Indwara yo gukora imibonano mpuzabitsina mu bitekerezo yugarije benshi
Sexsomnia Disorder cyangwa Sleep sex ni indwara umurwayi arwara, atekereza imibonano mpuzabitsina akayikorana n’undi mu nzozi cyangwa akikinisha.
Iyi ndwara ikaba yaravumbuye n’abashakashatsi 3 bo muri University of Toronto muri Canada.
Mu Ubwongereza, umugabo yahanaguweho ibyaha byo gufata ku ngufu ku itariki 19 /12 /2005, abeshyerwa n’umukobwa wavugaga ko amukorera imibonano mpuzabitsina nijoro.
Muri Australia, umugore yavuzweho gusohoka iwe nijoro agakorana imibonano n’abantu atazi nkuko yabyivugiye, nyamara ntibyari ukuri ahubwo byari ibitekerezo bye.
Ku itariki ya 23/03/ 2009, umutegarugore w’umwongereza yatanze ikiganiro avuga ko mu rugo we harimo ibibazo biterwa no gukora imibonano mu bitekerezo mu gihe cya nijoro, abikorana n’abandi bantu batari umugabo we.
Iyi ndwara imaze kugaragara ko itoroheye benshi, isaba ubuganga buhanitse bwo mu mutwe mu kuyivura no kugirango ikire burundu. Nta muti ufatika utangwa ngo ikire.
Kwegera abaganga ku mpinduka zose zibaye ku buzima bwawe ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo byinshi by’ubuzima.
Corneille K.Ntihabose
UM– USEKE.COM
0 Comment
Rwose iyo ndwara nibenshi bayifite ahubwo nibagire inama batanga yukumuntu byamuvamo
Nihaboneka umuti bazawutugezeho kuko mfite Umuncuti wajye wasenye urugo rwe kuko umugabo yahoraga amutoteza ko yirirwana nabagabo bakora imibonano mpuza bitsina,kd reelement ntabyo akora ahubwo ngo aryama abirota kd atabyirirwamo,umugabo yabyunva inzu igashya,none umuti mwawudushakira?
Iyo ndwara ireze kandi siniyanone kuko kuva kera yarihari.kandi ndemera ko gusambanira mubitekerezo cyangwa munzozi nibimwe mubyo abemera iby Imana bavuga gusambana namadayimoni,les esprits sataniques,kuko Dr rebecca brown n umuganga psychiatrique wo muri Usa yakoze ubushakashatsi agendereye kubantu bamusangaga.gusa byo ndemeranya nuko iyi ndwara iriho.uwubyisanzemwo yakwegera abakozi b Imana.
Dr Eric ndakwemera pe!ariko mureke kuyita indwara keretse niba ari uburwayi bwo mumutwe tubayobore indera, bitabaye ibyo abarwayi baraba benshi kuko abafite iyo kamere itari nziza nagato yamaze gusumba ubwonko bwabo igisigaye nukugenda babitririmba imihanda yose.
Erega ubundi kenshi nibiza mubitekerezo ndetse no munzozi.nibimwe umugore ashobora gutwarira inda mubitekerezo.kandi atariyo.nukwegera abasenga bakabafasha,ariko meme les psychiatres babafasha.DR NASSON MUNYANDAMUTSA,DR CHANTAL RUGONDIHENE.
DR.Chantal RUGONDIHENE akorera he? Niba iryo zina ari irye azarihinduze Rugondihene koko!!!!!!!!!
mfite umuti
None se ibyomuvuga ko ntabisobanukiwe neza?
mwibuke muri caracteristiqes secondaire z’umuhungu harimo ko agomba kwiroteraho!
so, nabaza ngo iyo ndwara itaniye hehe no kwiroteraho?
Ewana kwiroteraho byo bireze menye ari ukubera ibibero by’abakobwa twirirwa tubona
Muve ku bushakashatsi n’abahanga kuko hari ibyo batazigera basobanukirwa. Iyi si indwara ahubwo ni ibyo bita femmes et maris de nuit, ni imyuka mibi itera abantu ikababuza gushaka n’abashatse ikaba yabasenyera ingo. Mujye mumenya ko hari ibidasobanurwa n’abantu ahubwo bimenywa n’abafite umwuka w’Imana. Abafite icyo kibazo musange abakozi b’Imana babasengere babakorere delivrance sinon muzategereza imiti isi izarinda ishira mugihangayitse munabaswe.
Abakeneye infos zirenze izi nimurebe iyi link http://www.michelledastier.org/index.php/2008/10/07/1267-seminaire-de-charleroi-enseignement-video
Barthez umuti wawe nuwuhe?
Ibi bintu nta kindi cyabikiza uretse amasengesho yonyine ugusengana umwete kuko abenshi babirota baba biriwe bareba za prono cg se basoma ibintu bijyanye na sex cyane cyane urubyiruko kuko akenshi ibyo turota ni byo tuba twiriwemo haba mu byo dukora cg se mu bitekerezo.
kwiroteraho ni icyaha gikomeye gisa nibitinganyi cg se homosexuel, ariko bantu b IMANA mwaretse buri mugabo akagira umugore n umugore akagira umugabo we burya ko biriya bintu ari igihango gikomeye nimwumvira ijambo ry IMANA muzarya ibyiza byo mu gihugu ariko ni mwanga mukangoma inkota izabarya akanwa k UHORAHO niko kabivuze nayo ibya science ni science dore ubwenge nyakuri ni UKUVA MU BYAHA NINAKO KUJIJUKA
Nubwo atariyo sujet ariko ririya zina ngo ni RUGONDIHENE riranshekeje pe!
Murakoze nonese? mwandangiye umuntu ufite uwo muti ko ngewe njyambikora ahubwo byanze kumvamo ngerageza kubyikuramo hashira nkukwezi simenye nigihe nabikoreye ngaho nimumfashe m urakoze
Bagenzi mwitonde cyane kuko abiyita abakozi b’Imana bamaze kuba benshi,bityo ugasanga bavuga n’ibyo batazi ngo bahagaze mu mugambi w’Imana. Ubwo se nk’umuntu wize reproductive system cg appareil reprodictif(mu gifaransa) arirwo rwungano rw’imyanya myibarukiro bakuyobya kuki bakuyobya bakubwirango kwiroteraho bamwe bita rêve enchanté ni icyaha?Ese uyobeweko ari bimwe muri caracteristiques sexuelles z’umuntu w’igitsina gabo?Iyo bibaye ngombwako spermes(amasohoro)zisohoka zoherezwa hanze kuko ni secretions nk’izindi zose,ibi rero biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye.Mwitondere rero amadini ari hanze aha nimureba nabi mu minsi mike barabemezako kujya mu mihango ari ikizira k’Uwiteka,doreko no mw’isezerano rya kera bavugako umugore cg umukobwa wajyaga mu mihango yagarukaga mw’ihema nyuma y’iminsi irindwi ngo kuko yabaga ahumanye! Ahaaa!!!Ntibyoroshye!!!
Comments are closed.