Digiqole ad

Dore imvugo 10 zitari nziza kuvugirwa ku kazi

Ubuzima bw’umuntu akenshi bugirwa bwiza no gukora kuko Abanyarwanda babisobanuye neza aho bagira bati, “Imbuto z’umugisha zera ku giti cy’umurimo”. Kuyobora ururimi bishobora gutuma uramba ku kazi ndetse ukanaba uwizerwa n’abantu bose. Ubuzima bushobora gukomezwa n’amagambo wowe wavuze kandi ukeka ko yoroheje. 


Mu byo twabashije gutangarizwa n’urubuga Builder.fr, hari amagambo cyangwa se interuro 10 zitagomba kuvugwa cyangwa se ngo ziganirweho na bagenzi bawe mufatanyije akazi.

1. ” Sinigeze ngira umukoresha w’umuswa nk’uyu! ”

Naho aya magambo waba utayabwiye nyir’ubwite, nta cyizere na mba waba ufitiye umuntu uyabwiye ko atakuvamo, ahubwo niba koko wumva utasezererwa ku kazi iyumvishe ko uwo ubibwiye ahetse nyir’ubwite.

2. “Ibi si njye bishinzwe”

Aha bigaragara ko usuzuguye ubikubwiye unabona ko yashatse kongera akazi kawe kandi mu gihe urimo gukora ibyo yakubwiye udakomeza ibyo ushinzwe. Menya ko kuvuga weruye oya atari bwo buryo bwo kubwira ugukoresha. Ahubwo tangira umusobanurira impamvu ubona udashoboye ibyo aguha gukora. Hanyuma niba bishoboka mubwire akongerere igihe ubitekerezeho neza.

Ikigaragara ni uko umukoresha ahitamo uwo yizeyeho ubushobozi bwo gukora icyo ashaka, ntukagire ikibazo cyo kuba wamwemerera ibyo agusabye.

3. “Uwo ari we wese yashobora aka kazi”

Gutesha agaciro ibikorerwa ku kazi cyangwa se imirimo abandi bakoze bishobora gutuma bagenzi bawe bagufata nk’umwirasi, kuko n’uwo ubibwiye ntagushira amakenga ko utamuvuga ahandi ko ibyo akora nta gaciro. Niba uri muri bagenzi bawe mukorana irinde kubagenzura cyane ahubwo ibitagenda ubyumvikanishe mu bundi buryo.

4. “Umukoresha wanjye ni umuntu mubi”

Ibi kandi ntibibabaza mu kazi gusa, no mu mibanire isanzwe ntabwo washimishwa no kumva umuntu akuvugaho ko uri umuntu mubi. Kuganirira mu biro ni ibisanzwe kandi no kuvuga ku bitagenda ni agahoraho. Igisabwa ni ukwita ku kurinda amagambo yawe kuko ashobora kwangiza isura uba ufite muri bagenzi bawe udasize n’uwo wavuze.

5. “Nimunyirukana muzabyicuza”

Niba ikosa ukekwaho ritaraguhama noneho wongeyeho inzira yoroshye yo guhita wirukanwa, kuko bihita bigaragara ko ari agasuzuguro utangiye kuzana. Niba batanakwirukanye kandi menya ko banashobora kugushakira uburyo bundi bwo kukweguza nyuma batitaye ku kazi wakoraga.

6. “Kuki ntakwigira kuri Facebook?”

Aha tuvuze facebook kuko ari yo ikunda kurangaza abakozi muri iki gihe, nyamara n’ikindi kintu cyose gishobora kukurangara ukibagirwa akazi kawe ni kibi. Igihe bagenzi bawe cyangwa se umukoresha babibonye bazumva ko utazi  gutandukanya ikiruhuko n’amasaha y’akazi binatume bumva banze imikorere yawe. Muri make ibyiza ni ukubireka.

7. “Njye ndambiwe imikorere ya enterprise yanjye”

Kujora ugakabya umuryango ukorera si igitekerezo cyiza kabone niyo waba uteganya guhita ubona akazi ahandi bitakugoye ahubwo ibuka ko n’uzagukoresha afite amahirwe menshi yo kumva abavuga ibyo wivugiye.

8. “Mpembwa menshi kukurusha”

Guhiga amafaranga si umuco mwiza haba no hanze kuko burya ngo bucya bwitwa ejo, kandi kubona amafaranga menshi si ko kuyacunga. Niba uhembwa amafaraga menshi kurusha mugenzi wawe menya impamvu aho kumva ko hari ikindi umurusha.

9. “Mfata ibiyobyabwenge rimwe na rimwe”

Amakuru amwe n’amwe aba agomba kugirwa ibanga cyangwa se akavugirwa ahandi hatari ku kazi. Twavuga n’imikino wakoze muri week-end, aho watembereye, filime wabonye n’ibindi bitarebana n’akazi. Ntukigere uvanga ubuzima bwawe bwite n’ubwo usanga ku kazi.

10. “Ni gute yaba yazamuwe?”

Birumvikana nyine ko utazi impamvu! Iyo uvuze aya magambo bigaragaza ishyari uba ufitiye mugezi wawe, bityo binagaragara ko urimo guhangana na mugenzi wawe, yewe n’iyo waba ubyemerewe n’amategeko.

Ubuzima bugora igihe na nyirabwo ashatse ku bugora cyangwa se yiyumvisha ko ashobora kuvuga buri kimwe muri bagenzi be. Akazi burya ngo gakundana n’amagambo make, ibikorwa byinshi. Baho muri ubu buzima maze urebe ko utazakundwa aho uzajya gukora hose! Umuganga.com

0 Comment

  • Mana weeeeeeeeeeeee, sha munjombye ahantu kabisa
    Mpise mbona ikosa kandi koko njya ndikora , kuko mu kazi nkora ni kenshi nkunda kubwira abaza kudusaba service nti ‘OYA” cg se ngo “ICYO UNSABA NTIGISHOBOKA”

    Ngiye kwisubiraho pe kuko meme si koko ibyo uwo yaba agusaba bidashoboka . il ya moyen kumuhakanira mu yandi magambo

    Thanx

  • haha! unyibukije niga muri primaire, nabwiye abandi bana ko umwarimu watwigishaga yari umushwa(kandi koko yari umuswa pe!!), sha umwana umwe muri twe abibwira mwarimu! heee!! nahuye ningorane zikomeye!!nibuka yinjira mwishuri agatangira ko muri twe harimo ibijumba biboze kandi ko ibyo bijumba biboze bishobora kwanduza abandi!!!!sinigeze menya icyo ashaka kuvuga! nyuma aza kumpamagaza muri direction heeeee sinshobora kuzabyibagirwa!!!

  • Kabisa ibi bintu bnibyo. uwabyubahiriza yavamo umukozi mwiza kandi bikamugirira akamaro

  • Mukomeze mudushakire utundi dukuru nk’utu kuko bifasha benshi muri twe mu byukuri nanjye ndafashijwe.ndetse mu byavuzwe haruguru najye harimo ibyo nakoraga ntazi impamvu ariko ndabimenye kandi niteguye gukosora

  • ni byiza tuzabikurikiza urakoze cyane kumpanuro nziza uduhaye.

  • Don’t say NO but say I WILL TRY, ntimukavuge ngo OYA ahubwo muvuge muti NZAGERAGEZA, tubikesha abongereza! Umutima unyurwa na gato

  • Ayo magambo mwaduhaye amenshi ntakunda kuvugwa mu Rwanda( n’ibyo mwavanye kuri internet tu); dore amwe mu akunda gukoreshwa mu Rwanda; Ibyo ukora n’abandi babikora, abakeneye akazi ni benshi,Wimpagarara hejuru,Mujye mumenya aho mubariza ibyo mushaka, Wintera icyokere, Kuki mutumva ibyo umuntu ababwira,…..

  • ndi umukoresha kandi nubaha abo nkoresha ariko birababaza iyo uwo ariwe wese mutamyumva kimwe,ahanini hahita hazamo imishahara itangana,”nkora ibyo nshoboye bijyanye na salaire mpembwa’ cg uyu yizi he harya? ‘itonde n’uwagiye yaradusize’ iyo ni imihini mishya’ izi mvugo kimwe nizindi ziryana ahantu u know!burya kwerekerana no kubikora uko boss ashaka ni ibya mbere.

  • yooooooooooooooooo

  • Iyi nkuru irimo impanuro nyinshi kandi nziza. IMANA IBAHE UMUGISHA. Hari n’izindi mvugo mbi: NTITWIGANYE; HARYA WIZE HEHE; UTAHE ARUKO ABIRANGIJE; BOSS AVUGA ENGLISH/FRANCAIS NABI; UZABANZE UMENYE UKO NAJE HANO; WAGIRANGO NTA MATWI AGIRA,… IZI MVUGO ZISESEREZA ZIRANGIRE NONE PLEASE.

Comments are closed.

en_USEnglish