Digiqole ad

C. Ronaldo ari kwitwara nka Lampard mu biruhuko

Nubwo batagiye ku nyanja imwe, dore ko Frank Lampard (wigaragaje cyane mu biruhuko) yabanje Miami,USA,  agakomereza Marbella muri Espagne, Christiano Ronaldo we n’umukunzi we Irina Shayk bari ku nyanja muri Portugal mu cyumweru gushize mu karuhuko ariko imyitwarire ngo ijya gusa niya Lampard yagaragazaga muri ibi biruhuko abakinnyi baherutsemo n’abagore, insuti cyangwa amahabara yabo.

Nyegera

Ronaldo yafotowe rwose adashaka kuvana akaboko ke ku kibuno cy’uyu mucuti we Irina n’ubwo bari mu mazi ku nyanja muri Portugal.

Mu dukino bakiniraga mu mazi, uyu rutahizamu wa Real Madrid ntiyarekuraga uyu mukunzi we wari wambaye turiya twenda tubiri gusa.

Ku rundi ruhande Ronaldo nawe yagaragaje ko gym za Real Madrid zamwubakiye umubiri, ibituza ndetse n’amaboko yari yabihaye rubanda ngo bihere ijisho.

Ronaldo,26,  ubu akaba yasubiye mw’ikipe ye nyuma y’uko ibiruhuko by’impeshyi ku bakinnyi ba ruhago biri kurangira, bakaba bari bugufi gutangira imyiteguro yaza shampionat zabo.

Udukino nutwo
Ronaldo nuko akina hanze y'ikibuga
Ronaldo gym zamugize zityo, Irina nwe ni uko ateye

Photos Splash news

Jean Paul Gashumba

Umuseke.com 

13 Comments

  • haaa!! aratwaza zigata izazo uyu musore rwose!nawe se !nyuma y’imiguruko mu kibuga usanga kwinanurira kuri nyampinga nk’uyu atari ukwisubiza imbaraga mu ngingo?

  • nta mugayo rwose ngo abagira inkwi barya ibihiye! uretse kubura uko ugira nawe ariwowe ntiwamutera ibuye rwose.

  • Ronaldo we byise arabishoboye mujye mumureka. niba ashobora kubikora neza nkuko akina neza, urunva ko nta cyaha afite. Agize imana abonye akanya ko kwisusurira, none namwe muravuga?? erega umenye ko iriya ari sport ikomeye kurusha gukina umupira, ndetse no koga!! Abagira inkwi barya ibihiye mawe!!

    • uhh?sport?

  • Azi icyo ashaka. Burya ngo umukozi kumurimo niwe IMANA yemera!!!!!!!1

  • N’uko atari wowe sha! Ahubwo Ntarekure! Ntanakebakebe ye! Maze ndore!

  • Anakora akazi gakomeye reka asogongere umusa w’ ubusugi wa Nyaminga

  • iby;isi byose nubusa kandi abagore bose ni kimwe ar utwaye benz cg ujyanye inyanya ku isoko bose ni bamwe

  • NTUKABESHYE SHA ABAGORE BOSE SI KIMWE BANA

  • mumureke aracyari muto

  • Man nanjye arinjye nabahekenya sha.That is how the world is.

  • Sha niko mubibona ariko niba atari umugore we imbere y’Imana ni cyaha!

  • to some celebrities the woman thing aint an coz they them like clothes.

Comments are closed.

en_USEnglish