Boston: Prudence Kantengwa mukuru wa Beatrice Munyenyezi yatawe muri yombi
Urukiko rwa Boston kuwa mbere tariki 7 Gicurasi rwataye muri yombi umuvandimwe wa Beatrice Munyenyezi, umugore uba muri Leta ya New Hampshire ushinjwa uruhare muri Genocide no kubeshya Leta ya Amerika mu kubona uburenganzira bwo kuhatura.
Prudence Kantengwa, 47, wari utuye i Boston muri Leta ya Massachusetts yafashwe ashinjwa kubeshya kubyo yakoraga mu gihe cya Genocide n’uko yasabye ubuhungiro muri USA.
Murumuna we Munyenyezi, 42, w’i Manchester muri Leta ya New Hampshire we azitaba urukiko ku nshuro ya kabiri kubera gukekwaho nawe kubeshya kugirango agere muri USA ndetse n’uruhare yaba yaragize muri Genocide.
Munyenyezi arashinjwa gutanga amabwiriza ku Nterahamwe mu kwica Abatutsi no gufata abakobwa n’abagore b’Abatutsi ku ngufu i Butare mu 1994. Munyenyezi azasubira imbere y’urukiko tariki 10 Nzeri uyu mwaka.
Kantengwa we, yinjiye mu 2004, yafashwe akekwaho uburiganya mu kubona Visa, impapuro mpimbano, kubeshya mu mvugo zisobanura impamvu aje muri USA, azacibwa urubanza tariki 31/07 uyu mwaka.
Kantengwa ibyo aregwa bimuhamye yahanwa kugera ku gifungo cy’imyaka 15 n’amande ya 500,000 USD.
Source:unionleader
Ubwanditsi
UM– USEKE.COM
0 Comment
cyakoze baragenda!Aha!Ariko icyaha ntigisaza,amahanga nakumire ko genocide yakongera kubaho kwisi yitabira gufata no gukurikirana izo mpyisi zahekuye urwa Gasabo. Batabishoboye babatwoherereze tubyikurikiranire. Duce umuco wo kudahana.
kumugani wa yezu ngo imirimo werekejeho amaboko uyikorane umwete!
bishoboka ko ariyo mpanvu abanyarwanda bitonda, botonda cyane noneho nababi bakaba babi cyane!
ubwo se umuntu areze abanyarwanda bari hanze uburyo babeshye baka ama visa ninde wasigara??
anyway!! ntihazagire uwanjye uregwa kuko yazakurikirwa na benshi!!
abanyarwanda nabantu babanyamashyari, baba batifuriza ababo ko haricyo bajyeraho!!
sha nzaba ndora!!!
rwose nibyo.
rwose nibyo? ibiki??
no mu Rwanda hari ababeshya ko bafite za diplome ubu baruzuye mu kazi!siwe rero wenyine duhere iwacu!
Ariko peter nawe uranshekeje, abajenosidere barutwa n’impyisi kuko nta mpyisi yakwica icyana cyayo cg iyindi byabyaranye ntibibaho, bariya nashitani izabihakana kuko bayirenze ubugome.
Comments are closed.