Karongi: Impunzi z’Abanyekongo z’i Kiziba nazo ngo ntiziteguye gutaha
Ubwo Ministre Gen Gatsinzi Marcel ufite impunzi ufite impunzi mu nshingano ze yasuraga izi mpunzi kuri uyu wa kabiri, izi mpunzi zatangaje ko zititeguye gutaha muri DR Congo mu gihe na bagenzi babo bakomeje guhungira mu Rwanda.
Ministre Gatsinzi n’intumwa yari ayoboye bakaba bari bagiye kureba uko ubuzima bw’izi mpunzi zifashe mu nkambi ya Kiziba iri mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Muri iyi nkambi, Ministeri y’ibiza ikaba ifite impungenge ku iyangirika ry’ibidukikije cyane cyane amashyamba ari hafi y’iyi nkambi, ariyo mpamvu izi mpunzi zashishikarijwe gutera ibiti aho ziri.
Kuri uyu wa kabiri ubwo zasurwaga hafunguwe ubwiherero bushya 14 bwubakiwe izi mpunzi kugirango ubuzima bw’aba bakongomani bahungiye mu Rwanda bugende neza.
Ikibazo cy’impunzi zikomeje kwiyongera zinjira mu Rwanda gisa n’igihangayikishije Ministeri ibishinzwe kuko inkambi zihari ubu zimaje kuzura nkuko byagarutsweho na Ministre Gatsinzi Marcel.
Kugeza ubu inkambi ya Nkamira yateganyijwe imaze kwakira impunzi zigera ku 6 000, aba barenze umubare iyi nkambi igenewe kwakira, naho inkambi ya Kiziba ku 18 000 by’impunzi bihari bigaragara ko kongeramo abandi bidakwiye.
Mme Neimah Warsame umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR mu Rwanda, avuga ko icyo Leta y’u Rwanda isabwa ari ukwakira impunzi zibahungiyeho ubundi UNHCR ikamenya uko zizafatwa n’aho zashyirwa.
Ubuzima bw’impunzi 18 000 ziri mu nkambi ya Kiziba ngo ntabwo bworoshye, ikibazo gikomeye izi mpunzi ziganjemo “abanya Murenge” bavuga ni ubuvuzi ngo babona ko budahagije.
Ikindi kibakomereye ngo ni ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kandi abarikoze bagahishirwa n’imiryango yabo, abana b’abakobwa bamwe ngo baterwa inda bikabaviramo kureba amashuri.
Umuryango ARC (American Refugee Charity) wita ku nkambi ya Kiziba bivagwa ko wahagurukiye iki kibazo cy’ihohoterwa aho uwakoze ihohotera agaragazwa agakurikiranwa n’amategeko. Cyakora bivugwa ko imyumvire ku bijyanye n’imyororokere n’imibonano mpuzabitsinda ku baba mu nkambi ya Kiziba ikaba iri hasi.
Impunzi ziri i Kiziba nubwo zivuga ko zitazataha mu gihe zibona hari n’abandi bene wabo bari guhunga umutekano mucye muri Congo, zatangarije UM– USEKE.COM ko ibyo kurya zihabwa bidakwiye, zivuga ko umuntu umwe agenerwa Kg11 z’ibigori, Kg 3 z’ibishyimbo, n’amavuta angana na 1/2 cya L, mu gihe cy’iminsi 30.
American Refugee Commitee yemereye izi mpunzi ko bari hafi gukemura ikibazo cy’ibicanwa n’amashanyarazi hakoreshejwe Biogaz, ibi ngo bizatuma izi mpunzi zidakomeza kwangiza ibidukikije aho zijywa gushaka inkwi i Gisovu, amashyamba akahangirikira.
Photos/Hatangimana A/umuseke.com
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
twishimiye ko izi mpunzi zubakiwe ubwiherero zikaba zifashwe neza.
mushobora kuba mwibeshye ziriya si toilettes zakubakwa n’amadolari 200,000$ ni hafi 121,400,000Frw. bibaye ari kwibeshya mwabikosora.arare manu este
ziriya mpunzi zibayeho nabi pe leta ikomeze ishyire agatege mu kuzifasha no kuzivuganira
ubuzima bwaba bantu si bwiza gusa kwitwa impunzi ni ikibazo ndetse birababaza kuko bitera ibibazo byinshi harimo nkibyo buriwese yasomye hejuru,akarorero kubanyarwanda,kandi tubafashe turwanya icyabahutaza mugihe tubifitiye ububasha nu bushobozi.Murakoze
Muraho neza,
yemwe Bantu, yemwe Bavandimwe, jyewe ubu mba nabuze icyo navuga, numiwe peeeeee….
La question de ces BANYAMURENGE me fait absolument du mal au coeur. Depuis 1997, passer vraiment 15 ans dans un camps de refugiés, au RWANDA!!!
En tout cas, nous devrions investir un peu de matière grise dans la résolution de ce problème. Nous devrions y réfléchir avec grande créativité et ample imagination. Nous devrions trouver des solutions innovantes à ce problème, un problème certainement difficile mais pas du tout impossible…..
UMWANZURO. Rwose mumbabalire mwandike, mutange inama Leta yacu ikwiye kugenderaho. Na njye ubutaha nzabunganira. Aha ndabibutsa ko, umuntu aramutse akurikije amateka, bariya twita Abanyamurenge ni ABANYARWANDA. Abakurambere babo bagiye i CONGO bajyanye n’Umwami w’u Rwanda RWABUGIRI. Undusha kubimenya yanyunganira cyangwa akankosora…..
Murakoze muragahorana Immana.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Kuvuga ngo izo mpunzi ziganjemo Abanyamurenge sibyo, abanyamurenge ni impunzi zaje zituruka mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo (nibo bake) naho abandi benshi baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru (Masisi, Rutchuru).
nayje nabaye munkambi ya kiziba ubuzima bwaho ndabuzi nabukuriyemo nahogutaha batahese bayjeheko ibibazo birimuri kongo bibugarije
aaaaaaaaashakuba impunzi sikintu ababaye impunzi barabizi
Comments are closed.