Tags : National Police

Gutwika amashyamba bihangayikishije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’ikibazo cyo gutwika imisozi n’amashyamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, gusa iki kibazo cyafashe intera ngo kuko byakwiriye intara yose, Ha 400 zimaze gutwikwa n’abataramenyekana. Ibi byahagurukije ubuyobozi bw’Intara y’Uburasirazuba bukaba butangaza ko iki kibazo kirimo kwiyongera ngo bikaba biteye impungenge nubwo harimo gushakwa umuti. Abaturage mu karere […]Irambuye

Polisi yerekanye umugabo ukekwaho gutanga ruswa ya 600 000Frw

Ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga umugabo w’imyaka 43 washatse guha ruswa y’ibihumbi 600 umupolisi ngo areke yinjize inzoga zitemewe,  umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abantu bose bashaka gukora ubucuruzi kubinyuza mu nzira zinoze, birinda icyabagusha mu cyaha n’igihombo. Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2015 kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Kicukiro nibwo […]Irambuye

Sobanukirwa icyaha cy’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Buri mwaka, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bahurira hamwe mu bikorwa byo kwibuka miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994 mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro bambuwe. Iminsi 100 yo kwibuka isobanura iminsi 100 y’itsembwa ry’Abatutsi itangira kuva kuri buri tariki ya 7 Mata. Ni igihe cyo kwibuka no gusobanukirwa neza amateka, kwegera no […]Irambuye

Gatsibo: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Iki gikorwa kigayitse cyabaye ku itariki 9 Werurwe mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro, ho mu karere ka Gatsibo, aho umugabo w’imyaka 18, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa k’imyaka itatu gusa y’amavuko. Polisi y’igihugu yatangaje izina ry’uyu mugabo nka  Temahagari Samuel ivuga ko amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mugabo, uturanye n’iwabo w’uyu mwana, yamusambanyije […]Irambuye

Ruhango: Abagabo barasabwa ‘gutanga Care’mu rugo

Ku munsi mpuzamahanga w’abagore mu karere ka Ruhango ku cyumweru tariki ya 8 Werurwe, Umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier yasabye abagabo gufata neza abagore babo bakamenya ‘gutanga care’, hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu. Mu murenge wa Mwendo hahuriye abaturage b’akarere ka Ruhango batandukanye baturutse mu mirenge yo hirya no hino mu Karere, […]Irambuye

Ufite bumenyi ki ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina?

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’igikorwa gikorerwa umuntu cyangwa kimukorerwaho, hagamijwe kumuvutsa uburenganzira bwe bw’ibanze, burimo kubaho, umutekano, uburinganire, no kutavangurwa. Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byaragabanutse cyane ku buryo bugaragara mu Rwanda mu myaka ishize. Ibi byatewe n’uko inzego zitandukanye zashyizeho ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira iki cyaha, kigira ingaruka mbi ku muryango […]Irambuye

en_USEnglish