Month: <span>April 2012</span>

Mukamugema yabonye umuhungu we nyuma y’imyaka 18 aziko yapfuye

Mukamugema Venantien wo mu murenge wa Huye mu karere ka Huye yongeye kubonana na Ntawigira Jean Claude, umuhungu we baburanye muri Jenoside mu 1994 aziko yapfuye. Igihe cya Jenoside muri 1994 Mukamugema n’abana be barimo Ntawigira wari ufite imyaka 3 bahunze berekeza i Burundi ariko bageze mu nzira bagwa mu gatsiko k’abicanyi umugabo umwe aramutema […]Irambuye

Ku myaka 10 gusa y’amavuko, yibarutse uruhinja

Umunyakolombiyakazi yabyaye umwana bituguranye ku myaka icumi gusa, bibabaza abantu benshi muri iki gihugu cya Kolombiya (Colombie). Uyu yahise aba umumama wabyaye ku myaka mike ku isi yose. Nkuko bitangazwa na gentside.com, uyu mukobwa muto yabyaye bitunguranye ku myaka icumi gusa maze bibabaza abantu benshi muri iki gihugu. Uyu mukobwa akomoka mu muryango kavukire wa […]Irambuye

Jean Uwinkindi yagejejwe mu Rwanda

Uyu mugabo ukurikiranyweho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi yagejejwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa 19 Mata avanywe mu Rukiko rwa Arusha muri Tanzania. Jean Uwinkindi,61, wari uherekejwe na Roland Amoussouga uhagarariye urukiko rwa Arusha, Saa 18h25 ku isaha ya Kigali nibwo yashyikirijwe Police y’u Rwanda. Umuvugizi w’Ubushinjyacyaha Allain Mukurarinda yavuze ko […]Irambuye

Nyarungenge: abacuruzi batinze kwishyura imisoro bahagaritswe

Kuri uyu wa kane ubuyobozi  bw’akarere ka Nyarugenge bwazindukiye mu gikorwa cyo kugenzura abacuruzi bishyuye nk’uko itegeko rigenga imisoro ribiteganya. Abacuruzi bagenzuwe bikagaragara ko bubahirije igihe, bashimirwaga. Abatarubahirije igihe cyo kwishyura kugeza n’ubu batarasora, inyubako bakoreramo zahitaga zifungwa. Ipantante hamwe n’umusoro ku isuku y’umujyi, niyo misoro ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwagenzuraga. Imisoro itegeko riteganya ko […]Irambuye

Ntibisanzwe, Umwana yavutse afite amaguru atandatu (6)

Hashize icyumweru kimwe gusa mu Bitaro bya Karachi ho mu gihugu cya Pakistan havutse umwana wavukanye amaguru atandatu (6), ngo ibi bikaba byaratewe n’indwara iterwa no kuba kwinshi kw’utunyangingo duto tugize umubiri w’umuntu (Cells). Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyandikirwa muri Pakistan biratangaza ko uyu mwana ngo yavutse agatungura abaganga ndetse na nyina wamubyaye. Kugeza […]Irambuye

Dore imvugo 10 zitari nziza kuvugirwa ku kazi

Ubuzima bw’umuntu akenshi bugirwa bwiza no gukora kuko Abanyarwanda babisobanuye neza aho bagira bati, “Imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umurimo”. Kuyobora ururimi bishobora gutuma uramba ku kazi ndetse ukanaba uwizerwa n’abantu bose. Ubuzima bushobora gukomezwa n’amagambo wowe wavuze kandi ukeka ko yoroheje.  Mu byo twabashije gutangarizwa n’urubuga Builder.fr, hari amagambo cyangwa se interuro 10 zitagomba kuvugwa […]Irambuye

Ese koko umugore utwite inda y'amezi 4 cyangwa 5 ashaka

Ubusanzwe ngo urumuri rutuma ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagabo no ku bagore bwiyongera ariko ngo ubu bushake ntibwiyongerera igihe kimwe kuri bose nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Tromso ho mu gihugu cya Norvege. Abo bashakashatsi bagaragaje ko ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore bwiyongera cyane mu kwezi kwa kane n’ukwa gatanu. Urubuga rwa […]Irambuye

Rihanna yaba agiye kuzazira ibiyobyabwenge nka Houston?

Abafana b’uyu muririmbyikazi bagaragaza ko babajwe cyane no kubona Rihana ashyira ifu idasanzwe ku mutwe w’ushinzwe umutekano we mu gihe yari amuhetse ku bitugu. Aka gafu kari ku mutwe w’uyu mu ‘bodyguard’ benshi baremeza ko ari ikiyobyabwenge cya Cocaine uyu muririmbyikazi yaba asigaye akoresha ubudasiba. Rihanna ku myaka 24, akaba ariwe ubwe washyize iyi foto […]Irambuye

Bashobora guca umuhigo wo kuroba ifi nini

Nyuma yo kurwana n’iriya nyamaswa mu gihe cy’iminota 30 bikarangira bayirobye, abarobyi babiri bo muri Mexique bashobora kuza guca agahigo ko kuroba ifi nini kandi bakoresheje inshundura zisanzwe. Danny Osuna na mugenzi we Robert Pedigo baherutse kuroba ifi ipima 195kg ku nkombe za Puerto Vallarta muri Mexico. Amategeko yo guca umuhigo (record) mu kuroba avuga […]Irambuye

Kwigwisha kwa Drogba ku mukino wa Barcelona kuravugwaho byinshi

Gary Cahill, John Terry, Ramires, Raul Meireles, Ashley Cole ni bamwe mu bakinnyi ba Chelsea bahageze neza cyane imbere y’ibitero byaba Lionel Messi, Fabregas na Iniesta ubwo Chelsea yakiraga Barcelona nimugoroba i Londres kuri Stamford Bridge. Intsinzi ya Chelsea y’igitego 1-0, yasize abakunzi baruhago bibaza ku mikinire ya Didier Drogba kuri uriya mukino, benshi bibazaga […]Irambuye

en_USEnglish