Digiqole ad

Igiciro cy’umugati cyikubye kabiri i Mbandaka muri Congo

Nkuko tubikesha urubuga rwa  www.lareference.cd , muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa izamuka rikabije ry’igiciro cy’umufuka w’ifarini aho igiciro cy’umufuka cyavuye ku mafaranga  ibihumbi mirongo itanu na bine (54 000) kikagera ku mafaranga ibihumbi ijana (100 00) by’amafaranga akoreshwa muri Congo (Francs Congolais) ugereranyije n’amadorari ya America angina na $108,8.

Izamuka rikabije ry'igiciro cy'umugati
Izamuka rikabije ry'igiciro cy'umugati

Iri zamuka rikabije ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1Nyakanga mu bubiko bw’ahitwa Mbandaka mu ntara ya Equateur ibi bikaba bitangazwa n’abaturage bo muri aka gace.

Nkuko bisobanurwa n’ababitsa muri ubwo bubiko ibyo biraterwa ahanini n’ibura rya Produits zikoreshwa muri urwo ruganda. Ku bacuruzi bo ngo biraterwa n’uko amato aturuka I Kinshasa ahagera akererewe bigatuma habaho gushira muri stock kwa Produits zikoreshwa mu ikorwa ry’Ifarini mu bubiko.

Iryo bura ry’Ifarini rikaba ryaratumye habaho izamuka rikabije ry’igiciro cy’umugati ukava ku mafaranga Ijana(100) ukagera ku mafaranga Magana abiri (200) y’ amafaranga akoreshwa muri Congo ni ukuvuga  ubwikube kabiri bw’igiciro cy’umugati cyari gisanzwe, byanatumye hanabaho kwinuba kubaturage batuye muri ako gace. Ibi kandi bikaba byaratumye Abacuruzi baranguye kugiciro cya mbere y’iryo zamuka barahagaritse kongera kurangura.

Ibi bikaba byaratumye abashinzwe ubukungu mu ntara bohereza inzobere zabo mu  by’ubukungu kujya gusuzuma ububiko bw’ibyo bicuruzwa kugirango koko barebe niba haba hari ikibazo cyo kubura kwa Produits zikoreshwa. Intego yabo nyamukuru ikaba ari ukujyayo ngo bamenye imva n’imvano nyayo y’izamuka ry’igiciro  cy’ifarini mu gace ka Mbandaka.

Umuseke.com

1 Comment

  • aba baturanyi noneho barazibandwa bazereza hehe? iki kiribwa ko aricyo kijya kiramira benshi none kikaba kibaye ingume!!birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko hari aho izamuka ry’umukate byateye intugunda n’amakimbirane akomeye cyane nko mu barabu ndetse no mu mpinduramatwara y’abafaransa yo mu kinyjana cya 18. bararye bari menge rero abayobozi bakiriya gihugu gituranyi.

Comments are closed.

en_USEnglish