Digiqole ad

Kitoko yemeje ko abaye ahagaritse muzika

Uyu munyamuzika ubu ari mu Ubwongereza ku mpamvu z’amashuri, yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko yabaye ahagaritse ibikorwa bya muzika kugirango yite ku cyamujyanye.

KITOKO1
Kitoko

Kitoko mu kiganiro yahaye umunyamakuru w’imyidagaduro Tijara Kabendera kuri telephone yatangaje ko icyo ashaka kubwira abakunzi ba muzika ye ari uko abaye ahagaritse umuziki kugirango yige.

Ati “ Ubu ndi mubwongereza mu byishuri ariko ntibiratangira ndi kwitegura bizatangira mu kwa munani. gusa umwanya w’umuziki nzaba nywushyize ku ruhande nintangira.”

Uyu musore avuga ko byumvikana ko azakumbura muzika, ariko ko nihagira igihinduka bitewe n’uko ishuri rizamwakira nabwo azabimenyesha itangazamakuru ryo mu Rwanda.

Avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ishuri rizatangira mu kwezi kwa munani uyu mwaka ariko ko muzika atayiretse burundi azongera kuyisubukura nabona umwanya.

Icyamujyanye hariya ngo ni ugutegura ubuzima bwe buri imbere ati “ndasengera n’abandi bose ngo dutegure ubuzima bwacu maze cyera tuzahure ubuzima bwarabaye bwiza kurushaho”

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mubyukuri yatekereje neza kandi bizamugira akamaro ubwe nigihugu muri rusange kandi bizana mufasha no mumuzikiwe mugihe kirimbere nyagasani abimufashemo

  • gusa uri mwiza iyaba wiyogosheshaga

  • Ni ngobwa musore natwe ni ukonguko twabigenje tujya kwiga imirimo ebyiri yananiye impyisi, courage ahubwo!

  • Jye simbona inkuru iri muri mwanditse. Ngo Kitoko ari mu Bwongeleza ategereje kujya mw’ishuli mu kwa munani, hanyuma ngo uko ishuli rizamwakira azabitangaza? Nta nkuru irimo rwose kandi si nangombwa buri gihe ko abantu bavuga ibyo bateganya.

    • Hoya ahubwo ikintangaje kikanambabaza yewe kintera n’impungenge z’abanyamuzika bacu,nuko uko wumva abivuga nubundi yaba muri muzika bitamurimo,i mean byari mbuze uko ngira!!!!!!niba nabandi aruko rero nta banyamuziki dufite mu rwanda

  • ufite ibitekerezo biri hejuru, twebwe abakunzi bawe turagushigikiye ariko uzunyuzamwo utwoherereze akaririmbo kamwe mu mwaka.

  • None sha KITOKO nawe wakomeje ukabivangavanga Music no kwiga? Cg aho mu BWONGEREZA ntibyashoboka nka hano mu RWANDA aho numvise ko bamwe ngo ari ba Docteur en MEDECINE ari n’abanyamuzika?ariko abaFarceurs baragwira!!Nako na KAMINUZA zo mu Rwanda niyo yayo!!!

    Dr ………akaba n’umuhanzi wa HIPHOP!!
    Nzaba mbarirwa.

  • Kitoko ndagushyigikiye, Uvuye mu Rwego ugiye mu urundi rwego uvuye muri ba Sagihobe ubaye umugabo, uzaririmba ufite agaciro, muri make wihaye agaciro

  • Sasa don’t write just to write mukore research kuko mubwongereza aho muvuga na Senegal nanjye numva ubanza bitandukanye. Kitoko areke kutubeshya abicishije hano. njye hari umuntu wambwiye ko ari muri Senegal kdi yamubonye hakaba n’abandi yabwiye ngo ari muri Hollande none ngo ari UK sinzi mwakwishakira ayanyu makuru naho iyi yo ndayikemanga

  • Uyu musore w’umuhanzi nta cyo abaye no ku ti yogoshesha bira mubera.Amasomo meza KITOKO!! Ariko muri byose gusengimana no kuyubaha ntuka byibagirwe.

Comments are closed.

en_USEnglish