Digiqole ad

Urugi rwa Bus rwamutaye kuwakajwiga hafi kumwivugana

Uyu mukobwa w’umunyabyago atuye Maanshan city, mu bushinwa yarimo kuva mu modoka itwara abagenzi mu gihe umushoferi wayo ngo yari yarakajwe n’uko abagenzi bari gutinda gusohoka maze akinga urugi (automatic door) niko gukingirana ijosi ry’iyi nkumi yasohokaga.

Mu gihe yari ku munigo w’uru rugi ngo yaratatse cyane nubwo ngo abamwumvise ari bake uretse abamwegereye, ari nabo batabaje umushoferi arongera akanda ahafungura uru rugi dore ko hariya bidakorwa na Convayeri (Conveyor).

Uyu mukobwa n’amasoni n’ikimwaro ngo ntiyiriwe agira icyo abaza kuri iri hohoterwa ahubwo ngo yahise akora mu karenge arigendera akanda ijosi rye nyuma yo kurokoka urugi rw’iyi Bus rwari rumwambuye ubuzima.

Photo China news

Oscar Ntagimba

Umuseke.com

5 Comments

  • yoooo niyihangane ariko ntakwiye kugira isoni ngo ananirwe kwibariza

  • sha pole mada,gusa shoferi agomba kwitonda

  • nari nziko abashoferi b’abasazi baba ino aha gusa. ni akumiro!

  • Yoooooooooo,kandi gafite n’amaguru meza shenge!!!Yari arenganye rwose.

  • Pole sana kabisa naho ubundi war’ugiye!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish