Month: <span>July 2011</span>

Jeannette Kagame mu ruzinduko muri Uganda

Jeanette Kagame ari mu ruzinduko rutunguranye muri Uganda ari kumwe ndetse yifatanyije na mugenzi we Mrs. Janet Museveni  akaba n’ushinzwe ububanyi n’amahanga w’ intara ya Karamoja mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Uganda. Nubwo leta ya Uganda itigeze ibishyira ahagaragara, uru rugendo ngo ni ikimenyetso kiza cy’umubano mwiza ubu uri hagati ya Uganda n’u Rwanda. Ibiro by’umukuru […]Irambuye

Ubucuruzi I Kampala bwahagaze, Abacuruzi mu myigaragambyo

Abacuruzi I Kampala muri Uganda kuri uyu wa gatatu banze icyemezo cya leta cyabasabaga kwihangana ukwezi kugira ngo bakemure ibibazo byabo mu gihe bo bakomeje imyigaragambyo yo guhagarika ubucuruzi no kuri uyu wa kane. Abacurizi ba Kampala barinubira imisoro myinshi basabwa, izamuka ry’ibiciro bya Petrole, ishillingi rya Uganda riri guta agaciro ku buryo ngo bukomeye, […]Irambuye

Rayon sport hafi kuzana umuzamu wa Bunamwaya FC

Rayon sport si Ndoli Jean Claude ushakisha gusa kuko ubu noneho ngo bari no gushakisha umunyezamu w’ikipe ya Bunamwaya yo muri Uganda iherutse gusezererwa muri ¼ muri Cecafa Kagame Cup. Uyu muzamu Hamza Mwonge yaba asigaranye amasezerano y’amezi agera muri 6 n’ikipe ya Bunamwaya nkuko amakuru atugeraho abyemeza. Hamza Mwonge yagaraje ko ari umuhanga ubwo […]Irambuye

C. Ronaldo ari kwitwara nka Lampard mu biruhuko

Nubwo batagiye ku nyanja imwe, dore ko Frank Lampard (wigaragaje cyane mu biruhuko) yabanje Miami,USA,  agakomereza Marbella muri Espagne, Christiano Ronaldo we n’umukunzi we Irina Shayk bari ku nyanja muri Portugal mu cyumweru gushize mu karuhuko ariko imyitwarire ngo ijya gusa niya Lampard yagaragazaga muri ibi biruhuko abakinnyi baherutsemo n’abagore, insuti cyangwa amahabara yabo. Ronaldo […]Irambuye

Beauty of Rwanda: Uduseke I Newcastle mu bwongereza

I Newcastle mu burasirazuba bw’igihugu cy’Ubwongereza uduseke nyarwanda bukorwa n’abanyarwandakazi burashakirwa isoko rinini  n’abitwa “Beauty of Rwanda”. Utu duseke  ngo dukunzwe kandi dutangaza benshi mu mujyi wa Newcastle nkuko tubikesha  www.linkedin.com   Salha Kayitesi ni umunyarwandakazi uba hariya, akaba ari nawe uri inyuma y’iyi gahunda ya Beauty of Rwanda I Newcastle ishakisha isoko ry’uduseke tuboherwa […]Irambuye

Intambara ikaze hagati ya Facebook na Google

Google na Facebook, ni zimwe mu mbuga za internet zimaze kubaka izina mu ruhando rw’ikorana buhanga, cyane cyane mu guhuza abantu benshi (Social network) kuburyo buri imwe yumva ko igomba kurushaho gukora cyane ngo idatakaza aba kiliya. Muri iyi minsi facebook isa naho imaze kwigarurira isoko kuko ifite abanyamuryango babarirwa muri miliyoni 75 n’imisago. Iyo […]Irambuye

Urugi rwa Bus rwamutaye kuwakajwiga hafi kumwivugana

Uyu mukobwa w’umunyabyago atuye Maanshan city, mu bushinwa yarimo kuva mu modoka itwara abagenzi mu gihe umushoferi wayo ngo yari yarakajwe n’uko abagenzi bari gutinda gusohoka maze akinga urugi (automatic door) niko gukingirana ijosi ry’iyi nkumi yasohokaga. Mu gihe yari ku munigo w’uru rugi ngo yaratatse cyane nubwo ngo abamwumvise ari bake uretse abamwegereye, ari […]Irambuye

Igiciro cy’umugati cyikubye kabiri i Mbandaka muri Congo

Nkuko tubikesha urubuga rwa  www.lareference.cd , muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa izamuka rikabije ry’igiciro cy’umufuka w’ifarini aho igiciro cy’umufuka cyavuye ku mafaranga  ibihumbi mirongo itanu na bine (54 000) kikagera ku mafaranga ibihumbi ijana (100 00) by’amafaranga akoreshwa muri Congo (Francs Congolais) ugereranyije n’amadorari ya America angina na $108,8. Iri zamuka rikabije ryatangiye […]Irambuye

NUR izabona miliyoni 30 z’amadolari mu rwego rwo kuyagura

Kuri uyu wakabiri tariki 5 Nyakanga ni bwo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hateraniye inama yigaga k’umushinga wa miliyoni 30 z’amadolari y’Abanyamerika (30 million $), agamije kwagura ibikorwa remezo by’iyi Kaminuza. Ariya mafaranga agera kuri miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda, azatangwa na guverinoma ya Koreya. Uwari uhagarariye itsinda ry’Abanyakoreya muri iyo nama Prof. Hung Kook […]Irambuye

Ubufaransa muri gahunda yo kuburanisha ibyaha bya Genocide

Inteko  ishinga amategeko mu  gihugu  cy’ Ubufransa  yatoye itegeko  rishyiraho urugereko rwihariye mu rukiko  rw’  i  Paris   ruzakurikirana  imanza  zirebana  n’ ibyaha  byibasiye  inyokomuntu , ibyaha  by’ intambara na  genocide . Uru  rugereko  rukazaba  rugizwe  n’ abacamanza  b’ umwuga , inzobere mu birebnana  no  gukora amaperereza  rukazagira  kandi ububasha  bungana  n’ ubw’ urundi  rugereko  […]Irambuye

en_USEnglish