Month: <span>March 2012</span>

FINA Bank yatangije konti yise SUGIRA yo gufasha abagore

Konti yiswe SUGIRA yashyizwe ku mugaragaro na FINA Bank kuwa gatanu tariki 09 Werurwe mu karere ka Muhanga na Ruhango muri uku kwezi kwahariwe umugore. RWEMALIKA Christine uyobora FINA Bank ishami rya Muhanga, yatangarije UM– USEKE.COM ko konti ya SUGIRA yateganijwe cyane cyane abari n’abategarugori ba rwiyemezamirimo  ndetse n’abibumbiye mu mashyirahamwe. Gufungura iyi Konti ngo […]Irambuye

Elizabeth IBYISHAKA na Raoul Mugwaneza nibo Miss & Mr RTUC

Kuwa gatanu tariki 9 Werurwe muri Sport View Hotel i Remera, nibwo hatangajwe ko Elizabeth IBYISHAKA ariwe Nyampinga mu bakobwa bo muri Kaminuza y’iby’amahoteli n’ubukerarugendo ya RTUC. Raoul MUGWAEZA,25, we yatorewe kuba rudasumbwa mu bahungu bahatanaga. Iyi mihango yitabiriwe n’abantu benshi cyane, umushyitsi mukuru yari Ministre Mitali Protais, watangije iyi mihango abwira abakobwa bahatanaga ati: “ […]Irambuye

Kubera HUTU-TUTSI bahisemo guhunguka bava muri Zambia

Ku mugoroba wo kuri uyu wagatandatu, tariki 10 Werurwe nibwo umuryango wa Tuyisenge Elie na Ingabire Sylvine n’abana babo babiri ndetse n’umusore witwa Patrick, bageze mu Rwanda baturutse muri Zambia, aho bari bamaze imyaka umunani ari impunzi. Tuyisenge hamwe n’umugore we Ingabire, batangaje ko n’ubwo bafashe icyemezo cyo gutaha kubwo gukunda igihugu cyabo no kukiboneramo […]Irambuye

Indwara yo gukora imibonano mpuzabitsina mu bitekerezo yugarije benshi

Sexsomnia Disorder cyangwa Sleep sex  ni indwara umurwayi arwara, atekereza imibonano mpuzabitsina akayikorana n’undi mu nzozi cyangwa akikinisha. Iyi ndwara ikaba yaravumbuye n’abashakashatsi 3 bo muri University of Toronto muri Canada. Mu Ubwongereza, umugabo yahanaguweho ibyaha byo gufata ku ngufu ku itariki 19 /12 /2005, abeshyerwa n’umukobwa wavugaga ko amukorera imibonano mpuzabitsina nijoro. Muri Australia, […]Irambuye

Isaha ihenze kwisi yamuritswe, iragura miliyoni 5 US$

Uruganda rwo mu Ubusuwisi rukora amasaha rwa Hiblot, rwamuritse isaha igura miliyoni eshanu z’Amadorari ya Amerika, kuwa kane tariki 8 Werurwe i Bâle (Suisse) imbere y’itangazamakuru n’abandi bakora imiringa y’inzahabu na diamants (bijouterie). Iyi saha igizwe na Diamants zigera ku 1200 zirimo utubuye dutandatu dupima carats 3 kamwe (igipimo kivugwa cyane mu gupima diamants, carats […]Irambuye

Philadelphia, USA, abaho babona bate u Rwanda?

Umunyarwanda, uba mu Rwanda cyangwa hanze, buri wese aba afite uko areba igihugu cye, buri wese agira indorerwamo akibonamo. Hari ubona ko ari igihugu kibi, bitewe n’ibyo yabonye, ibyo yumvise, ibyo yasomye cyangwa yabwiwe. Hari ubona ko ari igihugu kimubereye, cyiza, kiri gutera imbere, gifite amahoro n’umutekano n’ibindi byiza ashobora kubonesha amaso ye, kubwirwa, gusoma […]Irambuye

UNR yaciwe ibihano bya Miliyari 6 kubera imisoro itishyuye

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda irishyuzwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro  imisoro n’ibihano bigera kuri Miliyari 6 z’amanyarwanda kubera imyaka ishize batishyura iyo misoro uko bisabwa. Rwanda Revenue Authority (RRA) yatangaje ko Kaminuza Nkuru y’u Rwanda itarishye imisoro yasabwe mu gihe cy’imyaka itatu ariyo mpamvu bahagurukiye kwishyuza iki kigo cya Leta. Kaminuza na RRA, ibi bigo byombi […]Irambuye

Kimicanga bakomeje kwisenyera binubira agaciro ibyabo byahawe

Igikorwa cyo kwimuka ku batuye mu murenge wa Kimihurura aho bita Kimicanga kirakomeje, aba bimuka bari gukura bimwe mu bikoresho bakeneye ku mazu yabo bakabigurisha cyangwa bakazabikoresha aho bari kwimukira. Aba banyiri amazu, batangiye kwishyurwa aya mazu yabo n’ibiyagize tariki 27 Mutarama 2012, babwirwa ko bitarenze tariki 25 Werurwe bagomba kuba bavuye mu Akagali ka […]Irambuye

u Rwanda n’Akarere mu guhangana n’ibura rya Internet ririho ubu

Kimwe n’ibindi bihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba, u Rwanda narwo rumaze iminsi rufite ikibazo cy’ibura rya Internet rya hato na hato, ababishinzwe bavuga ko bagiye guhagurukira iki kibazo. Iri bura rya Internet ryatewe no gucika kw’umuyoboro wa Internet witwa SEACOM uca munsi y’inyanja y’Ubuhinde waba waracikiye ahitwa Port Soudan nkuko byemezwa na ITMag.sn Abatanga internet […]Irambuye

Ubwikorezi bw’inyama ku ngorofani bukwiye gucika – RBS

Mu rwego rwo guharanira ubuziranenge n’isuku ku nyama zivanwa mu mabagiro zijyanwa mu mazu y’ubucuruzi yabugenewe ndetse n’izijyanwa mu maresitora no mu mahoteli, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge kiratangaza ko, uburyo bwo kuzitwara ku ngorofani kimwe n’ibindi binyabiziga bitabigenewe bukwiye gucika. Dr Mark Cyubahiro Bagabe, umuyobozi mukuru w’ikigo k’igihugu gitsura ubuziranenge RBS, ,yabitangaje mu mahugurwa na […]Irambuye

en_USEnglish