Beauty of Rwanda: Uduseke I Newcastle mu bwongereza
I Newcastle mu burasirazuba bw’igihugu cy’Ubwongereza uduseke nyarwanda bukorwa n’abanyarwandakazi burashakirwa isoko rinini n’abitwa “Beauty of Rwanda”. Utu duseke ngo dukunzwe kandi dutangaza benshi mu mujyi wa Newcastle nkuko tubikesha www.linkedin.com
Salha Kayitesi ni umunyarwandakazi uba hariya, akaba ari nawe uri inyuma y’iyi gahunda ya Beauty of Rwanda I Newcastle ishakisha isoko ry’uduseke tuboherwa mu Rwanda. Yaganiriye na ruriya rubuga arubwira uburyo uriya mushinga ugamije gufasha abanyarwandakazi, kandi batanateganya kuwukorera imahanga gusa.
Igitangazamakuru: Ni iki cyatumye utekereza gukora iyi business?
Salha Kaitesi: Igitekerezo nakigize rimwe nagiye mu Rwanda mu biruhuko. Nagarutse hano aho mba I Newcastle maze mbitekerezaho nitonze, mfungura urubuga rwabyo kuri facebook mbona abantu baragenda barugana cyane ndavuga nti reka mpere aha.
Igitangazamakuru: Ninde wagufashije kubitekerezaho? ninde mufatanyije? Ni gute abagore bo mu Rwanda bakwizeye bagatangira kuguha uduseke twabo ngo udushakire isoko hano Newcastle?
SK: Nafashijwe cyane n’umuryango wanjye ndetse n’inshuti imwe. Naho abagore bo mu Rwanda bo ntakuntu batari kunyizera kandi bareba ko mbashakira ikiza, nkorana nabo bwambere babonyeko ndi inyangamugayo kandi nabo ni uko.
Igitangazamakuru: Ubushize wari I Londres werekana ibyo ukorera Newcastle, uratekereza kuzabijyana no mu Rwanda ukabyereka abanyarwanda?
SK: Yego rwose I Londres byagenze neza ndetse ubu ndateganya kujyana iyi gahunda yacu ya “the Only One Basket campaign” no mu Rwanda ndetse n’ahandi kw’isi. Navukiye I Kigali kandi nsura u Rwanda nibura buri mwaka bityo ntibizangora ni ahantu nzi cyane. Ikindi nuko abantu ba hano bamaze gukunda uduseke cyane.
Igitangazamakuru: Dusobanurire neza iby’iyi gahunda yawe ya “Only one basket” icyo igamije?
SK: “Only One Basket “ ni campanye (campaign) ya “Beauty of Rwanda” igamije kurangiza ubukene bw’umuboshyi w’agaseke mu cyaro mu Rwanda. Kutubonera isoko rigari hanze y’u Rwanda ni urufunguzo rwo kugirango batere imbere.
Igitangazamakuru: imbuga zihuza abantu (Social Networks) zisa naho zagufashije bikomeye ? ni ubuhe bufasha bundi waba ukeneye ku bagize Diaspora?
SK: Iyo hatabaho imbuga zihuza abantu ubu ntituba turi aha turi uyu munsi. Zaduhuje n’abantu benshi cyane mu gihe gito tutatekerezaga. Ariko turacyakeneye gufashwa birenzeho, gusangira ibikorwa byacu kuri facebook na twitter birafasha cyane, nibyo tunasaba ba Diaspora ndetse n’abanyarwanda babishoboye.
Igitangazamakuru: Beauty of Rwanda ubu igeze he? Muratekereza kugera kuki mu gihe kizaza?
SK: Beauty of Rwanda ubu yafunguye website yayo kuva tariki 11/11/2010. Nubwo tukiri bato (Beaty of Rwanda) ariko dufite inzozi nyinshi, turifuza kubona umubare munini w’abagura uduseke tuva mu Rwanda, twifuza kubona ababoshyi b’uduseke mu Rwanda baratandukanye n’ikitwa ubukene, ndetse twifuza ko rimwe uduseke two mu Rwanda twazajya tuboherwa hano I Burayi.
Umuseke.com
7 Comments
uyu nyiramwiza rwose yakoze ikintu kidasanzwe!kuko uyu mushinga we uzageza abanyarwandakazi kuri byinshi ndetse nawe ubwe bizamufasha.
ibi ni byo guhesha agaciro iby’iwacu abandi barabeshya. kuko niba uduseke twarageze kuri facebook na twitter byatumye turushaho kumenyekana.
Abanyarwanda baba mu bwongereza, cyane cyane SK, bamaze kwihesha agaciro, kuko bageze ku rwego rwiza rwo gukora business kandi barimo kugana heteje imbere iby’iwabo. mukomereze aho, murimo kugana heza.
ni bahagararire abanyarwanda koko dufite product nziza cyane kandi mpuzamahanga banashishikarize abanyarwanda kazi gukora twinshi birinde aba pirata nkabashinwa baradukora nabo baramenye batazadutobera amateka babyitondere!!!!!!!!
ibyiza by’u rwanda ni byinshi kandi nta gushidikanya iki ni cyo gihe kugirango abanyarwanda bigaragaze mu ruhando rw’amahanga.
Big up kuri aba banyamwari mukomerezaho muhatubere mawe courage.
TWISHIMIRA ABANTU NKABA BATEZA IMBERE URWABABYAYE NDETSE N’ABANYARWANDA BOSE. BITYO NANGE NDASHAKA KURIRIMBA INDIRIMBO ITAKA URWANDA N’ABANYARWANDA. NDABISHIMIYE KANDI MWINGERE IBIKORWA BYANYU BIGERE KURE NATWE TWABYUNGUKIRAMO
Comments are closed.