Digiqole ad

Uko amakipe yatsindanye muri 1/16 cy'igikombe cy'Amahoro

Irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro muri 1/16 ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama. aha habaye umukino umwe, Interforce FC yanganyije na Stella Maris 2-2 bakizwa na za Penaliti Interforce ikomeza muri 1/8 yinjije 5-4 za Stella Maris

APR niyo iheruka gutwara iki gikombe
APR niyo iheruka gutwara iki gikombe

Indi mikino yose yabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama. Iyi mikino ikaba yari ‘Knock out ’ itsinze ihita ikomeza, itsinzwe ikavamo.

Mu makipe 32, yakinnye muri iyi week end, 16 niyo yabonye itike yo kuzakina imikino ya 1/8

Ubushize iri rushanwa ryaterwaga inkunga na MTN, ubu rikaba ritangiye nta muterankunga uraboneka nkuko tubikesha FERWAFA.

Igikombe cy’amahoro giheruka, kikaba cyaregukanywe na APR FC itsinze Police FC.

Uko imikino yagenze:

Ku Cyumweru tariki ya 8/01/2012

APR FC 1-0 Isonga FC

Police FC 1-0 Espoir FC

AS Kigali 6-0 Kirehe FC

Mukura VS 1-1 Rwamagana City ( Mukura yinjije penaliti 4-3)

Rayon Sports 5-0 Musanze FC

Marines FC 1-0 Zebres FC

AS Muhanga 0-1 Unity FC

Kiyovu Sports 3-0 Intare FC

ASPOR FC 2-0 Gasabo United

SEC FC 0-0 SORWATHE FC (Sec yinjije penaliti 5-3)

Amagaju FC 5-1 UNR FC

La Jeunesse 5-1 Etoile de l’Est

Etincelles FC 2-1 Esperance FC

United Stars 2-2 Nyanza FC (Nyanza yinjije penaliti 5-4)

Pepiniere FC 0-0 Bugesera FC (Bugesera yinjije penaliti 5-3)

 

Uko amakipe azahura muri 1/8

APR FC vs. Bugesera FC

Police FC vs. Nyanza FC

AS Kigali vs. Interforce FC

Mukura VS vs. Etincelles FC

Rayon Sports vs. La Jeunesse

Marines FC vs. Amagaju FC

Unity FC vs. SEC

Kiyovu Sports vs. ASPOR FC

Imikino ya 1/8 ikaba iteganyijwe tariki ya 1/02/2012

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

en_USEnglish