FINA Bank yatangije konti yise SUGIRA yo gufasha abagore
Konti yiswe SUGIRA yashyizwe ku mugaragaro na FINA Bank kuwa gatanu tariki 09 Werurwe mu karere ka Muhanga na Ruhango muri uku kwezi kwahariwe umugore.
RWEMALIKA Christine uyobora FINA Bank ishami rya Muhanga, yatangarije UM– USEKE.COM ko konti ya SUGIRA yateganijwe cyane cyane abari n’abategarugori ba rwiyemezamirimo ndetse n’abibumbiye mu mashyirahamwe.
Gufungura iyi Konti ngo ni amafaranga ibihumbi 15, ubundi izindi services zose ukazihabwa ku buntu; guhabwa ATM card, Kohereza no kwakira amafaranga, SMSs Mobile, Internet Banking ibi byose ubikorerwa ku buntu n’ubwo ubusanzwe hari ikiguzi gitangwa kuri buri kimwe.
Rwemalika yavue kandi ko kuri iyi Konti nta mafaranga akatwaho nk’izindi zisanzwe, abazafunguza Konti SUGIRA bazaba bafite uburenganzira ku nguzunyo zose zitangwa na FINA Bank.
Rwemalika Christine akaba yashishikarije abagore kuyoboka gukorana n’amabanki, bagakora imishinga, bakizigamira, bakiteza imbere babifashijwemo na FINA Bank.
FINA bank yatangaje ko bazazenguruka mu Rwanda ahari amashami ya FINA Bank bashishikariza abagore, n’abandi bose babyifuza gufungura iyi Konti izabafasha muri byinshi.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM