Kuri uyu wa Gatanu i Kigali hateraniye inama ihuje impuguke n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika no ku yindi migabane barebera hamwe uko u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Smart Cities’ y’iterambere ry’abatuye imijyi babifashijwemo n’ikoranabuhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko u Rwanda rufite ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda […]Irambuye
Tags : Min. Nsengimana Jean Philbert
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yatangaje ko akurikije gahunda u Rwanda rwihaye n’ibikoresho bihari ngo mu mwaka wa 2020 Abanyarwanda bazaba bakoresha murandasi bazaba bangana na 35% ni ukuvuga abagera kuri miliyoni esheshatu zirenga. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutangiza inama nyunguranabitekerezo ku ikoranabuhanga kuri bose (Internet for All), Min Nsengimana yavuze ko […]Irambuye
Mu biganiro biri guhuza urubyiruko rwo mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika , kuri uyu wa 27 Nzeri, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana yasabye uru rubyiruko kutumva ko babaho neza ari uko bagiye ku yindi migabane kuko Afurika ari wo mugabane ukungahaye ku bukire kurusha indi yose. Ni ibiganiro byateguwe […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe, Ikompanyi mpuzamahanga ya Millicom ifite ibigo by’itumanaho bya Tigo, yatangirije mu Rwanda ikigo mpuzamahanga yise “Think” kizafasha Abanyarwanda, Abanyafurika n’ahandi bantu bose muri rusange bafite ibitekerezo by’imishinga y’ikoranabuhanga ishobora guhindura ubuzima bw’abatuye Isi. Think ni ikindi kigo gishya Millicom yahisemo gutangiriza mu Rwanda kubera uburyo u Rwanda rukangurira […]Irambuye