Digiqole ad

Ntibisanzwe, Umwana yavutse afite amaguru atandatu (6)

Hashize icyumweru kimwe gusa mu Bitaro bya Karachi ho mu gihugu cya Pakistan havutse umwana wavukanye amaguru atandatu (6), ngo ibi bikaba byaratewe n’indwara iterwa no kuba kwinshi kw’utunyangingo duto tugize umubiri w’umuntu (Cells).

Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye harimo ibyandikirwa muri Pakistan biratangaza ko uyu mwana ngo yavutse agatungura abaganga ndetse na nyina wamubyaye.

Kugeza ubu ameze neza kandi ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere ku buryo ngo bari gushaka uko bamuvura agasigarana amaguru abiri (2) umuntu usanzwe aba afite. Ibi bikorwa byose byo kumwitaho no kumutunganya ngo Guverinoma ya Pakistani ikaba yatangaje ko izabyishyura byose uko byakabaye kugeza ubwo umwana azagarura ubuzima bw’umuntu muzima.


Nguwo umwana wavutse afite amaguru atandatu (6)

Kugira ngo rero uyu mwana bamuvure asigare afite amaguru 2 ubusanzwe umuntu aba afite bikaba bizasaba kumubaga kugira ngo ayo ane (4) adasanzwe bayavaneho.

Abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo bamuvaneho amaguru ane (4) asigarane abiri (2)

Itangazo ryu’urwego rushinzwe ubuzima muri Pakistan aho ibyo  Bitaro biherereye i Karach rikaba rivuga ko abaganga bari kubanza kwiga neza uko babasha kuvana amaguru ane adafite umumaro kuri uriya mwana ubundi agasigarana 2 mazima. Hagati aho ise w’uyu mwana witwa  Imran Shaikh akaba atangaza ko yatunguwe no kubona umugore we abyara umwana w’amaguru 6 ati « …ariko ndashima guverinoma cyane kubera uburyo yatwemereye ko ibizakorwa kuri uyu mwana wacu byose mu kumuvura izabyishyura uko byakabaye. »


Leta ya Pakistan yiteguye gufasha ababyeyi b’uyu mwana

Ababyeyi b’uyu mwana bakaba batuye mu cyaro cy’ahitwa Sukkur, nko mu Birometero bisaga 450 mu Majyaruguru ya Karachi ho muri Pakistan.

Mu bisanzwe rero iyi ndwara ifata utunyangingo tw’umuntu tukaba twatera ukugira ingingo zirenze izikenewe ku muntu ngo ishobora gufata umwana umwe (1) muri milliyoni ku isi. Umuganga.com

0 Comment

  • abo bana barariwe kubera nibyo twaciyemo mukaze bote gikomamdo

  • yoooooo! iyi leta ya pakistan ndayishimye kubufasha yemereye ababyeyi buyu mwana

  • birababaje ni ibintu bidakunze kubaho, turasengera uriya mwana azabikire amahoro!!ababyeyi be nibakomere!!

  • dangerous birakabije

  • alhamdulilahi ala kuli lahi

  • mbega ibintu biteye agahinda niba bishoboka abaganga ni bashake ukuntu bamubaga niba bishoboka

Comments are closed.

en_USEnglish