabo n’umugore budashoboka. April Bleske-Rechek, umwarimu mu bijyanye n’imitekerereze y’abantu (psychologie) muri Kaminuza yitwa Wisconsin-Eau Claire muri Amerika avuga ko mu rukundo hagati y’abantu batandukanye ibitsina habamo ikintu gikurura undi. April Bleske-Rechek, Umurimu muri Kaminuza ya Wisconsin-Eau Claire agira ati “Rukuruzi (attraction) mu bushuti ibaho kandi igenda ikura uko […]Irambuye

en_USEnglish