Uyu munyamuzika ubu ari mu Ubwongereza ku mpamvu z’amashuri, yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko yabaye ahagaritse ibikorwa bya muzika kugirango yite ku cyamujyanye. Kitoko mu kiganiro yahaye umunyamakuru w’imyidagaduro Tijara Kabendera kuri telephone yatangaje ko icyo ashaka kubwira abakunzi ba muzika ye ari uko abaye ahagaritse umuziki kugirango yige. Ati “ Ubu ndi mubwongereza […]Irambuye
Iyi ni intambara Israel yagabye ku bihugu by’Abarabu. Kuva Israel yabona ubwigenge muri 1948, yahise itangira urugamba rwo kwemeza Abarabu ko ari igihugu gifite ubusugire ko ntawe ugomba kukivogera. Kubera ko cyari kirimo kwiyubaka wasangaga ibihugu bituranye nacyo bidashaka kubona Israheli nk’igihugu gifite ingufu muri kariya karere. Israel yagabye ibi bitero mu rwego rwo guca […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Gambia, Yahya Jammeh yaburiye abaturage b’igihugu cye ko umuntu uzafatwa akorana imibonano mpuzabitsina n’uwo bahuje igitsina (ubutinganyi) azicuza impamvu yavutse. Kugeza ubu impaka ku burenganzira bw’ababana bahuje ibitsina zikomeje kuba nyinshi nyuma y’uko mu minsi micye ishize Ubufaransa n’ubwongereza bereje ko abaturage b’ibyo bihugu bashobora kubana bahuje ibitsina byemewe n’amategeko. Mu mpera […]Irambuye
Amazina ye ni Sean John Combs, avuga ko yiswe Puff akiri umwana kuko yagiraga umujinya cyane, naho Daddy ni akazina yavanye mu mupira (football americain) yakinnye akiri umugirigiri, ni umugabo ubu w’imyaka 43, ni umunyamuziki wuzuye, umukinnyi wa filimi, rwiyemezamirimo n’ibindi. Yavukiye muri Harlem akurira i Mount Vernon mu mujyi wa New York nyina yari […]Irambuye
Ibirwanisho by’umutwe w’abanya Liban byavumbuwe mu burasirazuba bw’afurika nkuko ubutasi bwa the West African nation’s army and spy agency bubitangaza. Umuvugizi w’ingabo muri ikigihugu Brig Gen Ilyasu Isa Abba yavuze ko intagogondwa eshatu z’abanya liban ziri mu maboko y’abashinzwe umutekano. Ati “ibikoresho bikomeye birimo rifles, anti- tank na RPG byavumbuwe mu mujyi wa Kano mu […]Irambuye
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”, kuri Nduwayezu Mathias akari kabuze ndetse yari anaziko katakiriho kabonetse nyuma y’imyaka 19 batandukanijwe na Jenoside yakorewe abatutsi akaza gutoragurwa n’umusore wo mu Karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda aramurera aramukuza, ubu yari arangije amashuri yisumbuye. Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi Inama y’igihugu y’Urubyiruko […]Irambuye
Umukinnyi w’ikipe ya Royal Antwerp yo mu bubirigi ndetse unakinira ikipe y’igihugu Amavubi Salomon Nirisarike arifuza kuva muri iyi kipe agashakisha indi kipe yo ku rwego rwisumbuye nyuma yo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere ku mugabane w’iburayi. Ibi uyu mukinnyi uri kumwe n’abandi bakinnyi b’Amavubi mu mwiherero i Rubavu akaba yabitangaje na nyuma […]Irambuye
Uwimabera Anastaziya utuye mu mudugudu wa Gatika, akagali ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, afite imyaka 44 y’amavuko, arubatse afite umugabo n’abana batatu. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’ubumenyi n’iterambere(Sciences de développement). Uwimabera yabanje gukorera abandi, imyaka isaga icumi, ariko aza gusezera mu kazi yakoraga mu mushinga w’Abadage […]Irambuye
Imibare y’abakeneye udukingirizo mu karere ka Ruhango ngo iraruta uturi ku Isoko bityo abaturage badukenera bakaba basaba ko utwo dukoresho twakongerwa ku isoko. Habarurema Elias w’imyaka 25 y’amavuko , atuye mu murenge wa Ruhango, avuga ko akoresha agakingirizo buri gihe uko agiye gukora imibonano mpuzabitsina, kubera ko kamufasha kwirinda inda zindaro, kakamurinda indwara zinyuranye zandurira […]Irambuye
Ubuyobozi bwo mu ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Kiruhura ho muri Uganda, bwataye muri yombi umugabo w’imyaka 32 ukekwaho kuba yashakaga kujyana abantu mu gisirikare cya M23. Umuyobozi wa Polisi muri ako Karere Norman Musinga watangaje iyi nkuru, yavuze ko uwatawe muri yombi yitwa Reuben Kamuhangi akaba yafatiwe mu gasanteri k’ubucuruzi kitwa Kyapa. Uyu Kamuhangi […]Irambuye