Digiqole ad

Nyuma y’imyaka 19 yongeye kubonana n’umuryango we yari aziko washize

Umunyarwanda yaciye umugani ngo “Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”, kuri Nduwayezu Mathias akari kabuze ndetse yari anaziko katakiriho kabonetse nyuma y’imyaka 19 batandukanijwe na Jenoside yakorewe abatutsi akaza gutoragurwa n’umusore wo mu Karere ka Nyabihu, umurenge wa Jenda aramurera aramukuza, ubu yari arangije amashuri yisumbuye.

Ibyishimo mu muryango w'umubyeyi n'umukobwa we babonye umwana wabo Eulade
Ibyishimo mu muryango w’umubyeyi n’umukobwa we babonye umwana wabo Eulade

Kuri uyu wa gatanu tariki 31 Gicurasi Inama y’igihugu y’Urubyiruko yeretse itangazamakuru umusore w’imyaka 23 ubu witwa Nduwayezu Mathias ariko ubusanzwe amazina yari yariswe n’ababyeyi ari Sebugondo Eurade bakundaga kubyinirira Kawubosi wabonanye n’umuryango we muntangiro z’iki cyumweru nyuma y’imyaka 19 baziko uyu mwana yapfuye muri Jenoside.

Kugeza n’uyu munsi ubwo biyerekaga itangazamakuru, amarangamutima n’ibyishimo byari bikiri byose.

Uko yatandukanye n’umuryango we

Nk’uko byasobanuwe na Nyina umubyara witwa Isabelle Akizanye, ngo ubwo Jenoside yatangiraga mu Mujyi wa Kigali, abasirikare baje mu rugo aho bari batuye mu murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo barasahura banatwara amafaranga baragenda, ariko nyuma haza interahamwe zitera amagrenade murugo zirinjira zitemagura abantu, bukeye nyina yisanga yatemaguwe ariko atapfuye atangira guhunga, ariko aziko abe bose bashize.

Uyu muhungu we ngo yaje guhunganwa n’umuturanyi bagana mucyahoze ari Zaire, bageze muri Nyabihu baraburana.

Uko Kawubosi yaje kwisanga mu muryango

Muri uko kuburana n’uwari wamuhungishije, umugabo witwa Harerimana Theoneste wari urangije umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ariko ubu wubatse ufite umugore n’abana babiri yaje kubona umwana mu muhanda aramutoragura atangira kumurangisha abaza umuhisi n’umugenzi uwaba yataye umwana.

Hagati aho ngo yaje kumurekura abonye nta nyirawe ngo akurikire uwo uwo bazanye, umwana atera intambwe nkeya, yikubita hasi agira ati “Papa urantaye?”

Kawubosi na Nyina baseka nyuma kubonana
Kawubosi na Nyina baseka nyuma kubonana

Harerimana (wari ukiri umusore) yabwiye itangazamakuru ko yahise agira impuhwe niko kumutora amujya iwabo, abasaba ko bamwakira nk’ukwabo, kubw’amahirwe n’iwabo barabyemera bamurera kimwe n’umwana wabo, ndetse ngo aza no kuba incuti na Se kuburyo yajyaga nawe amwita “Papa”.

Mu kuganira, icyo gitambambuga (yari afite imyaka ine) ngo cyamubwiye ko kibuka ko bari batuye munsi y’umuhanda wa kaburimbo, iwabo bakaba bari batunze imodoka, akaba yari afite mushikiwe witwa Mimi n’uwitwa Aimé ariko kandi ngo akavuga arira ko yibuka ko iwabo haje abasirikare bakarasa ababyeyi be bombi.

Bukeye ngo bahunganye nawe muri Zaire, baza no kugarukana bakomeza kumurera kugera atangiye amashuri abanza ari nabwo bamuhinduriraga amazina kuko atari azi uko yitwa ukeretse akabyiniriro ke (Kawubosi) nako atari azi kuvuga neza, ubuzima bukomeza gutyo nk’umwana wo mu muryango wabo ndetse ubu akaba yaranahawe umurage muri uwo muryango wamutoraguye.

Urugendo rwo kubona umuryango we

Nyina yabwiye abanyamakuru ko nyuma yo kubona arokotse akarokokana n’umwana umwe w’umukobwa witwa Iraguha Emma Marie bita Mimi mu bana bane yari afite yakomeje gutekereza ko umuhunguwe Kawubosi akiriho kuko atabonye bamwica, nyuma aza kujya mu miryango itandukanye yafashaga abantu guhura n’imiryango yabo muri icyo gihe ariko ntiyamubona.

Mu mwaka wa 2000, agikomeje gushakisha nibwo ngo Croix Rouge yamweretse umwana abona arasa n’umwana we iminwa n’amatwi aramutwara aziko ari umuhunguwe ndetse amwita Sebugondo Eurade kuko yari azi ko ari Kawubosi we nyakuri.

Ku rundi ruhande umuryango wareraga Kawubosi nawo wakomeje gushakisha umuryango we wifashishije imiryango itandukanye ariko bikomeza kugorana.

Ndetse ngo hari n’umundi muryango wigeze kuza kumutwara uvuga ko ari umwana wabo, ariko mu buhamya bahaye CNLG isanga butandukanye n’ubwo umubyeyi wamureze avuga, baramubima.

Tariki 11 Gicurasi 2013, abakozi b’inama y’igihugu y’urubyiruko yagiye gusura inzu Kawubosi yabanagamo n’abandi bana batandatu b’imfubyi bashyizwemo n’Akarere kugira ngo kabone uko kabakurikirana neza.

Kawubosi ngo abasaba ko bamufasha kumubonera aho akomoka kuko ngo ari ikifuzo yakomeje kugira mu buzima bwe bwose.

Tariki 18 Gicurasi Alphonse Nkuranga Umunyabanga nshingwabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko atanga itangazo abinyujije kuri Facebook, E-mail n’ahandi ahurira n’abantu benshi agaragaza ikifuzo cya Kawubosi n’ibyo yibuka.

Umwe mu nshuti za mushiki we Mimi ngo bari baturanye na mbere yaje kuribona, aramuhamagara amubwira itangazo abonye, maze ngo mushiki we ntiyatinze kubyemera kuko n’ubundi we ngo yajyaga abwira Nyina ko Eurade batunze abona atari musaza we.

Ikibazo ngo cyaje kuba kubyumvisha Nyina utari ugitekereza ko umuhunguwe yaba akiriho.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo bahamagaye Nkuranga wari watanze itangazo, ababwira neza uko bamubona, kuwa gatatu baraye babonanye n’umuhungu wabo.

Kawubosi hagati y'ababyeyibe, Theoneste wamutoraguye, akamurera akamukuza, na Nyina umubyara babonanye mu minsi ishize
Kawubosi hagati y’ababyeyibe, Theoneste wamutoraguye, akamurera akamukuza, na Nyina umubyara babonanye mu minsi ishize

Ibyishimo ngo byari byose bivanze n’amarira yaba ku mwana wabonya inkomoko ye ubwo bahuraga mu karere ka Nyabihu, ku babyeyi bamureze n’umuryango we mushya wari umubonye.

Kugeza n’uyu munsi ubwo biyerekaga itangazamakuru, amarangamutima n’ibyishimo yari akiri yose.

Kawubosi yarangije amashuri yisumbuye n’amanota 19 mu ishami rya MCB (Math Chemistry and Biology) afashwa n’ikigega gifasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye “FARG”, akaba yizeye kuzakomeza kubanira neza imiryango afite kuko ubu afite aho avuka n’aho bamureze.

Harerimana wamutoraguye akamurera avuga ko ntakizahinduka akimufata nk’umwana we w’imfura kandi azakomeza kumuba hafi ndetse ngo yanamutangira ubuhamya ko ari umwana w’imico myiza, wabashije kwakira uburere n’ubupfura bamuhaye mu bihe bibi n’ibyiza kandi akabasha kwakira no kwisanga umuryango yari arimo.

Nyina umubyara nawe akaba yavuze ko agiye gukomereza aho Harerimana yari ageze amuha uburere bukwiye bwa kibyeyi.

Ubu Inama y’igihugu y’urubyiruko ikaba yamwemereye ko igiye kumufasha mu guhinduza ibyangombwa agatunga ibiriho amazina yiswe n’ababyeyibe dore ko yanavuze ko ariyo yifuza.

Harerimana Theoneste arabwira abanyamakuru ukuntu yatoraguye Kawubosi umwicaye iruhande, uko yamureze, uburere yamuhaye n'ukuntu agiye kujya amukumbura
Harerimana Theoneste arabwira abanyamakuru ukuntu yatoraguye Kawubosi umwicaye iruhande, uko yamureze, uburere yamuhaye n’ukuntu agiye kujya amukumbura
Nkuranga arabwira abanyamakuru ukuntu yatanze itangazo none rikaba ribyaye ikintu gikomeye atatekerezaga
Nkuranga arabwira abanyamakuru ukuntu yatanze itangazo none rikaba ribyaye ikintu gikomeye atatekerezaga
Mimi na Nyina baracyanezerewe umwe kubona umwana we undi kubona musaza we
Mimi na Nyina baracyanezerewe umwe kubona umwana we undi kubona musaza we
Nyina wa Kawuboyi avuga ukuntu yakiriye inkuru yo kongera kubona umuhunguwe nyakuri
Nyina wa Kawuboyi avuga ukuntu yakiriye inkuru yo kongera kubona umuhunguwe nyakuri
Uko barebanye baranezerwa
Uko barebanye baranezerwa
kimwe n'abandi bana Kawubosi nawe yatangiye guteta kuri Nyina
kimwe n’abandi bana Kawubosi nawe yatangiye guteta kuri Nyina
Umuryango wari ugizwe na babiri ubu ni batatu
Umuryango wari ugizwe na babiri ubu ni batatu

Photos by Vénuste Kamanzi

Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Yooooo Imana ihabwe icyubahiro nukuri!

    • Imana ishimwe!!

    • Iyi nkuru inteye emotion ku buryo nyirangije amarira yaje! N’indi miryango yabuze abayo Imana izayifashe babonane. Dieu merci.

  • Biratangaje!!!!

  • None se Kawubosi kugirango afashwe na Farg yabwiwe n’iki ko iwabo bari abatutsi ko wumva Atari azi n’izina rye? Farg se yamurihiye ishingiye kuki ku mwana utari uzwi inkomoko? ndumiwe koko!!!!

    • Ndumva Baregandeye kuri Famille yamwakiriye uko yo yari iri, biryo numwana agendera kuri iyo turufu gusa ntampamvu yo guhita utekereza ibyo kuko birimo ningengasi ahubwo reka twese twishimire uburyo umuryango wongeye guhuzwa na bookface nako facebook njye nahise ngira amarangamutima.

    • ntukazane amatiku aho ngaho ibyo nibyo byoretse U rwanda , nk’uko bariya bamwakiriye batitaye ku ho yaturutse, cg se ikindi kindi FARG ukuriye FARG yashyize mu gaciro asanga akwiye gufashwa, U RWANDA rukeneye abantu bareba mu ndorerwamo y’ubunyarwanda , kuruta wowe ukirebera mu ndorerwamo y’amoko.

      • uzabeshye abahindi sintekereza nkuko ubivuze, ahubwo nge nkeneye facts zigaragara apana amarangamutima- abo FARG ifasha birazwi igikurikizwa ngo ibafashe- ntabwo ari ugutomboza- niba nta gisubizo ufite ujye uceceka- nge nibarije uko farg yamurihiye kandi atarazwi inkomoko kandi ndumva ikibazo cyumvikana. sawa utuke nakubwira iki!!!!

    • NSHUTI SHAKA CASH UVE MURI IBI WANA! ESE IYO KAWUBESI APFA WARI KUNGUKA IKI ? ESE IYO ABURANA NABE WARI KUNGUKA IKI! KAWUBESI BAHO NATWE TURIHO!

  • This is very interesting for sure!

  • ndabona iki gihungu ari igiteka-mutwe- ejo kizavug ako aba atari bo babyeyi bacyo ko kibeshye koahubwo ari Rubangura cyangwa Rujugiro wakibyaye!!! abahashyi ni benshi kabisa!!!

    • mbega bwenge, yewe ni buke rwose ujye uryongeraho, urumva judgement uhise ugira

  • AMEN IMANA D– USENGA NI INYAKURI KANDI ICIRA INZI ABAYIZERA, MUSHIME IBINDI MUBIREKERE UYATUREMYE. Nanje se mvuze uko twarokotse mwakwirwahe…

  • Mana uhabwe icyubahiro ,,mbega byiza weeeeeee disi natwe tuzabona Gatera reka twe kwiheba

  • ok kabuwosi we aratashe nahose mugenzi kawbosi batoraguye mbere ye abaye uwande ? nawe mumushakire uwe muryango yuko aho ntakibanza akihafite nyirabyo yaje
    ashwiiiii

    • Iyi nkuru irashimishije, aliko hari icyo nibajije, baravuga ko ngo uyu mama yatoraguye umwana ngo avuga ko ari uwe, ubu koko umubyeyi w’umugore wibyariye umwana, akamwonsa, akamuheka, akamwuhagira kugeza afite imyaka itatu cg ine, amwitiranya n’undi ate? N’iyo aba bahungu bombi baba basa nk’intobi, buri wese aba afite akantu kamuranga kihariye.

  • Imana ni Imana kandi n’abandi ntibihebe wasanga nabo babonye abo baburanye gusa bakomeze basenge Imana byose izabikora kuko niyo nkuru.

  • mutwereke uwo batoraguye mbere hanyuma natwe tu juge turebe kandi bakore ADN

    • ushyize mo ubwenge kurusha abandi! kuko ushobora gusanga habaye ukundi gushidikanya nyuma!

  • Mbega byiza

  • Tres bien,iyo nkuru ni nziza peeee,oh gloire a Dieu.

  • Nanjye amarira ambunze mu maso, Imana ni yo nkuru, icyo ishaka ko kiba kibera igihe. Interesting story

  • Emma ndamuzi rwose Imana ishimwe ko abonye umuvandimwe.Biranejeje rwose.

  • Mbega ngo biraba byizaaaa! Ndanezerewe cyaneee. Uriya mugabo wamureze uwampa ngo tuzaganire, mubaze ikibazo kimwe gusa. Akwiye gushimwa.

  • Nibamuhindurira amazina,uwo bari bayahaye mbere bizagenda gute?babitekeye aho ubundi mu kinyarwanda bavugako izina ari irikujije!noneho uwo bafashe mbere bamuhe uwatoraguye Kawubosi!

  • ndishimye kuko nuyu muryango ndawuzi ariko ndababaye cyane kuko nubu ndimo kurira binyibukije umwana twaburaniye igitarama witwaga kobwa afite na musaza we witwa hungu twahuriye ku kigo cyitwaga cyera iga kuri komine mushubati hamwe nundi mwana wumukobwa bari bararashe kukaguru nundi muhungu wavugaga ko iwabo ari kacyiru twese tutaziranye bigaragara duhuje ikibazo nyuma uwo mwana nabo tuza kuhava tugaruka igitarama tugeze aho bita mumeru abo twari kumwe bashaka kumanuka za buringa kandi njye sinashoboraga kujyayo kuko bari kunyicirayo ndababwira ngo bigendere ndagenda ngeze imbere mbona wamwana yankurikiye ndamuhendahenda ngo asubireyo abasange aranga turajyana twabanye hafi imitsi 2 kuwagatatu turahantu bita imusumba barantwara bagiye kunyica mbashaka kubacika ubwo umwana tuburana ubwo nanubu mama yiba yarabayeho simbizi

  • IMANA IHABWE ICYUBAHIRO CYAYO KUBERA UBWIZA BWAYO, IMBABAZI ZAYO,N’IBITANGAZA IDUKORERA

  • Theoneste we! Imana iguhere umugisha ku gikorwa cyiza wagize, gira so yiturwa indi, nawe uzagororerwa!

  • Inkuru nk’izi iyaba zabaga nyinshi, zikomeza umutima,mugihugu cyacu burya abantu bose ntabwo ari babi , kandi bose ntibabaye babi.Naho ibyo kuvugango arateka umutwe, hari uburyo bworoshye bwo kumenya ukuri hakurikijwe ADN.

  • Mimi, famille twese twishimye. Imana ni Imana.

  • Ndishimye cyane birenze.Uwiteka ahabwe icyubahiro bwa mbere na mbere,Ikindi ndasabira umugisha abagize neza bose,Imana ihe umugisha mwinshi uno muntu wamutoraguye,Uwiteka ahe uno muryango wamureze umugisha w’iteka ryose,Ineza bagiriye uno mwana Uwiteka azahore ayibuka ibihe byose,ndashimira n’abagize uruhare bose mu kuboneka k’uyu mwana,Imana ihabwe icyubahiro cyinshi kubagira ibikoresho byiza,muhabwe umugisha mwinshi,muhorane amata mu cyansi,ntimuzagire icyo muburana umushoborabyose.

  • Mbega byiza Mana wee! Ndishimye nenda kurira. Inkuru nk’izi zirigisha,kwihangana,kugira neza nta gihombo kibamo rwose.Theo Imana izaguhemba humura nubwo ugiye kubura umwana w’imfura,uzibagirwa ayo marira.Imana ntihuguza. Muzakomeze kubana nk’abavandimwe imiryango yombi.Mugire amahoro.

  • Nemera neza ko facebook ifite akamaro gakomeye icyo dusabwa nukuyikoresha neza.

  • Mana weeeeeeeeeeeeeeeeeee,byandenze pe!
    ibyimana ikora biratangaje

  • Ngayo nguko ngibyo ibikenewe muriy’isi ya none! Umva musore, ibere rya konkeje riragahoran’umugisha wakibyeyi!Dore ibyishimo by’umumama weee!! Urakabihorana!Namwe babyeyi mwareze uwo mwana, sinabona aho mpera mbashimira, yewe nubwo nahabona, ntibyagira iherezo! Gusa mbaragije Imana, uwo mutima mwiza utagira uko usa muzawuhorane! Mwakoze neza mutazi uwo mukorera uwo ariwe, aho ava, icyo ari cyo, ineza yanyu ifite ireme! Muzayihorane nk’uko mubisanganywe! “Ineza n’inabi ubisanga imbere, ariko ineza iragucungura” ndahamya ntashidikanya ko bateze kuzabibagirwa! Ngibyo ibikenewe mur’iy’isi yanone! Ubwo buntu n’imbabazi muzabihorane by’iteka ryose!…komeza imisango, …komeza inganzo,…komeza imihigo,…komeza ibarizo sakwe sakwe ntizibagirane!Ayo ni amagambo y’umuhanzi. Gako kdi n’akamaro k’itangaz’amakuru, naho mureke abirirwa basebanya…! Mugir’AMAHORO niyo njye mbifurije!

  • Jye ndapfuye amarira aranyishe Imana ikora ibikomeye nihabwe ikuzo pee!mpise nibeshya nti nanjye yenda Mimi twavukanaga yaba akiriho kandi narashyinguye amagufa ye oh Jesus ntabara pe kuko ndumva nshize rwose cyakora Imana dusenga irakomeye

  • Yoooo,Imana ihimbazwe cyane iyi nkuru irashimishije birenze kubivuga.mimi ishime rwose ugiye kujya utemberana na musaza wawe umuteteho muge inama umwereke umuryango wasigaye atarazi mwishime sha ni byiza pe mama wawe nawe yishime cyaneeeee kuko abonye umwana uzamuha umukazana yongere umuryango Imana niyo nkuru.

  • Ibyishimo byinshi, byanteye kurira cyaneeee! Imana ntisiba kutwereka urukondo rwayo kandi nta bitangaza birenze ibi. Gusa kugira neza ntagihombo. Abasenga muze dusabire na kariya kana ibikomere kazashobore kubyakira kuko murabona ko yongeye kuba ipfubyi.

  • Jye mubyukuri ndunva aribyiza!! Ibi binteye nange kwizera ko nzashobora kubona aho nkomoka , dore ko kuva 1994 sindasubira mu Rwanda,nahunze nfite imyaka 7, kandi iyo ngerageje gusaba Red cross, bambwira ko nta muryango ngira, kuko ngo barabajije barababura. Hope one day I will be called the son of somebody here in USA. May God hear that!!

    • niko Georg we…aho muri USA wahageze ute? wasubiye iwanyu ugashakisha bene wanyu. cyangwa uratinya ibyowakoze? niba ukeneye kugira umubyeyi, garuka mu Rda n’amahoro.. naho va muribyo byo kurira kurubuga rw’umuseke.

      • ariko ntimugakabye ubwo se umuntu wahunze afite 7 ans nibiki yaba yarakoze koko? ahhaaa nzaba mbarirwa da!!!!

  • ibi ni byiza cyane iyaba twahoraga twumva amakuru meza nk’aya aho kumva ngo abantu batemanye abandi babyaye ibisimba bituma imitima y’abantu igihe cyose igira impagarara bumwe tukumva ko isi turimo ntakiza kirimo ari ko tukirengagizako iyi si muri rusange atari mbi ahubwo muntu wayihawe ho umurage wo kunezezwa nayo ariwe usubira inyuma akaba nyirabayazana wo kuyangiza.njye aha mbonye mo isomo rikomeye cyane ko nta gihombo cyo kugira neza.kuko iyo uriya wamureze aza nko kumuta bagahura angana kuriya akamumanya yari kugira ipfunwe z’uko yagize nabi !ariko kuko atanabitekereje akamurerana n’abe akaba amukujije nta munsi yigeze abura ibyo agaburira abana be n’uriya arimo !ni ya mana rero!yewe ntani cyo yigeze abura ni ukubera ya neza yagize .murumva rero ko ntagihombo!ubu uko uriya mugabo azabaho kose ntamunsi n’umwe azabura amahoro kuko umugisha w’imana ntaho ujya!ubugingo yarokoye ntamunsi n’umwe imana izabwirengagiza!natwe duharanire kugira umutima ukunda kandi witanga mubihe ibyo aribyo byose!! nicyo mbifurije guhora duhumeka ihumure igihe cyoseeeeee!amen

  • Mugire amahoro!! Uwo mwana ashatse yakomeza amazina y’umubyeyi wamureze!! Amenye ko uburere buruta ubuvuke!! Ikindi kandi mwiyibagije ko kwa Nyina wa Kawubosi bari bafite undi mwana bari barahaye amazina ye ya Mbere!! Numva ko nyina wa kawubosi guhindura amazina yari yarahawe n’umurera ari ukuba Indashima! Kuko aramutse asanze atari uwe n’undi yabona yamuhindurira amazina bigahora biryo! Amazina yahawe n’uwamutiraguye akamurera. Nduwayezu Mathias araryiyambura abe uwande ko Yezu ariwe wamwiragiriye koko!!! Nyamara ntirabara mukuru nk’uwaribonye!

  • nukuri kose izi social networkzifite akamaro, hari ababye bakibuza abana babo kujya kuli facebook ariko sibyo ahubwo bari bakwiye kujya babasobanurira ko iyo zikoreshejwe nabi aribwo zigira ingaruka. njye ndashima byumwihariko secretaire executif wa national youth council kuko we arabyitabira cyane kandi twe nkurubyiruko turamushyigikiye, urugero rworoshye namutangaho nuko hari igihe mbamfite ikibazo nibaza kumibereho yurubyiruko rw’ urwanda nkamwandikira mbinyujije kuli twitter yanjye kandi agahita ansubiza . urubyiruko rero narukangurira kwitabira gukoresha ziriya social networks kuko ari ingirakamaro kandi bakazikoresha muburyo bukwiye apana nkabumwe anabanyasenegale ndetse nurundi rubyiruko rwomuri afrika yuburengerazuba bazikoreshamo kuko bidahesha agaciro ikigero barimo.

  • Natwe hali umwana dukeka ko akiliho kubera umukobwa bali kumwe uvugako interahamwe zali zirukanse aliko aza kumucika kubera ubwoba ni ku gasozi ka Ruhanga yali ifite imyaka 10 yitwa Rutagengwa yves,aliko sinumva ukuntu yakwibagirwa aho twali dutuye nubu hakiliho i Mburabuturo bita ku mazi kandi yali mukuru.Nyuma yimyaka 19 ubu aba afite 29.Rutagengwa Leonard Quebec Canada.

  • SHIMWA MANA k’ubw’imirimo itangaje ujya ukora mu ubuzima bw’umwana w’umuntu.

  • Gusa ubu buhamya butwereke ko isaha y Imana iyo igeze irakora,uyu muryango Imana iwuhe umugisha utagabanije naho abo bifitemo ingengas numutima mubi Imana ibababarire ntibazi kuburana numuryango wawe ibyo ari byo gusa numvaga yagumana ayo mazina yiswe numuryango wamutoraguye comme souvenir.Bitubere isomo twese tujye tugira neza.

  • Imana ishimwe kandi isingizwe ku bwibitangaza ikoereye uyu muryango!
    Uwiteka akomeze kuwurinda!

  • Interahamwe zivumwe ubuziraherezo. ibyo zakoze zigihakana nubu zizazihame iteka ryose.

  • Wa mugabo we!ndavuga uwareze uyu mwana!wibikiye ubutunzi aho imungu idashobora kugera gusa Imana izakwibukire abana bawe kugeza ibihe igihumbi,nkuko wagiriye impuhwe igitambambuga nawe ntamwana wawe uzaburira impuhwe kunzira. nubwo babyibagirwa nugira ikibazo cyumwana ujye wibutsa Imana ibyo nayo iIzagutabara ndabizi.

  • Tunejejwe n’imirimo Imana yakoreye iriya famille.twifatanyije nayo Gushima Imana
    yeremiya 17:7,uwo niwe uhirwa.
    gusa nagira inama uriya mwana yo kudahinduza amazina kuko byaba bigiye kumugorera ubusa.ariya mazina ari ku byangomwa byinshi bitandukanye:diplome ye,indangamuntu n’ibindi.ariko ariya mazina ye ya kera ntaho yanditse.niyihangane akomeze ariya mazina ntacyo bimutwaye,kandi ndahamya ko nta nicyo bitwaye famille ye.Mimi shima Imana ko wongeye kubona musaza wawe.na mama ashime Imana ko yongeye kubna umwana we.kandi n’abandi tuzababona ni tugera i siyoni.ndavuga mw’ijuru.Imana ihe umugisha abantu bose bagize uruhare mu kubonana kuriya mwana na famille ye.murakoze.

  • shimwa mana kubyo ukoreye ino famille kubona emma marie kamali iraguha a.k.a MIMI abonye musaza we!!!!!arashubijwe kweli imana yumvise amasengesho!!!

  • yooooo Imana ishimwe kubera uyumunsore.Iramukunda cyane .sha natwe dufite umwana ufite iki kibazo muri genoside yarafite nki myaka 2 cyangwa 3.ntabwo yarazi amazina ye twamwise Chantal. yari umukobwa mwiza winzobe ni minwa yimikara ubona wa mabuno na maguru bya bana, uteye imbabazi.yibuka ko ahobari bari hara ama escalier maremare. hashirwe ho urubuga rwababuze ababo. turebe ko twazabona abacu tutashyinguye.

  • mimi ufite 6 eme sense indasubwa twese twifatanyije nawe gusa birashimishije kdi biranatangaje Imana ikora ibyayo mugihe cyayo

  • this is emotions- filled story, abantu beza ku mutima mu Rwanda ntibashize pe, nkubu dusabye ngo abe agiye mu bazaba mu kiciro kegereye intwari ?

  • Nejejwe niyi nkuru nziza aho uriya musore abonye famille yasigaye. Nanjye hari murumuna wanjye wabuze muri génocide. Kuko iwacu hari muri commune Birenga, ubu ni Ngoma. Bambwira ko yariyarokokeye i Mutendeli ( Bare) hanyuma azaguhunga agana i Burundi hamwe n’abandi bantu. Nyuma bagarutse we ntiyagarutse twaramubuze. Cyakora harabavuga ko bigeze kumubona ariko kugeza ubu sinzi niba abaho cyangwa yarapfuye. Uwomwana yitwaga Rwinkusi Antoine ( Padua)mwene Rwinkusi Francois na Gahonzire Estelle. Uwagira amakuru amenya yabitumenyesha. tel ni 0788381545

  • Sinajyaga nita kuri facebook ariko mbonye akamaro kayo, ngiye kuyishakira umwanya nyijyeyo pe! Imana ishimwe. Imidugudu n’Utugali batangaze abana nk’aba bayibamo, ahari hari n’abandi bazabona imiryango yabo.Najye uwampa bucura bwa mama kiki Murangwa Jean Claude, nta nkuru y’urupfu rwe nigeze menya.

  • uyu muhungu ko tujya gusa mbigirente, ubu singe nari narabuze nkaba nabonetse ko nange nitwa kawubosi??? nimumfashe mundebe ko Atari nge ndabiginze!!!

  • imana azahemba abamureze

  • Imana izagororera abayikorere. Harerimana Imana izamuhe kugirango umuryango uzamukunda urukundo yakunze uwo atazi, yagombaga no kuzira. Imana izamuhe kuramba abone abazukuru, ubuvivi n’ubuvivure kubamukomokaho n’abo yahaye kubaho. Sharom

  • Iyinkuru iteye emotion kweli.gusa uyumuryango uzakomeze ufate eurade xundi nkumwana wabo doreko nuwe ntamuryango wundi afite.

  • Imana ishimwe rwose yakoze ibikomeye. Iyo miryango yombi izabane neza. Ariko rero birakwiye ko uwo musore agumana izina uwamureze yamyhaye kuko niryo amuziho niryo amubonamo! Ni ukumuha agaciro kwemera uko yamwise cyane ko irye ryahawe undi nawe ukeneye gukomeza gukundwa mu izina yahawe! Guhindura amazina rero byateza akavuyo no gukomereka ku mpande zombi! Mubishishozeho!

  • Imana ishimwe cyane!Mana uri igitangaza.

  • Harerimana Theoneste wakoze neza Izakwitura.

  • yooooh,imana ishimwe cyaneeee!!!!!natwe dukomeze dutegereze twihanganye abacu tutarabonana tuzababona kdi iyitonze yakamye ishashi,rwose uwo muryango wamufashe imana ibahe umugisha mwinshi.

  • Ni ibyishimo mu m’umuryango wa KAMALI na NKURIZA Martin,Eulade ikaze mu muryango wawe wavukijwe na Génocide.Imana kdi yongerere imigisha uyu mugabo wakureze.

  • alleluya nibyishimo mumuryango wa KAMALI na NKURIZA Martin Imana ishimwe yoyongeye kuduhuza nuwo twari twarabuze.Eurade ngwino mubawe.uwakureze Imana imuhe imigisha itagabanyije.

  • Theoneste rwose n’umugabo w’imfura kandi imana izamuhemba , harimo kandi n’umugisha w’imana ukomeye kuruyu muryango, bene ibi bintu biba gake kw’isi , ndetse ugasanga birangiye nabi, ibyishimo bikaba ibigihe gito , niyo mpamvu ku mana umugambi wayo udahinduka, ubu aba bantu umubyeyi n’abana be 02 , bakwiye guhindura imibereho yabo bagasenga cyane no gushima uwiteka, noneho umwana utareze nawe akarinda agira 19, harizindi mbaraga zigomba gushyirwamo ngo urukundo rukomeze….

  • Yooo, byiza cyane! Gusa mubwire niba atari yarashyinguwe mucyubahiro cg hakaba hari abari bafunze bamuzira ngo baramwishe muri Jenoside

  • imina yubwoyo ishimwe kuko ntawe bitatera emotion kereka arigisimba Imana ikomeze kubaha umugisha;hagataho bose bakiye gushimwa kuko nababyeyi bacu,hum nibyiza cyane

  • birashobokaa arko nawawundi wambere ntibamute ahibwo nawe bakomeze kumurera kuko ndumva batazineza uwabo uwariwe aaaaaaaaaaaahhhhhhh

  • mushishoze neza kuko umwana ntiyakwibagirwa izina rye ngoyibuke mushikiwe yibuke ahobari batuye yibukeko abasirikare babarashe akomeza kwibagirwa izinarye njye simbyemeye peeeeeeeeeeeee

  • Imana ihabwe icyubahiro munsi no mw’ijuru

Comments are closed.

en_USEnglish