Tags : Ibirunga

Musanze/Kinigi: Abari abahigi b’inyamaswa mu Birunga bamenye ko zinjiza amadevise

Nyiramajyambere Speransiya, umwe mu basigajwe inyuma n’amateka, atuye mu mudugudu wa Rebero wubatswe na Koperative Sakola ishinzwe kubungabunga ibidukikije mu mashyamba y’Iburunga, avuga ko mbere yari abayeho nabi ariko ubu atunze inka ndetse abana n’abandi ngo ntibakimunena. Nyiramajyambere ntazi imyaka ye neza ariko avuga ko yaba akabakaba mu myaka 100 kuko ngo yabayeho ku ngoma […]Irambuye

Umwana w’Ingagi yiswe bwa mbere na Jeannette Kagame nawe agiye

Mu bana b’ingagi 18 bazitwa amazina kuri uyu wa kabiri tariki 01 Nyakanga, harimo n’umwana w’ingagi yitwa Byishimo yiswe mu myaka 10 ishize ubwo hatangiraga umuhango wo kwita izina, by’umwihariko ikaba ngo yariswe n’umufasha w’umukuru w’Igihugu Jeannette KAGAME. Iyi ngagi Byishimo ivuka ari impanga hamwe n’indi ngagi yitwa Impano, uretse kuba ifite ako gashya kuko […]Irambuye

Imurika gurisha ry’ubukerarugendo i Musanze. AMAFOTO

Kuva ku cyumweru tariki 29 Kamena, muri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze harabera imurikagurisha ry’ibigo bifite aho bihurira n’ubukerarugendo bw’u Rwanda bitandukanye. Iri murikagurisha ryateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho mu myaka 20 ishize no kwitegura umunsi wo kwita izina abana b’ingagi bavutse muri uyu mwaka.Kwita ingagi ku nshuro ya 10 biteganyijwe kuri uyu wa […]Irambuye

Ubuvumo bwa Musanze bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga

Mu gihe gito ubuvumo bw’Akarere ka Musanze bumaze, kuko bwafunguwe mu mpera z’umwaka wa 2013, Ababucunga bavuga ko bwatangiye kwinjiriza igihugu amafaranga, bavuga ko nibura buri munsi bakira abantu bari hagati 20-50 baje kubusura. Ubuvumo bwo mu Karere ka Musanze bugizwe n’ibice bitatu bituruka mu Kinigi kugera ku muhanda wa Kaburimbo unyura imbere y’Ikigo cy’amashuri cya […]Irambuye

Ku ncuro ya 10 abana b’ingagi 18 bagiye kwitwa amazina

Ku ncuro ya cumi, umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi bashya baba bavutse mu miryango 10 y’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga y’u Rwanda uzaba tariki 01 Nyakanga, kuri iyi ncuro hazitwa ingagi 18. Nk’uko bisanzwe uyu muhango uzabera muri Parike y’igihugu yo mu Birunga ari naho zibarizwa. Insanganyamatsiko yo “Kwita Izina” muri uyu mwaka […]Irambuye

en_USEnglish