Digiqole ad

London: Abaterura ibyuma barwaniye muri gym umwe atera undi icyuma

Umwe mu nsoresore ziterura ibyuma ubu arashinjwa gutera icyuma mugenzi we bariho bakorana iyi siporo, amuziza ko atamuha igikoresho bakoresha.

Avuye ku byuma bimwe ngo aterure ibindi, yasanze kimwe mubyo akeneye hari undi ukiriho.

Habayeho intonganya amusaba kukivaho, ntiyihangana ajya mu gikapu cye azana icyuma (Knife) maze agishinga mu gituza cya mugenzi we, munsi y’umutima.

Uwagitewe w’imyaka 41, yahise agwa hasi,  mu batabaye muri iyi Gym undi musore w’imyaka 20 nawe akimutera mu kaguru.

Ku bw’amahirwe abari muri iyi nzu bateruriramo ibyuma babashije gufata uyu wateranaga icyuma baramukomeza kugeza police ihageze.

Christopher Bowes, 19, wariho aterurira aho yavuze ko byabatunguye kuko nyuma y’intonganya batitagaho bagiye kubona bakabona umugabo ari hasi aravirirana amaraso.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo ibi byabaga, abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga. Uyu mugizi wa nabi ngo ntiyasibaga gukorera siporo muri iyi nzu bayikoreramo (gym)

Ubu ariko uyu musore w’imyaka 29 acumbikiwe mu nzu y’imbohe ya Scotland Yard, Police ya Londres.

Egide Rwema
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • kabisa turabakunda cyane

  • Ndabashimira amakuru yohirya nohino mutugezaho.Kandi ndabifuriza kugira umwaka wuzuye iterambere riva ku Mana muzagwize abasomyi bangana nkumusatsi wabantu batatu.Murakarama

  • butare ni sho 2 kuko abanyeshuri ni beshi

  • bafite igihe

Comments are closed.

en_USEnglish