Inama ya ‘Global African Investment Summit’ igiye guteranira i Kigali ku itariki 5 na 6/09/2016 biteganyijwe ko iyi nama izakirwa na Perezida Kagame muri Kigali Convention Center izitabirwa n’abantu bagera kuri 900 barimo abaperezida b’ibihugu babiri. Biravugwa ko abatumiwe bazaza ari Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania na Perezida Khama Ian Khama Seretse wa Botswana. […]Irambuye
Tags : John Pombe Magufuli
Tanznaia – BBC yatangaje kuri uyu wa kane ko Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahaye uwo yasimbuye Dr Jakaya Mrisho Kikwete umwanya wo kuba umuyobozi wa Kaminuza ya Dar es Salaam. Aya makuru yari amaze iminsi ahwihwiswa kuva kuwa mbere. Kuri uyu wa kane itangazo rimushyira kuri uyu mwanya ryasohowe n’umunyamabanga mukuru wa Perezida […]Irambuye
Luhaga Mpina, umuyobozi wungirije mu biro by’Umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Tanzania yategetse ko guhera muri Mutarama 2016, abaturage bose ba Tanzania bazajya bakora umuganda kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi. Ni nyuma y’igikorwa nk’iki cyakozwe ku munsi wizihizwaho Ubwingenge kikishimirwa cyane n’Abatanzania benshi. Ikinyamakuru The citizen kivuga abatuye kiriya gihugu bagomba gukora umuganda […]Irambuye
Perezida mushya wa Tanzania Dr John Pombe Joseph Magufuli ku cyumweru yatangaje icyemezo gikarishye ngo kigamije kurengera ubukungu bw’igihugu cy’uko kuva ubwo nta muyobozi wa Leta uzongera kujya mu ngendo mu mahanga. Yatangaje kandi ko agiye gutangira gukora ibyo yemeye yiyamamaza by’uko uburezi bw’ibanze buzagirwa ubuntu guhera umwaka utaha nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania […]Irambuye
Imbere y’imbaga y’abatanzania n’abashyitsi muri Uhuru Stadium i Dar es Salaam, Perezida mushya wa Tanzania, ubaye uwa gatanu uyoboye iki gihugu nyuma y’uwa mbere Julius Nyerere, yarahiye. Nyuma yo kurahira amagambo basubiramo yateguwe, yavuze ijambo, maze aritangira aritsa ati “Amatora yarangiye, ubu Perezida ni njye John Pombe Magufuli, igikurikiyeho ni akazi.” Yavuze ijambo ryumvikanyemo gushimira […]Irambuye